Mu myaka itanu ishize kari agace gasanzwe, kazwiho amateka mabi gusa ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahageragerejwe mu myaka yabanjirije 1994, hagatikirira imbaga nyirizina mu mezi atatu yakurikiye Mata 1994.
Ni igice cy’amateka y’u Rwanda kitazibagirana, ariko Bigogwe ifite indi sura benshi batari bazi ndetse irenze kure cyane ’Ibere rya Bigogwe’ rishinze ku muhanda Nyabihu-Rubavu.
Mu 2017, umwana w’umuhungu wigaga muri Kaminuza ibijyanye n’imenyekanishabikorwa (Marketing), yafashe telefone ye yikinira ngo agerageze ibyo abarimu birirwa bamwigisha, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora kwifashishwa mu kumenyekanisha ibyo ukora.
Iyo mikino yakiniye kuri telefone ye yiyicariye mu rugo, yabyaye umusaruro. Bigogwe yamaze kuba icyerecyezo gishya cy’ubukerarugendo bushingiye ku nka binyuze mu kirango ’Ibere rya Bigogwe’ cyatangijwe bwa mbere na Ngabo Karegeya.
Nibura buri cyumweru, abakerarugendo bari hagati y’icumi na 20 basura Bigogwe, bagiye kureba ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka bukikije ishyamba rya Gishwati.
Mu rugendo rw’iminota 20 ku modoka cyangwa moto uturutse mu Bigogwe ku muhanda wa kaburimbo, uba ugeze mu nzuri zizwi nk’Ibikuyu, ari nabyo Ngabo Karegeya atemberezamo abakerarugendo bamusuye.
Inzuri zo mu Bigogwe uzigezemo ushobora kwikanga ko uri mu Busuwisi kuko zikebye mu buryo bunyuze amaso, buri rwuri rugandagajemo inka magana guhera ku mitavu kugera ku mbyeyi.
Ngabo Karegeya yabwiye IGIHE ko umuntu usuye Bigogwe atemberezwa mu bikuyu, akigishwa gukama, akanasobanurirwa amateka y’inka n’icyo zimaze ku Banyarwanda.
Ati "Igitekerezo kijya kuza, hari harimo ko aka gace ari keza ariko nta bukerarugendo bwabagamo, kandi nabonaga hari icyuho cyane ku Banyarwanda bavuka mu mijyi baba batazi ibyerekeye inka. Ni hamwe umwana avuga ngo inka iramoka kandi yabira, akavuga ngo amata ava ku igare."
Kumenyekanisha aka gace ahereye ku ’Ibere rya Bigogwe’ nk’uko benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga, nabyo Karegeya avuga ko atari ibintu byavuye mu kirere.
Ati “Impamvu nabyise Ibere rya Bigogwe ni uko ari cyo kirango kinini nabonaga hano mu Bigogwe, abantu benshi bari barizi, utararibona aryumva, mbona nimvuga gutyo bizatuma umuntu amenya aho mperereye bitamusabye ibisobanuro byinshi.”
Karegeya yabaye ikimenyabose mu Bigogwe, uwo ubajije wese ko uje gusura Bigogwe agutungira agatoki aho akorera, byaba na ngombwa akakubaza niba nta mata utahana, ibirayi cyangwa se ikigori cyokeje!
Bya bintu Ngabo yatangiye yikinira, byavuyemo ikintu gikomeye ku buryo na we byamurenze.
Ati "Ntabwo nari nzi ko bizagera aha ariko byageze aho nanjye ntatekerezaga […] ntabwo nari nzi ko abantu bakunda Ngabo bigeze aha."
"Niba mbasha kuzana ibitangazamakuru bikomeye bikaza kwerekana Bigogwe kandi naratangiye nkoresha agatelefone kanjye, ni urubuga ntaterekezaga kubona. Kuba narabashije kugeza Bigogwe ahantu nanjye ubwanjye nsigaye ntambuka ukabona abantu barahazi […] ni ikintu gikomeye."
Kwinjira mu Bigogwe mu bikuyu kwa Ngabo bisaba kwishyura. Umunyarwanda acibwa 20 000 Frw, umunyamahanga akishyura 30 000 Frw, ugahabwa inkoni y’abashumba n’umwenda ugukingira imbeho y’ubutita iva muri Gishwati.
Nuba wambaye utwenda tugufi tugaragaza amaguru, uzagende witeye ikinya gituma uhangana n’igisura kinyayangiye mu nzuri. Bambwiye ko ari umuti ukomeye w’inka!
Ngabo afite ibiro akoreramo aho yakirira abamugana, ariko inzira avuga ko ikiri ndende, ko inzozi ze zitarasohora uko abyifuza.
Ati “Ntabwo mfite ubushobozi bwo gukora byose, hari ubwo usanga hari ibyo nshaka gutanga ariko simbigereho kubera ubushobozi bw’amafaranga ntaragira, kandi binsaba amafaranga.”
Yakomeje agira ati “Kubera umushinga wanjye ukuntu uteye, kuzana mukerarugendo ahantu hashya, kugira ngo umushoramari azakwizere abona atari Leta iri kubikora byari bigoye, ntabwo babyumvaga kandi na banki ntiwajya kuyaka inguzanyo udafite ingwate, hari igihe abenshi baba babona ari nk’ubusazi.”
N’umusazi arasara akagwa ku ijambo! Abamwitaga umusazi bamwe batangiye kubona amahirwe y’ishoramari ari mu bukerarugendo bushingiye ku nka mu Bigogwe.
Ngabo yahishuriye IGIHE ko hari abatangiye kumwegera, nubwo “bamwe ubona baba bireba ku giti cyabo ariko hari icyizere ko bizaza. Na Leta ijya imvugisha nizeye ko bazanshyigikira nk’uko ijya ishyigikira urundi rubyiruko.”
Mu myaka itanu iri imbere, uyu musore wasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza arifuza kubona Bigogwe ku ikarita y’aho umukerarugendo wese usuye u Rwanda akwiriye gusura, kandi agasanga hari amahoteli ashobora kuraramo, akahamara igihe.
Ati “Nshaka kubona nanjye ndi ku rubuga rwa Visit Rwanda, njyana nayo aho bagiye kwerekana ubukerarugendo bw’u Rwanda. Ndashaka ko aha hantu haba ahantu hagendwa umunsi ku munsi n’abakerarugendo.”

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!