Ishusho yo mu Kinigi! Ba mukerarugendo basubukuye ibikorwa byo gusura ingagi (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Kamena 2020 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Ubuzima bwongeye kugaruka mu Kinigi bitewe n’isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda nyuma y’igihe bihagaritswe bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 niyo yemeje isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo harimo ko ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga ku bashyitsi binjiye mu Rwanda mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abari mu matsinda bwemewe.

Icyemezo cyo gukomorera ubukerarugendo cyakurikiwe n’amabwiriza agomba kubahirizwa mu gihe cyo gusura ibyiza nyaburanga biri mu gihugu.

Abatanga serivisi z’ubukerarugendo basabwe ko aho bakorera hagomba kuba hari ibisabwa mu kwirinda COVID-19 ku bakozi no ku bashyitsi, bakagenzura ikoreshwa neza ry’agapfukamunwa ku bakozi no ku bashyitsi igihe cyose.

Basabwa kandi guteganya ibikoresho byo gukaraba intoki n’umuti wabigenewe ku buryo buhoraho mu nyubako hose, kugabanya ubucucike bw’abantu aho bakorera, abantu bagahana nibura intera ya metero imwe kugera kuri ebyiri.

U Rwanda kandi rwanagabanyije ibiciro byo gusura ingagi, aho byagabanyijwe ku kigero cya 86% bigera ku $ 200 ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda biba $500, ku bandi hagumaho $1500 yasabwaga buri wese ukeneye kureba ingagi.

Ubusanzwe umuntu wese washakaga gusura ingagi yishyuraga amadolari ya Amerika 1500. Ni ibiciro byashyizweho mu 2018 bivuye ku madolari 750.

Kuva ibikorwa by’ubukerarugendo bifunguwe hari abantu benshi biyandikishije ndetse bamwe bamaze gusura ingagi.

Mu gitondo cyo ku wa 23 Kamena 2020 nibwo uwa mbere yerekeje iy’Ibirunga ajya gusura ingagi. Ni Mai Makizono, Umunyamabanga wa Kabiri muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kaliza, yabwiye itangazamakuru ku wa 26 Kamena 2020 ko hari abantu barimo n’Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba baba mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gusura Pariki y’Ibirunga n’izindi.

Yavuze ko abantu 69 bamaze gusaba gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga muri 280 basabye gusura ibice nyaburanga bitandukanye.

Ibikorwa byo gusura ingagi byasubukuwe hakazwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Kuri ubu buri muntu ukigera ku Cyicaro cya RDB giherereye mu Kinigi, abanza guhabwa amabwiriza yo kwitwararika mu gihe cyo gusura ingagi.

Mukerarugendo wemererwa gusura ingagi ni uwisuzumishije agasangwa nta Coronavirus afite, iyo ageze mu Kinigi abanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa akifashisha umuti wica udukoko ‘hand sanitizer’.

Iyo avuye aho apimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza umurwayi wa Coronavirus. Kwambara agapfukamunwa ni ibwiriza ryagizwe itegeko ku basura ingagi.

Muri Pariki y’Ibirunga n’iya Nyungwe, Abanyarwanda, abanyamahanga baba mu Rwanda, abenegihugu b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahawe igabanyirizwa rya 30% ku bantu barenze 10 bitewe n’igisurwa.

Muri aka gace kandi aho abakerarugendo bahererwa amabwiriza hashyizweho ibimenyetso byerekana uko bagomba guhagarara bahanye intera mu matsinda yabo.

Umunyamakuru ufata amafoto wa IGIHE, Muhizi Serge, yaherekeje ba mukerarugendo basuye ingagi zo mu Birunga ku wa 27 Kamena 2020.

Abakerarugendo biganjemo abanyamahanga bari mu matsinda atandukanye ni bo basuye ingagi. Ku maso wabonaga bafite akanyamuneza ku maso bitegura kujya kureba ingagi, inyamaswa yizihira benshi kuyireba.

Mu byo kwitwararika mu gihe cyo gusura ingagi harimo ko uyireba agomba guhagarara muri metero 10 avuye aho iri, aho kuba zirindwi nkuko byari bisanzwe.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Iyo ugeze mu Kinigi utangira kubona ibishushanyo biguha ikaze ko wegereje kugera ku ngagi zo mu Birunga
Mu Ntara y'Amajyaruguru habarizwa n'ubwoko butandukanye bw'inyoni bwizihira ba mukerarugendo bayisura
Umuhanda wo mu Kinigi ugana mu Birunga wongeye kuba nyabagendwa nyuma y'isubukurwa ry'ibikorwa by'ubukerarugendo
Abantu 69 bamaze gusaba gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga muri 280 basabye gusura ibice nyaburanga bitandukanye
Buri wese ugeze mu Kinigi abanza gukaraba intoki akoresheje amazi meza n'isabune
Mu guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus, abahanga mu by'ubuzima batanga inama yo gukaraba ibiganza nibura amasegonda ari hagati ya 40 na 60, umuntu akoresheje amazi meza n'isabune
Buri wese kandi abanza gupimwa umuriro
Ibikoresho byose bikenerwa mu gusukura intoki byarateganyijwe
Mu mabwiriza yashyiriweho abasura ingagi harimo ko buri wese agomba guhora yambaye agapfukamunwa n'amazuru, Kugenda mutarenze itsinda ry'abantu batandatu no kubahiriza intera ya metero 10 hagati ye n'ingagi
Ubuzima bwongeye kugaruka mu Kinigi bitewe n’isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda nyuma y’igihe bihagaritswe bitewe n’ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zitabwaho cyane
Buri wese agomba kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda COVID-19
N'abakozi b'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) bakira ba mukerarugendo barapimwa mbere yo kujya mu Birunga
Iyo amaze kumupima amwereka umuriro afite
Ba mukerarugendo basubukuye ibikorwa byo gusura ingagi zo mu Birunga
Ibikorwa by'ubukerarugendo byasubukuwe nyuma y'amezi asaga atatu bihagaritswe mu kwirinda Coronavirus
Ba mukerarugendo basuye ingagi biganjemo abanyamahanga
Mu biro bya RDB mu Kinigi hashyizweho ibimenyetso bifasha ababigana kubahiriza ingamba zo guhana intera
Ikoranabuhanga ryakomeje kwimakazwa muri serivisi zitangwa, hirindwa ko habaho gukwirakwira kwa Coronavirus
Imyirondoro ya buri wese irabikwa ku buryo ishobora kuzifashishwa mu gihe byaba ngombwa
Mbere yo kujya mu Birunga ba mukerarugendo babanza guhabwa amabwiriza y'uburyo bagomba kwitwara
Hashyizweho uburyo butuma abantu bicara bahanye intera hagati yabo mu kwirinda ko bashobora kuba bakwanduzanya
Ubuzima bwagarutse ndetse n'imirimo imwe n'imwe yatangiye gukorwa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .