Amafoto y’abana 24 b’ingagi bahawe amazina n’ibyo wamenya ku bisi babo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Ku wa 24 Nzeri 2020 nibwo habaye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho ku nshuro yawo ya 16, abiswe amazina ari 24 bo mu miryango itandukanye.

Nibwo bwa mbere mu nshuro 16 umuhango wo Kwita Izina wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera inzitizi zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abakinnyi batatu ba Arsenal barimo kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang wise umwana w’ingagi izina rya Igitego; Héctor Bellerín wise ingagi izina rya Iriza na Bernd Leno wayise Myugariro nibo bari abashyitsi muri uyu muhango.

Abandi bise amazina ni Abanyarwanda bakora ibikorwa bitandukanye muri Pariki y’Ibirunga nko kuyobora ba mukerarugendo mu gihe kandi barimo na Dr. Mudakikwa Antoine, umuganga w’amatungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, wamenyekanye cyane mu bushakashatsi bugamije kwita ku nyamaswa, by’umwihariko ingagi zo mu birunga.

Abana b’ingagi 24 biswe amazina ni abavutse nyuma y’itariki ya 6 Nzeri 2019, ubwo haheruka kuba umuhango nk’uyu ku nshuro ya 15 cyangwa abavutse mbere yaho gato ntibashobore kujya mu biswe amazina kuri iyo tariki.

Abiswe amazina ni abakomoka mu miryango ya Pasika, Isaro, Akaramata, Mudakama, Ubufatanye n’abana batatu bo mu muryango wa Kuryama.

Kuri uwo munsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka ari umwihariko ku barinzi ba Pariki, abashinzwe kumenya aho ingagi ziri, abazivura, abayobora abazisura ndetse n’abakira abaje muri pariki, ashima by’umwihariko ubwitange bubaranga.

Yakomeje ati "Ndashimira abaturiye pariki kuba bakomeje kuba abarinzi beza b’ibidukikije, bakanakira neza abashyitsi baza batugana."

Menya abise amazina abana b’ingagi 24 n’amafoto yabo

Nibishaka Faustin: Asanzwe afasha mu kumenya aho ingagi ziherereye igihe zigiye gusurwa, ngo bamenye aho bazisanga. Yise umwana w’ingagi wo mu muryango Agashya, amuha izina Umuyobozi. Iri zina ryerekana uburyo u Rwanda rwiyemeje kuyobora mu kubungabunga ingagi no mu bukerarugendo, kuva ku bayobozi b’igihugu kugeza ku bahagarariye abaturage.

Irakoze Emmanuel: Ni umwe mu bafasha mu kumenya aho ingagi ziherereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Sabyinyo, amuha izina Ishya. Umuryango wa Sabyinyo wishimiye kandi unezezwa no guha ikaze uyu mwana mushya nyuma y’uko abandi banyamuryango bawo batatu baciye izindi nzira bakagenda.

Bisamaza Jacques: Atwaza ba mukerarugendo - yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Muhoza, amwita ‘Ikamba’. Ni izina rigaragaza ibihembo u Rwanda rwabonye bitewe n’imirimo rukora mu kubungabunga ingagi no guteza imbere ubukerarugendo.

Bigirimana François: Ayobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Sabyinyo, amuha izina ‘Izabukuru’. Ni izina risobanura ko uyu mwana w’ingagi yavutse mu gihe nyina yari ageze mu myaka ikuze.

Mutuyimana Pelagie: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Kwitonda, amwita Nyiramajyambare. U Rwanda rwihaye icyerekezo 2050 ndetse Nyiramajyambere rigaragara nk’urugero rw’igisekuru gishya kiba mu isi igezweho.

Munyemanzi Félicien: Urinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yise izina umwana w’ingagi wo muryango Amahoro, amuha izina Isezerano. Yagize ati “Nk’abarinda ingagi, twumva dutewe ishema kandi twishimiye guhabwa ubu butumwa bukomeye.”

Gashumba Loyce: Uyobora ba mukerarugendo. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Igisha, amwita Nkerabigwi. Yavuze ko iri zina rifasha kugira ngo tumenye ibyagezweho, binyuze mu bufatanye bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kubungabunga ingagi.

Iryamukuru Jean Bosco: Uyobora ba mukerarugengo. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Amahoro, amwita Impinduka. Nyina w’uyu mwana, Ihame, yagiye mu muryango Amahoro avuye mu itsinda ridasurwa, abasha guhinduka vuba no kumenyera kubona abantu, bityo niho havuye iri zina.

Mbabazi Marie Louise: Inzobere mu burezi no kubungabunga ingagi muri RDB. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Ishya, amuha izina Umusanzu rigaragaza akamaro ingagi zigira mu gutanga imirimo n’ibindi zinjiriza abaturage baturiye pariki.

Nyiraguhirwa Odile: Uyobora ba mukerarugendo. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Igisha, amwita Ihogoza. Iri zina ryibutsa ubwiza karemano bw’u Rwanda n’uburyo ingagi zo mu misozi zongera umubare w’ibinyabuzima igihugu gifite.

Hategekimana Jean Damascène: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Kuryama, amwita Amarembo. Ni izina ryerekana icyifuzo cy’u Rwanda mu bukerarugendo bw’ingagi bufatwa nk’irembo rikuru rihora ryuguruye, kugira ngo ryakire abantu bose muri #VisitRwanda.

Mugeni Solange: Utwaza ba mukerarugendo. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Kuryama, amwita Ubushobozi. Iri zina ryibutsa akamaro ko kongerera ubushobozi abaturage binyuze muri gahunda yo kugabana amafaranga y’ubukerarugendo, yongerera ubumenyi ikanagira inyungu ku baturage.

Munyembabazi Emmanuel: Urinda pariki. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Kuryama, amwita Indiri. Izina ryerekana uburyo ari ingenzi kurinda icyanya cy’ibirunga mu kubungabunga ingagi zihaba.

Uwiragiye Honorine: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musirikare, amuha izina Kororoka mu rwego rwo guha icyubahiro nyina, Ubufatanye, umwe mu babyeyi b’ingagi badasanzwe. Ni muto cyane kandi yibarutse abana batatu mu myaka itandatu gusa.

Kabeja Eric: Umwe mu bayobozi ba Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Musirikare, amwita Duhuze. Yahisemo iryo zina nk’ikimenyetso cyo gushimira abantu bose baturutse hirya no hino ku Isi bahujwe n’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo cyane cyane ingagi.

Ndungutse François Xavier: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu itsinda Urugwiro, amwita Murengezi. Ni izina ryerekana akamaro k’ingagi z’ingabo, uburyo zirinda imiryango yazo.

Nzabonimpa Emmanuel: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo, amwita Uwacu. Ubwo Isangano, umubyeyi wayo yayibyaraga, yari akikijwe n’izindi ngagi nyinshi, akaba ariho havuye iryo zina.

Kaberabose Prosper: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu itsinda Mutobo, akaba yaramwise Nkomezamihigo. Yahisemo iri zina kuko rikubiyemo kwiyemeza no gushishikara nk’intwari zo kurinda ingagi, cyane cyane abarinzi bazo n’abamenya aho ziherereye.

Nikuze Angelique: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu itsinda Mutobo, amwita Kazeneza. Nyina w’uyu mwana, Akaramata, yagiye muri iri tsinda amezi macye mbere yo kubyara, akaba ariyo mpamvu uyu mwana yahawe ikaze.

Nizeyimana Fidèle: Ufasha mu kumenya aho ingagi ziherereye. Yise izina umwana w’ingagi wo mu itsinda Muhoza, amwita Amabwiriza. Izina risobanura uburyo u Rwanda ruri ku rwego rwo hejuru mu kubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ingagi zo mu misozi zari mu kaga ko kuzimira, kimwe n’ajyanye n’ibi bihe bya Coronavirus.

Dr Antoine Mudakikwa: Umuganga w’amatungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Agashya, amwita Umuganga. Yahisemo iri zina mu rwego rwo guha icyubahiro abaganga b’amatungo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kubera igihe kirekire bakoze aka kazi, ubwitange n’umusanzu wabo udasanzwe mu kurinda ingagi.

Umushyitsi w’Imena: Pierre-Emerick Aubameyang: Asanzwe ari kapiteni wa Arsenal yo mu Bwongereza. Yise izina ingagi yo mu muryango Mafunzo, ayiha izina ‘Igitego’. Iri zina rigereranya kubungabunga ingagi n’ubukerarugendo nk’intsinzi bitewe n’uruhare byagize mu iterambere ry’u Rwanda.

Héctor Bellerín: Asanzwe ari myugariro wa Arsenal. Yise umwana w’ingagi izina ‘Iriza’ wo mu muryango Kwitonda. Ati "Iyo uri imfura, wumva ufite inshingano ndetse mu by’ukuri ni inshingano zacu kwita ku nyamaswa zacu."

Bernd Leno: Ni umunyezamu wa Arsenal. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango Amahoro, amwita Myugariro. Iri zina ryerekana uburyo abanyengufu mu itsinda barengera abagize umuryango. Ati "Ni inshingano kuri twese kurengera umutungo kamere wacu."

Amafoto: Kwita Izina


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .