00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juliet Slot ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal FC ari mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 Mutarama 2023 saa 09:59
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal FC, Juliet Slot, ari mu Rwanda mu ruzinduko ruri muri Gahunda ya Visit Rwanda.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe uyu mugore azasura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, anaganire n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (Ferwafa) ku bikorwa by’iterambere rya ruhago y’abagore.

Uruzinduko rw’uyu mugore ruri mu nyungu z’akazi ashinzwe muri Arsenal FC, kuko yasanze iyi kipe ifitanye imikoranire irebana no kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal FC yo muri Premier League, aho rwayibereye umuterankunga wa mbere wambarwa ku maboko y’imipira, haba mu Ikipe Nkuru, iy’Abatarengeje Imyaka 23 no mu y’Abagore.

Aya masezerano y’imyaka itatu yaje kongera kuvugururwa mu 2021. Afasha u Rwanda mu kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda ya Arsenal FC.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo Juliet Slot yafashe ubuyobozi, asimbuye Peter Silverstone wahinduriwe inshingano kubera kugira imirimo myinshi.

Juliet Slot yageze mu Rwanda kandi mu gihe hashize igihe gito, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Siporo muri Arsenal, Edu Gaspar, ahavuye mu ruzinduko na we rujyanye na gahunda za Visit Rwanda.

Juliet Slot ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal FC ari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .