Umunyabigwi wa Arsenal yahaye ikaze abana batatu b’ingagi baheruka kwitwa amazina n’abakinnyi bayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari myugariro wa Arsenal ku ruhande rw’iburyo, Lauren Etamé Mayer, yahaye ikaze mu muryango mugari w’iyi kipe, abana batatu b’ingagi baheruka kwitwa amazina n’abakinnyi bayo barimo kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang.

Ku wa 24 Nzeri 2020 nibwo habaye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi, aho ku nshuro yawo ya 16 abiswe amazina ari 24 bo mu miryango itandukanye.

Nibwo bwa mbere mu nshuro 16 umuhango wo Kwita Izina wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera inzitizi zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abakinnyi batatu ba Arsenal barimo kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang wise umwana w’ingagi izina rya Igitego; Héctor Bellerín wise ingagi izina rya Iriza na Bernd Leno wayise Myugariro, nibo bari abashyitsi muri uyu muhango.

Abinyujije kuri Twitter, uwahoze ari myugariro wa Arsenal, Lauren Etamé Mayer, wayikiniye hagati y’umwaka wa 2000 na 2007, yahaye ikaze aba bana batatu b’ingagi mu muryango mugari w’iyi kipe.

Yagize ati “Murakaza neza mu muryango wa Arsenal, Igitego, Iriza na Myugariro! Aubameyang, Bellerín na Leno bise amazina abana batatu b’ingagi. Ibihe bidasanzwe byandyoheye, ndashimira cyane Visit Rwanda.”

Lauren Bisan Etamé Mayer yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi muri 2018, aho yise umwana wo mu muryango Kwitonda, amuha izina Ikipe.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rukorana n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aho binyuze muri Visit Rwanda, iyi kipe yo mu Mujyi wa Londres yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Kuva muri Gicurasi 2018 ubu bufatanye butangiye, hari abanyabigwi benshi bakomeye ba Arsenal baje mu Rwanda barimo Tony Adams wabaye kapiteni wayo igihe kirekire, Lauren Etame Mayer, Alex Scott wabaye kapiteni w’ikipe y’abagore na David Luiz kuri ubu ukinira iyi kipe, bose baje mu Rwanda.

Muri ubu bufatanye kandi, abatoza babiri b’Ingimbi za Arsenal FC, Simon McManus usanzwe ari Umutoza Mukuru w’Amashuri yigisha umupira w’amaguru ya Arsenal na Kerry Green, bahugura ab’Abanyarwanda mu kubafasha kubatoza umupira ugezweho nk’uwo iyi kipe ikina.

RDB ivuga ko kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda mu 2018, ba mukerarungo baza mu Rwanda bamaze kugera kuri miliyoni imwe na 700 (byatangajwe mu Ukuboza 2019) ndetse yizeye ko bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.

Indi nkuru wasoma: Amafoto y’abana 24 b’ingagi bahawe amazina n’ibyo wamenya ku bisi babo.

Abakinnyi batatu ba Arsenal bari mu bise amazina abana 24 b'ingagi mu muhango wabaye mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .