Ibi byabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022 na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yatangizaga Inama y’Ubutegetsi ya ba Guverineri b’Ikigega Nyafurika gifasha mu kubungabunga ibyanya Ndangamateka (African World Heritage Fund) iri guteranira i Kigali .
Pariki ya Nyungwe niryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika, rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati; rikaba ari naryo ryabayeho mbere y’andi.
Ishyamba rya Nyungwe ririmo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni n’ibindi.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Minisitiri Rosemary Mbabazi yagaragaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro byo kwandikisha ahantu ndangamateka hatandukanye mu murage w’Isi kandi ibiganiro bigeze aheza ku berabana no kwandikisha Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Ati “Ubusanzwe ku Isi hari urutonde rw’ahantu ndangamurage ariko mu Rwanda ntabwo turagira ahanditswe muri UNESCO. Turi mu nzira yo kwandikisha Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kandi ibiganiro biragenda neza ku buryo tubona ko biri mu buryo kuko nta mbogamizi tubonamo.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya ba guverineri b’Ikigega cya Afurika kigamije kubungabuganga ahantu ndangamurage, Vusitsemba Ndima, yagaraje ko iki kigega cyiteguye gufasha u Rwanda muri iyi gahunda yo kwandikisha ahantu ndangamurage.
Ati “Kuba Iki gihugu cyatwakiriye kidafite ahantu handitse mu murage w’Isi, turabizeza ko iki kigega kigiye gufasha u Rwanda mu kunoza neza ibyatanzweho kuba byakandikwa mu murage w’Isi binyuze muri porogaramu zacu zo kubaka ubushobozi.”
Yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitarenze 2023 Pariki y’Igihugu ya Nyungwe izabe imaze kwandikwa mu murage w’Isi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ahantu ndangamurage hasaga 197 harimo ingoro zibumbatiye amateka y’ibwami, umuco, ubutwari bw’abanyarwanda n’imigirire y’u Rwanda rwo hambere n’ibindi.
Imibare ya UNESCO igaragaza ko kuri ubu Isi ifite ahantu 1154 handitswe mu murage w’Isi aho u Butaliyani, u Bushinwa n’u Budage biza imbere mu kugira ahantu henshi kuko harenga 50 kuri buri kimwe kandi handitswe.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!