Iri murikabikorwa rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM) ryatangiye ku itariki ya 5 Ukuboza, rikazarangira ku itariki ya 9 uku kwezi.
Ribera mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye ya ’Palais des Festivals’.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ari narwo rufite ubukerarugendo mu nshingano, ni rwo ruhagarariye u Rwanda, hamwe n’abikorera mu bijyanye n’ubukerarugendo batandukanye.
Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi.
U Rwanda ruhagarariwe n’abagurisha serivisi z’ubukerarugendo bigenga, baryitabiriye babifashijwemo na Leta binyuze muri RDB.
Itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa ry’Ubukerarugendo rigizwe na Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Roberto Viviani uhagarariye Wilderness Safari, Simon Bruce Miller uhagarariye Uberluxe Safaris, Reginal Hakizimana uhagarariye Rwanda Eco Company and Safaris na Denis Lefebvre uhagarariye Palace Tours.
Harimo kandi Françoise Ihirwe Tunga uhagarariye Valcanoes Safari, Danny Nizeye uhagarariye Akagera Aviation na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.
Nk’uko bisanzwe, ukigera aho u Rwanda rwerekanira ibikorwa by’ubukerarugendo wakirwa n’amashusho meza agaragaza ubwiza bw’u Rwanda, ndetse ukahabonera ibisobanura by’uburyo wasura u Rwanda ubifashijwemo n’abahagarariye ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yabwiye IGIHE ko uyu munsi wa mbere waranzwe n’inama zibanze ku buryo bwo korohereza abakiliya bifuza gusura u Rwanda.
Ati "Twabonye ko hari benshi bafite inyota yo kongera ibikorwa abantu basura, mu bihugu baboherezamo bakaba basura n’u Rwanda, rero bakaba bifuza gukorana bya hafi n’abacuruzi batandukanye bakora ibijyanye n’ubukerarugendo baje baturutse mu Rwanda bashaka gukomeza kugeza ubucuruzi bwabo ku rwego rwo hejuru."
Kageruka yongeyeho ko kwitabira iri murikagurisha bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kuzamura ubukerarugendo bwarwo.
Ati "Turi hano kugira ngo dukomeze guhura no kuganira n’abandi bafatanyabikorwa kuri uru rwego ruhanitse, u Rwanda narwo rukomeze rugaragare muri uru ruhando mpuzamahanga kuko twigiramo byinshi."
ILTM ni Ihuriro ry’abaguzi n’abagurisha ba za serivisi z’ubukerarugendo buhanitse nk’uko izina "Luxury Travel" ribivuga.
Kurikira video





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!