00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva mu Bigabiro bya Musinga kugera ku Mashyuza ya Bugarama: Ahantu Nyaburanga hatatse Rusizi (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 Mutarama 2023 saa 07:20
Yasuwe :

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri dutandatu dufite imijyi yunganira uwa Kigali. Uwo si wo mwihariko wako kuko kari gafite ibyiza nyaburanga byinshi birimo ibihishe amateka akomeye mu Rwanda rwo hambere n’ibindi bikurura ba mukerarugendo.

Rusizi ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba; ihana imbibi n’ibihugu bibiri aho mu Majyepfo ikora ku Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burengerazuba.

Abumvise aka karere ahanini bahita bumva umujyi w’ubushabitsi bushingiye ku bucuruzi bwambukiranya umupaka n’ishoramari rishibuka ku musaruro w’Ikiyaga cya Kivu.

Iyo mpamvu ituma gafatwa nk’irembo ry’u Rwanda ndetse abashoramari bahihibikanira kugashoramo imari no kubyaza umusaruro amahirwe akarimo.

Ukwaguka kw’aka karere kwatumye Umujyi wako wa Kamembe wagurwa urenga kuba ubarizwa mu Mirenge ya Kamembe, igice gito cya Mururu na Gihundwe. Ubu hongeweho uduce duto twa Giheke na Nyakarenzo.

Nubwo Akarere ka Rusizi gakataje mu kwihutisha iterambere, kanashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo no gushishikariza abantu kugasura, bakareba ibyiza bigatatse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye IGIHE ko ubukerarugendo butibagiranye.

Yagize ati “Twasanze ari ngombwa gutekereza ku bukerarugendo kugira ngo bubyazwe umusaruro.’’

Hakozwe inyigo yerekana ahantu hari ibyiza nyaburanga muri Rusizi ndetse muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku hantu 10 nyaburanga muri aka karere.

  Mu Bigabiro bya Musinga i Kamembe

Imyaka isaga 78 irashize Umwami Yuhi V Musinga atuvuyemo. Yatangiye mu buhungiro ku wa 25 Ukuboza 1944, aguye i Moba muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi, agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.

Musinga yatanze amaze imyaka 13 mu buhungiro yagiyemo tariki 14 Ukwakira 1931.

Ingoma ye yagize ibihe bikomeye byinshi kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zashenywe ku ngoma ye. Yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje.

Saa Yine n’Igice ku wa 14 Ukwakira 1931 igihiriri cy’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu bari bateguriwe i Kamembe [ubu ni mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe].

Yakomeje kuba i Kamembe ameze nk’ufungishijwe ijisho. Tariki 2 Ukwakira 1933, nyina wa Musinga, Kanjogera yaguye i Kamembe.

Nyuma y’umwaduko w’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1939, Musinga n’abambari be bagaruye icyizere ko Abadage nibatsinda, bazamusubiza ku butegetsi.

Ababiligi bakimenya ibyo byifuzo bya Musinga, bamufunze inshuri ebyiri i Kamembe, mbere y’uko tariki 18 Kamena 1940 bamwohereza i Moba mu cyahoze ari Zaïre.

Mbere yo kugenda yabanje gufungirwa mu igaraje ry’abo Babiligi bikavugwa ko yashyirwaga mu cyombo kikanga kugenda bigatuma arazwa afunze kugeza yambuwe inkoni yitwazaga akabona gushyiguka.

Musinga yaje kujyanwa i Moba, ahageze afungwa n’abaturage bakekaga ko ashaka kongera kwiyimika nk’Umwami ku butaka bwabo. Yarahagumye kugeza atanze.

Ntabwo icyahitanye Musinga kizwi neza gusa amateka avuga ko umugogo we watwawe n’Ababiligi ariko kibyemeza neza.

Urugo Umwami yabayemo [Ibigabiro] ubu ni Umudugudu wamwitiriwe ndetse bimwe mu byerekana ko yahabaye biracyahari; igaraje yafungiwemo yarasenywe ariko hari umushinga wo kongera kuhubaka abahasuye bagakomeza gusangizwa ayo mateka.

Musinga yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa wari warize mu mashuri y’abazungu.

Aho Umwami Musinga yabaye mbere yo koherezwa i Moba, ubu ni mu Mudugudu wamwitiriwe
Mu bimenyetso bihasigaye harimo ikigabiro cy'aho yari atuye
Abaturiye aka gace basaba ko muri uru rugo habungwabungwa cyane ko hafite amateka ahambaye ku gihugu
Aha ni ho hari hubatse igaraje yafungiwemo Umwami Musinga
Iyi garaje iri neza munsi y'ahubatse Vive Hotel and Appartments, hotel y'inyenyeri ebyiri iri hafi y'Ikiyaga cya Kivu hafi y'ahazwi nko mu Budiki
Iyi garaje izashyirwa ahari hubatse iy'aho Musinga yafungiwe mbere yo koherezwa i Moba
Hari umushinga wo kongera kuyubaka bushya ku buryo na ba mukerarugendo bazajya bayisura bagasobanurirwa ayo mateka

  Ku Ibanga ry’Amahoro, Umusozi uyobokwa n’abemeramana

Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kari mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Kari ku buso bwa hegitari 25.

Aka gasozi kashibutse mu iyerekwa rya nyakwigendera Padiri Rugirangoga Ubald [Yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021].

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Padiri Ubald yatekereje gushaka ahantu abakirisitu bazajya bahurira bagasenga basaba amahoro, kunga ubumwe no gusabana imbabazi hagati y’abahemukiranye.

Inzozi ze zabaye impamo ubwo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yamwerekaga isambu iri I Muhari, na we arayishima kuko ari ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, aho yahagereranyije n’aho Yezu yigishirizaga.

Ubald yahise ko atangira imirimo yo kuhatunganya, ahimika Bikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo, Umwamikazi w’Amahoro, ahakora inzira ntagatifu zirimo iya Rozari, iy’Ishapure y’Ububabare bwa Bikiramariya n’iy’Umusaraba.

Izo nzira zose zitangirira kwa Bikiramariya w’i Kibeho zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucirwa urubanza na Pilato.

Tariki ya 27 Ugushyingo 2008 ni bwo Musenyeri Bimenyimana yahaturiye igitambo cy’Ukaristiya, atangaza ko hiswe “Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro”.

Ku wa 5 Kanama 2016, yahaye umugisha za nzira ntagatifu n’amashusho atandukanye ahari yerekana ibirimo ububabare Yezu yagize agana ku kubambwa kwe. Yanatangaje ko Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kabaye ubutaka butagatifu buzajya bukorerwaho ingendo nyobokamana z’abakiristu n’abandi bantu bose babyifuza.

Ku Ibanga ry’Amahoro hahurira abakirisitu bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo bakajya gusengerayo. Benshi bahagana, bahakirira indwara zananiranye, abandi bakaharuhukira binyuze mu gusaba no guhana imbabazi.

Kuri aka gasozi hubatse Kiliziya nini yakira abantu 1500. Nibura ku munsi gasurwa n’abari hagati ya 100 na 200 ariko ku wa 13 za buri kwezi, itariki yibukwaho amabonekerwa y’i Fatima, hasengera abarenga 6000.

Abemeramana baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bahurira kuri uyu musozi mu masengesho
Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kari mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe
Hashyizwe ibimenyetso bifasha abahasura kumenya uko bitwara
Iyi nzira y'ingazi bayinyuramo bapfukamye
Ibanga ry'Amahoro ni agasozi gaherereye neza ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu
Padiri Rugirangoga Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021, yashyinguwe ku Ibanga ry'Amahoro

  I Gihundwe, ku Ivuko rya ADEPR

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940.

ADEPR yagejejwe mu Rwanda n’Abamisiyoneri bo muri Suède. Nyuma y’imyaka itatu bahageze ni bwo mu 1943 babatije Umunyarwanda wa mbere, Sagatwa Rudoviko, wabaye umukirisitu wa mbere mu itorero.

Mu kuzirikana ayo mateka, aho Sagatwa yabatirijwe hubatswe ku buryo bugaragaza amateka ye n’igihe yabatirijwe.

Aho Itorero ADEPR ryatangirijwe hari kubakwa urusengero rushya mu gukomeza gusigasira ayo mateka yaryo.

Ubutumwa bwashibutse mu myaka 83 ishize bumaze gukwira ku Isi yose ndetse by’umwihariko mu Rwanda ADEPR ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri.

Iri torero ryakomeje kwaguka mu ivugabutumwa no mu bikorwa birimo ubuvuzi, uburezi no gufasha abatishoboye.

ADEPR ifite insengero 3280 mu gihugu hose, ifite abadiyakoni 82 000, korali 6318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2460 n’abapasiteri 1240.

Urusengero rwa ADEPR Gihundwe ahateranira Korali Bethania, iya mbere yashinzwe muri iri torero rimaze imyaka 83
Aya marembo agana ahari kubakwa urusengero rushya rwa ADEPR Gihundwe
Iyi ni inyubako nshya y'urusengero ruri kuzamurwa i Gihundwe
Aha ni ho umukirisitu wa mbere, Sagatwa yabatirijwe. Ni rwagati mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe
Ahubatswe urusengero rwa mbere rwa ADEPR mu Rwanda ubu ni mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe, ishuri ryegamiye ku itorero

  Ikibuga cy’Indege cya Kamembe

Mu 1934 ni bwo Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyubatswe, kiba icya mbere cyabayeho mu Rwanda.

Icyo gihe cyari gifite uburebure [umuhanda indege zigendamo mbere yo guhaguruka cyangwa zigiye kugwa] bwa metero 800 ariko nyuma y’imyaka 20 [mu 1954] kiragurwa kigirwa ikilometero 1,5.

Cyubatswe n’Abakoloni b’Ababiligi, bagamije guhuza Congo n’u Rwanda, ibihugu byombi bakolonizaga.

I Kamembe rero bahabonaga nk’inzira yoroshye yahuza ibihugu byombi ndetse ikanagera mu Burundi. Mu 1934 ubwo cyubakwaga cyari ikibuga cy’ibitaka, kiza gushyirwamo kaburimbo nyuma.

Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakira indege ebyiri ziringaniye za Sosiyete Nyarwanda z’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

Kirateganya gutangira ingendo z’amasaha y’ijoro ndetse buri munsi. Hari n’imishinga yo gushyiraho ibikorwa by’imyidagaduro no kuzamura inyubako z’ubucuruzi n’amacumbi bizajya bikodeshwa.

Mu 1934 ni bwo Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyubatswe, ariko cyagiye kivugururwa
Ikibuga cy'Indege cya Kamembe kireshye na metero 1500

  Hôtel des Chutes, iya mbere yazamuwe yubatswe bwa mbere muri Rusizi

Hôtel des Chutes ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere yazamuwe mu Karere ka Rusizi.

Iherereye neza mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I utandukanya Umujyi wa Kamembe n’uwa Bukavu.

Nyuma y’igihe yaje guhagarika ibikorwa byayo ndetse kuri ubu ugeze aho iri ubona yarahindutse nk’itongo.

Hôtel des Chutes ni yo yacumbikagamo Umwami Mutara III Rudahigwa agiye gusura se [Umwami Yuhi V Musinga] wari warirukanywe mu Rwanda, akoherezwa i Moba muri RDC aho yatangiye ku wa 25 Ukuboza 1944.

Kuri ubu iyi hoteli hari umushoramari wamaze kuyigura, witegura kuyivugurura ku buryo n’icyumba Rudahigwa yararagamo kizagumana umwimerere wacyo.

Hôtel des Chutes ni yo ya mbere yubatswe muri Rusizi
Ingazi zinjira neza muri Hôtel des Chutes
Hôtel des Chutes igiye kuvugururwa bijyanye n'igihe

  Ikiyaga cya Kivu kirembuza abakunda amazi

Ikiyaga cya Kivu ni cyo kinini mu Rwanda, gikurura imbaga y’abantu haba Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye. Igice cyacyo kimwe kiri ku ruhande rw’Urwagasabo mu gihe ikindi kiri muri RDC.

Rusizi iri mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu, ni cyo kiyigabanya na Bukavu muri RDC. Iki kiyaga gikorerwamo ibikorwa bitandukanye byiganjemo uburobyi bw’amafi n’isambaza.

Mu Kivu kandi hanakorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku kureba amazi no kuyatemberamo no kureba inyoni hafi y’Ishyamba rya Farumakina [ryavumbuwemo imiti itandukanye] hari ahantu hari ibiti bimeze nk’ubuturo bwazo aho zizindukira kota akazuba no kuhagorobereza.

Mu Kiyaga cya Kivu hakorerwamo imirimo itandukanye irimo no gutembera mu mazi
Ikiyaga cya Kivu kiri mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Rusizi
Iyi foto yafatiwe ahazwi nko ku Kacyangugu witegeye Ikiyaga cya Kivu n'agace gato ka Bukavu

  Inyabutatu y’ibirwa bitatse ubwiza bwa Rusizi

Akarere ka Rusizi gafite ibirwa bitatu birimo Gihaya mu Murenge wa Gihundwe na Nkombo na Ishywa biri mu wa Nkombo.

Ishywa ni ikirwa kigize kamwe mu tugari twa Nkombo, bijya kwegerana ariko byose biri hagati mu mazi.

Gihaya ni hafi na Nkombo ariko ni ikirwa gito ugereranyije na Nkombo, yo ingana n’umurenge.

Nkombo ni cyo kirwa kinini mu Kivu kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 29,7 harimo 22,7 km2 z’ubutaka na 7 km2 z’amazi.

Ni ibirwa ba mukerarugendo bakunda gusura bashaka kurira imisozi no gutembera mu bwato.

Bifite umwihariko ushingiye ku muco w’abahatuye bakunda gukoresha Amahavu [ururimi rw’Amashi] atuma bumvikana hagati yabo n’imbyino zabo zizwi nko gusama.

Muri ibi birwa hagenda hegerezwa ibikorwa by’iterambere birimo amazi meza, hoteli zubatse mu buryo gakondo, amashuri, amavuriro, umuriro n’ibindi.

Mu gukomeza kubyaza umusaruro ubu butaka buri hagati mu mazi, mu Mudugudu wa Budorozo, ku Gihaya hagiye kubakwa hoteli y’akataraboneka ifite ishusho nk’iy’ubwato. Izaba ifite amagorofa atatu, iri ku buso bwa metero kare 500.

Ikirwa cya Nkombo kiri hagati mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi
Ikirwa cya Gihaya kiri mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi

  Umugezi wa Rusizi ubitse amateka

Akarere ka Rusizi gakora ku mipaka ibiri irimo Rusizi I n’iya II. Iri ku mugezi utandukanya u Rwanda na RDC.

Rusizi ya mbere ifite umwihariko kuko ari yo yubatsweho ikiraro cya mbere mu Rwanda ndetse umuhanda wa mbere wa kaburimbo washyizwe mu gihugu ni ho wanyuraga.

Icyo gihe wahuzaga Zaïre na Cyangugu, ugana ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe.

Umugezi wa Rusizi kandi uzwiho kuba isoko y’amashanyarazi akoreshwa mu Muryango w’Ibihugu bihuriye ku Biyaga Bigari (CEPGL), ahari urugomero rw’amashanyarazi ahitwa i Mururu rwubatswe hambere rurahurira icyahoze ari Congo Belge- Rwanda-Urundi.

Ikiraro kiri ku Mupaka wa Rusizi I. Ni cyo cya mbere cyubatswe mu Rwanda ariko ikiriho ni icyavuguruwe
Akarere ka Rusizi gafite ubwiza nyaburanga no mu bikorwaremezo bikagezwamo nk'imihanda
Agace gato gasigaye ku muhanda wa mbere wa kaburimbo wubatswe mu Rwanda

  Ubwiza bwa Pariki ya Nyungwe n’Ishyamba rya Cyamudongo

Akarere ka Rusizi gakora kuri Pariki ya Nyungwe mu bice by’Umurenge wa Bweyeye.

Iyi pariki iri mu bice bisurwa cyane n’abakerarugendo bagana i Rusizi, aho bashobora kuyitemberamo, bakanareba ubuzima bw’abaturage bayituriye.

Mu 2005 ni bwo Ishyamba rya Nyungwe ryahinduwe Pariki y’Igihugu. Igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso bwa 1019 km2, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda, ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye.

Ishyamba kimeza ryayo rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko ritanga 70% by’amazi yarwo, ririmo isoko y’Uruzi rwa Nile ndetse ribonekamo amoko y’inguge atandukanye, arenga 1019 y’ibimera, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320.

Ishyamba rya Cyamudongo ryo riri mu Murenge wa Nkungu. Ni icyanya kigize Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ryiganjemo inyamaswa zirimo ibitera, ibyondi n’inyoni z’amoko atandukanye.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba cyimeza riri ku buso bwa kilometero kare 1019. Umurenge wa Bweyeye wo mu Karere ka Rusizi uyikoraho

  Ikibaya cya Bugarama n’Amashyuza

Ikibaya cya Bugarama ni ahantu haterekereye hari ubwiza bubereye kurebwa. Aka gace gafite umwihariko wo guhingwamo umuceri ndetse n’imbuto zitandukanye [nk’uko biri muri gahunda y’akarere] n’imyembe n’indimu.

Muri aka gace kandi ni ho hari Uruganda rukora Sima, CIMERWA.

Uwageze mu Bugarama aryoherwa kandi no gusura amazi y’amashyuza aherereye mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye.

Aya mazi ari mu byakururaga benshi ariko mu myaka nk’ibiri ishize yabanje gukama ariko yongera kwisubiranya nubwo yatakaje umwimerero wayo w’ubushyuhe.

Amashyuza aboneka hafi y’ahantu hari ibirunga, ndetse abahanga bemeza ko ubushyuhe buyabamo, bukomoka ku bikoma byo mu nda y’Isi.

Ikibaya cya Bugarama gihingwamo ibirimo umuceri
Aka gace kari mu dufite ubwiza budashidikanywaho bitewe n'imiterere yako
Mu Bugarama kandi hahingwa ibirimo imbuto nk'imyembe n'izindi
Amashyuza ni amazi avura indwara zitandukanye z'amavunane
Mbere ku Mashyuza hanashyirwaga icyo kunywa ariko ubu ntihagicururizwa
Abaturage bababajwe ni uko amazi bakuragamo amaramuko yagiye ahandi. Nyuma y'igihe gito yongeye kugaruka ariko ntagifite bwa bukana bwa mbere
Ubwo amazi yakamaga, ahari hasanzwe amashyuza hasigaye amabuye n'urubobi
Amazi y'amashyuza yaragarutse ariko ntagifite umwimerere nk'uwo yahoranye

Amafoto ya IGIHE: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .