Guhera ku wa 11 kugeza kuwa 15 Mutarama 2023, u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha aho ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, RwandAir, Mist Rwanda Safaris, Kingfisher Journeys, Judith Safaris na Silverbird Tours.
Abakora ibijyanye n’ubukerarugendo baturutse mu Rwanda, babwiye IGIHE, ko bishimiye kuba bitabiriye iri murikagurisha kuko bahungukiye byinshi, ari uguhura n’abifuza gusura u Rwanda ndetse no kureba uko abandi bakora kuko bamwe ni ubwa mbere bagiye gucuruza ubukerarugendo mu Burayi.
Bati “Turashimira Leta y’u Rwanda ituma tugera ahantu nk’aha biciye mu kigo cya RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi”.
Tariki ya 11 Mutarama wari umunsi wo gutangira ukaba warahariwe abakora ubukerarugendo nk’umwuga bakaba barahuye mu mahuriro bita B2B.
Uyu mwaka Vakantiebeurs yahuje ibihugu 94 bikaba biteganyijwe ko iri murikagurisha ry’ubukerarugendo rizarangira risuwe n’abarenga ibihumbi 100 birimo ibigo bikora iby’ubukerarugendo byitabiriye birenga ibihumbi 12, naho abamurika bafite icyanya (stand) ni igihumbi n’ijana (1.100)
Philbert Ndandali, uhagarariye RDB muri iri murika, mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Iri murika ni umwanya mwiza aho RDB na sosiyete zo mu Rwanda zikora ubukerarugendo duhura na sosiyete zo muri ibi bihugu ndetse na ba mukerarugendo tukabakumbuza gusura u Rwanda ndetse tugatangiza uwo mubano mwiza mu by’ubucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo hagati ya sosiyete z’abanyarwanda n’abanyamahanga”.
Yakomeje avuga ko nyuma ya Covid-19 kwitabira iri murika bifasha kurushaho kuzahura uru rwego rw ubukerarugendo mu gihe kidatinze.
Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabira iri murikagurisha ry’ubukerarugendo u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Ambasade y’u Rwanda, RDB, Rwandair ihagarariwe na Charles Gashumba, ndetse na sosiyete z ubukerarugendo mu Rwanda nka Mist Rwanda Safaris ihagarariwe na Brian Kaddu, Kingfisher Journeys, ihagarariwe na Steven Venton, Judith Safaris, ihagarariwe na Judith Uwimana, na Silverbird Tours ihagarariwe na Jean Pierre Tuyishime.
Iri murika ni umwanya mwiza rero wo kugira ngo bahure, baganire na ba mukerarugendo ndetse n’ababafasha kumenya ibihugu basura hirya no hino ku Isi. Ariko cyane cyane babashishikarize kuza gusura u Rwanda.
Abakerarugendo baturuka muri Benelux, u Buholandi, u Bubilgi na Luxembourg, usanga ari abakerarugendo bashaka ibindi bikorwa basura, bafite amatsiko y’ibikorwa byihariye, nk’imisozi y’u Rwanda, ibibaya ndetse ugasanga bakunda cyane ubukerarugendo bwo kunyonga amagare (cycling tourism) ukaba rero ari umwanya wo guteza imbere no kwamamaza ubwo bukerarugendo cyane ko u Rwanda ruzakira isiganwa ry Isi ry’amagare muri 2025.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!