Byatangajwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 mu nama ya ’WTTC2022’ imaze iminsi ibiri iri kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite aho higiwe byinshi birimo no kurwanya ubukene, guteza imbere ubuzima, imiturire ndetse n’uburezi.
Ni inama ihuza abayobozi ba za guverinoma zitandukanye ndetse n’abo mu bigo bikomeye mu Isi birimo iby’ubwikorezi, iby’ubucuruzi n’ibindi, hagamijwe kwiga ku ngingo zitandukanye ziteza imbere ubwikorezi ndetse n’ubukerarugendo muri rusange.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyi nama, ndetse ko rwiteguye gukora buri kimwe kugira ngo izagende neza.
Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba twatoranijwe kuzakira inama ya WTTC2023 i Kigali mu mwaka utaha. Ni ukuri turabyishimiye cyane, Nizeye ko mwiteguye kongera kubona ubwiza bwa Afurika.”
Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abo mu bukerarugendo, abo mu bucuruzi butandukanye baba abo mu bigo bya za leta, abikorera ndetse n’abayobozi batandukanye.
Iyi nama yabereye mu muturirwa witiriwe Umwami Abdulaziz iherereye mu Mujyi wa Riyadh.
Yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo urwego rw’ubukerarugendo rwatezwa imbere ndetse no kurwubakira ubushobozi mu guhangana n’ingaruka ruhura nazo umunsi ku wundi.
U Rwanda rumaze kwandika amateka mu kwakira inama zikomeye bijyanye n’uko ari ahantu hafite umutekano udashidikanywaho, ubwiza nyaburanga, inyubako zigezweho zakira inama, amahoteli agezweho n’ibindi.
Ni inama ije mu gihe ubukerarugendo bw’u Rwanda bugeze ku kigero cya 80% mu kwigobotora Covid-19 kuko imibare ya RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!