Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yeguriwe African Parks

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwegurira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, umuryango udaharanira inyungu uzobereye mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks, kugira ngo ariwo uyicunga.

Aya masezerano agamije gukomeza kubyaza umusaruro iyi pariki no kwita ku nyamaswa zibarizwamo kimwe n’ibindi binyabuzima.

Aya masezerano asanga imikoranire yari imaze imyaka icumi hagati ya RDB na African Parks agamije kwita no kubungabunga ibimera n’inyamaswa ziboneka muri iri shyamba kimwe no kubibyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bwiza hagati y’u Rwanda na African Parks mu myaka icumi ishize.

African Parks niyo yafashije RDB maze mu 2015 muri Pariki y’Akagera hasubizwamo intare zari zimaze imyaka 20 zihacitse, mu 2017 hongerwamo inkura.

Akamanzi yakomeje avuga ko ikigamijwe muri ubu bufatanye, ari ugutuma Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iba ahantu heza umuntu yakwifuza gusura binyuze “mu kwita no kubungabunga ibinyabuzima, kwagura ibikorwaremezo by’ubukerarugendo no kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo”.

Yavuze kandi ko ubu bufatanye buzarushaho gutanga umusaruro binyuze mu gukorana n’abaturiye pariki.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ribarizwa mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda. Rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Kibira yo mu Burundi aho rifite ubuso bwa 1019 km2.

Ribarizwamo amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’inkende n’amoko asaga 300 y’inyoni bikurura ba mukerarugendo. Ririmo kandi ubwoko bw’ibiti birenga 1000.

Mu 2018, abashakashatsi bigisha ibijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Moscow bageze muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe inshuro eshatu biga ku bimera n’indabo ziyirimo, hari ubwoko bahabonye butakiba ahandi ku Isi batekereza ko burimo umuti ukomeye.

Umuyobozi wa African Parks, Peter Fearnhead, yatangaje ko gushora imari y’igihe kirekire mu kwita kuri Pariki ya Nyungwe, bijyanye n’intego za Guverinoma y’u Rwanda yo gukomeza kubungabunga ibinyabuzima nka kimwe mu bifasha mu mibereho myiza ya muntu, ubuzima bw’abaturiye izi pariki no mu buryo bw’ubukungu.

Nyungwe ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda kuko itanga hafi 70% by’amazi y’u Rwanda kandi isoko y’uruzi rwa Nil iri muri iryo shyamba.

Ibarizwamo ikiraro cyo mu kirere, Canopy Walk, kiri mu bikurura ba mukerarugendo cyane. Kireshya na metero 70 z’ubutumburuke (kuva hasi kugera hejuru) na metero 150 z’uburebure cyubatswe mu byuma n’imigozi ikomeye. Cyafunguwe ku mugaragaro mu 2010. Ni icya mbere mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba icya gatatu muri Afurika nyuma y’icyo muri Ghana na Nigeria.

Imibare ya RDB igaragaza ko nko mu 2017 Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534821 nyuma yo gusurwa na ba mukerarugendo 13941.

Ikiraro cyo mu kirere cyo muri iyi pariki ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi
Iyo ugeze hagati ku kiraro ubwoba bukagutaha, ureba hasi ukibaza ibyakubaho uramutse uguye
Ibicu biba bizamuka ku manywa kubera ubukonje mu ishyamba
Ibarizwamo ubwoko burenga 300 bw'inyoni

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .