Umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe bigiye guhabwa abikorera

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko umwaro w’Ikiyaga cya Kivu n’imisozi ya Rubavu na Muhungwe bigiye gushyirwa mu maboko y’abikorera mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo hubakwa ibikurura abasura utu duce.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabitangaje nyuma y’inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa bako no gusura iyi misozi nyaburanga n’umwaro w’Ikiyaga cya Kivu.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwo mu misozi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bukangurira abashoramari gushora imari muri ibi byiza aho umusozi wa Rubavu, ugomba kubyazwa umusaruro kuko wo wamaze kugezwamo inzu zifasha abantu kuruhuka ndetse n’inzira zifasha abawusura.

Umusozi wa Muhungwe ndetse n’umwaro w’Ikiyaga cya Kivu nabyo birimo gushakirwa abashoramari mu rwego ko kuzamura ubukerarugendo.

Impuguke mu by’ubukerarugendo, Gisagara Karim, avuga ko iyi misozi iri ahantu nyaburanga hakenewe kwitabwaho, hagacungwa neza, hagashyirwamo ibikorwaremezo byorohereza abakerarugendo.

Ati “ Ikintu kiburamo ni ubumenyi, umuntu uzi icyo ba mukerarugendo bashaka, akaza nawe agashyiramo ubumenyi bwe abantu bagatangira kuhasura.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, nyuma yo gusura iyi misozi yavuze ko hagiye gushyirwa ibikorwa ndetse hagahabwa abikorera bakahabyaza umusaruro.

Ati “Mu gihe cya vuba imirimo igomba kuba itangira noneho byamara gushyirwaho ba rwiyemezamirimo n’abikorera ku giti cyabo tukabahereza ibyo bikorwa bakabicunga bakabibyaza umusaruro mu nyungu z’igihugu muri rusange ndetse na leta’’

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ushinzwe kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, Kambogo Ildephonse, yavuze ko iyi misozi nitunganywa neza, izashyirwaho utundi duce abakerarugendo bajya basura igihe bari mu gihugu.

Ati “Ari abasura Musanze baje kureba ingagi tuzi ko hari umubare munini w’abarara Rubavu ndetse n’abambuka umupaka bavuye Goma, tuzashaka uburyo bwose twabageraho dufatanije, turebe uko bajya bitabira gusura ibikorwa bizaba byagezemo.”

Muhungwe ni umusozi ufite ubutumburuke bwa metero 2928, ni wo muremure mu misozi itari ibirunga. Ukora ku Mirenge ya Kanama na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ndetse ugahura na Pariki ya Gishwati.

Ni umusozi urimo urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibiti n’inyoni biruhura abawusura. Iyo uwusuye, usangamo inzira zifasha ba mukerarugendo kuwutembera. Akarusho ni uko iyo uri hejuru yawo uba witegeye umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma n’ikiyaga cya Kivu.

Munsi y'umusozi wa Muhungwe hagaragara urwina Ngunda yataragamo ibitoki
Iyo uri ku musozi wa Rubavu uba witegeye umujyi wose
Ku musozi wa Rubavu hubatse inzu zifasha abantu kuruhuka bitegeye imijyi ya Gisenyi na Goma
Umwaro w'Ikiyaga cya Kivu ugiye guhabwa abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .