Guhera tariki ya 11 kugeza tariki 15 Mutarama 2023, u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, RwandAir, Mist Rwanda Safaris, Kingfisher Journeys, Judith Safaris na Silverbird Tours.
Umunsi wo gutangira ukaba wari uteganyirijwe abakora ubukerarugendo nk’umwuga mu mahuriro bita B2B.
Umunsi wo ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023 n’izawukurikira izaba yihariye kuko izahuza abashaka gukora ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye by’Isi n’abacuruza ubukerarugendo batandukanye harimo n’abo mu Rwanda.
Vakantiebeurs ni igikorwa ngarukamwaka cyitabirwa cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi aho kuri ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu 94 byaryitabiriye’.
Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizasurwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe ibigo bikora iby’ubukerarugendo birenga 12.000 byitabiriye ndetse n’abamurika bafite stands barenga 1.100.
Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, IGIHE yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, adutangariza uko bakiriye kuryitabira ku nshuro ya 11.
Yagize ati "Ukurikije uruhando rw’amahanga u Rwanda rwajemo birerekana imbaraga n’umwanya iri murikagurisha ry’ubukerarugendo riri ku rwego mpuzamahanga, kandi rigahuza abakerarugendo bo mu bihugu nk’u Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg, ibihugu bita Benelux.’’
"U Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo cyiyemeje kuryitabira kugira ngo twerekane ibyiza bitatse igihugu cyacu, amapariki dufite nk’iy’Ibirunga, Nyungwe n’izindi.’’
Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuba iri murikagurisha ryaritabiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’ibindi bigo by’abikorera bigaragaza ko biteguye kureshya ba mukerarugendo uko bikwiye.
Philbert Ndandali uhagarariye RDB muri iri murika mu kiganiro na IGIHE yasobanuye ko barikoresha mu gukangurira abantu batandukanye gusura u Rwanda.
Yagize ati "Iri murika ni umwanya mwiza aho RDB na sosiyete zo mu Rwanda zikora ubukerarugendo zihura n’izo muri ibi bihugu ndetse na bamukerarugendo tukabakumbuza gusura u Rwanda. Ni umwanya mwiza wo gutangiza uwo mubano mwiza mu by’ubucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo hagati ya sosiyete z’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Nyuma ya Covid-19 kwitabira iri murika biradufasha kurushaho kuzahura uru rwego rw’ubukerarugendo mu gihe kidatinze."
Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabira iri murikagurisha ry’ubukerarugendo u Rwanda; ruhagarariwe na Ambasade y’u Rwanda, RDB, RwandAir ihagarariwe na Charles Gashumba na sosiyete z’ubukerarugendo mu Rwanda nka Mist Rwanda Safaris ihagarariwe na Brian Kaddu; Kingfisher Journeys ihagarariwe na Steven Venton; Judith Safaris ihagarariwe na Judith Uwimana na Silverbird Tours ihagarariwe na Jean Pierre Tuyishime.
Iri murika ni umwanya mwiza wo guhuza abo bantu kugira ngo baganire na ba mubakerarugendo, ndetse n’ababafasha kumenya ibihugu basura hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane babashishikariza gusura u Rwanda.
Abakerarugendo baturuka muri Benelux, mu bihugu birimo u Buholandi, u Bubilgi na Luxembourg, usanga ari abakerarugendo bashaka ibindi bikorwa basura, bafite amatsiko y’ibikorwa byihariye, nk’imisozi y’u Rwanda, ibibaya ndetse ugasanga bakunda cyane ubukerarugendo bwo kunyonga amagare. Uyu ni umwanya mwiza wo guteza imbere no kwamamaza ubwo bukerarugendo cyane ko u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaruberamo mu 2025.






– U Rwanda rwamuritse ibyiza nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura


































– N’ibindi bihugu byamuritse umwihariko wabyo mu bukerarugendo
































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!