00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaro wa Victoria Abanyarwanda bakunda: Mbatembereze i Gabba mu nkengero za Kampala (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 Ukuboza 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wajya mu buryo, urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi rwongeye kuba rwose, nubwo hari benshi mu Banyarwanda batarongera gukandagiza ikirenge muri iki gihugu kuva ubwo umubano w’ibihugu byombi wazambaga, ku buryo ubu urukumbuzi rubamereye nabi.

Kamwe mu duce dukundwa n’Abanyarwanda bagenderera Uganda by’umwihariko abasura umurwa mukuru, Kampala ni Gabba.

Gabba ni agace gakora ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria ahagana mu majyaruguru, gaherereye mu majyepfo ya Kampala. Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba gahana imbibi n’ahazwi nka Kawuku, gahana imbibi kandi na Bbunga mu majyaruguru, Munyonyo mu majyepfo ndetse na Buziga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.

Kuhagera uvuye i Munyonyo bigufata nk’iminota 15, bakaguca 2000 by’Amashilingi igihe wakoresheje moto. Iyo uvuye i Kampala mu Mujyi ho baguca atari hejuru y’ibihumbi 10 by’Amashilingi bitewe n’uko waciririkanyije.

Mu myaka yashize iyo wagendereraga Gabba wasangaga yuzuyemo Abanyarwanda benshi, biganjemo abigaga muri Kampala University ndetse n’abandi batuye muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye babaga bavuye mu duce nka Kabalagala, Kansanga n’ahandi.

Ubwo umunyamakuru yasuraga aka gace yasanze aya mateka asa n’ayahindutse kuko Abanyarwanda baharangwa uyu munsi ari mbarwa.

Umwe mu bantu twaganiriye yatubwiye ko ikibitera ahanini ari uko nta Banyarwanda benshi bakiga muri izi kaminuza, gusa ngo kuva ibihugu byombi byakwemeranya kuzahura umubano ibintu bigenda bisubira mu buryo.

Ushobora kwibaza uti kuki Abanyarwanda bakundaga Gabba? Mu by’ukuri aka si agace wavuga ko ari keza cyane gusa gafite imiterere yako yihariye ituma benshi bagakunda.

Nuganira neza n’abazi Gabba bazakubwira ko bayikundira kuba ifite isoko ribamo ibintu bihendutse, kuba ikora ku mazi kandi ikagira n’umucanga uzwi nka Gabba beach.

Iyo ugeze muri aka gace uhita ubona ko gafite imiterere yihariye, benshi mu bahatuye bakora uburobyi, imirimo yo kwambutsa abantu mu mato ndetse n’ubucuruzi butandukanye.

Kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru ntihajya habura urujya n’uruza rw’abantu bamwe baje kwihahira abandi bari mu butembere.

Umugani wo kurya ihene imwe indi iziritse wabona ukuri kwawo ugeze muri Gabba kuko mu gihe bari kukocyereza ho inkoko, hafi aho haba hari imodoka cyangwa ibibuti birimo izindi zitegereje kubagwa.

Aka ni agace uzasangamo abana, abasaza, abakecuru, inkumi n’abasore bose bahujwe n’ikintu kimwe, umurimo kuko uba ubona buri wese akora cyane ngo nibura aze kugira icyo acyura.

Kubera kumara igihe kinini abaturage baha babana n’Abanyarwanda, usanga abenshi baramaze kumenya Ikinyarwanda ku buryo gusabana nabo bitagusaba kuba uzi Urugande cyangwa Icyongereza.

Ndori ni umwe mu Banyarwanda twaganiriye uba muri aka gace aho akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto.

Mu kiganiro twagiranye, uyu mugabo w’abana babiri yambwiye ko yatuye Gabba kuva mu 2006, ubwo yafataga umwanzuro wo kwimura muri Uganda.

Ati “Aha hantu mpamaze imyaka myinshi kuko nahageze mu 2006, niho naje gutura kuko usanga hari ubuzima bworoshye ugereranyije n’ibindi bice bya Uganda, kandi haba abagenzi benshi kuko hahora urujya n’uruza.”

Iyo ugeze Gabba, mbere yo kumanuka ngo ugere ku nkengero za Victoria, ubanza kunyura mu isoko ryaho rizwi nka ‘Gabba market’. Iri uzarisangamo ibintu byose, kuva ku gikwasi kugera ku mashuka, inkweto n’ibindi.

Kimwe mu bintu bitangaje ni uko usanga hari n’abarambuye ibicuruzwa byabo mu muhanda ku buryo kugira ngo imodoka itambuke ibanza kwigengesera.

Iyo umanutse hepfo ugana ku kiyaga usanganirwa n’amato menshi yiganjemo akoze mu mbaho, aba ari mu mirimo yo gutembereza abantu n’uburobyi. Abaturage baha ni abanyarugwiro, ugihinguka barakwakira bakakubaza niba ugenzwa no gutembera cyangwa hari imari ushaka ngo bagufashe kuyibona.

Iyo ubabwiye ko ugenzwa no kwica isari, ikintu cya mbere bakubwira ko bashobora kukwakiriza ni ifi, kandi bakabanza kukuzanira iyo ushaka ko bakokereza ukihitiramo.

Kuko abarobyi benshi n’abacuruza inyama muri aka gace nta nzu bagira zo gucururizamo, bakwicaza kuri bagenzi babo baba bacuruza ibyo kunywa aho hafi kugira ngo nabo ubahe icyashara.

Kuri iyi nshuro njye banjyanye ku mubyeyi umenyerewe muri aka gace ku kazina ka ‘Maman Kojo’. Uyu mubyeyi w’abana bane afitanye amateka akomeye n’aka gace kuko ariho yavukiye, arahakurira ndetse ahashakira n’umugabo.

Maman Kojo yakomeje ambwira ko mu minsi mike ibintu bitari byifashe neza kuko nta Banyarwanda benshi bari bakigenderera aka gace.

Ati "Ubu ibintu bigenda bigaruka mu buryo ariko mu minsi ishize twari twasaga nk’abahombye nta banyeshuri benshi bakiba muri izi kaminuza by’umwihariko ab’Abanyarwanda bakundaga kutugenderera."

Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda ugenda ugana aheza biteguye kongera kwakira neza Abanyarwanda.

Ubucuruzi bukorewe mu muhanda ni ibintu bisanzwe ku batuye Gabba
N'abakuze bafite ibyo bashaka kwihahira usanga abenshi bajya Gabba
Kimwe no mu bindi bice byinshi bya Uganda, iyo uri Gabba ntutungurwa no kubona moto itwaye abantu batatu cyangwa abarenga
Abagenzi babiri bashobora gutegera moto rimwe cyangwa mwagera mu nzira umumotari akongeraho undi igihe bitakubangamiye
Buri gihe Gabba uzahasanga urujya n'uruza rw'abantu
Gabba ni agace kari ku nkengero za Victoria gakorerwamo ubushabitsi butandukanye
Gabba uzahasanga imbabura zishobora kwifashishwa n'abadafite ubushobozi bwo kugura gaz
N'abakuze bafite ibyo bashaka kwihahira usanga abenshi bajya Gabba
Igihe udashoboye ibyo kurya bindi, ushobora kwifatira ikigori
Ukigera ku nkengero za Victoria usanganira n'abagabo batetse Chapati na Rolex
Imiterere ya Gabba ituma ikundwa na benshi
Abasare ba Gabba ntibatinya kugenda mu bwato nta mwambaro ubabuza kuba barohama
Ingendo zoroheje muri aka gace zikorwa hifashishijwe ubwato
Gabba inakunze kugendererwa n'abanyamahanga biganjemo, Abanya-Ethiopia n'Abanya-Eritrea
Umubare munini w'abacururiza Gabba ni ab'igitsina gore
Muri aka gace inkoko imwe iribwa izindi zo kubagwa zitegerereje aho hafi
Iyo ugeze Gabba buri gihe uhasanga imodoka zazanye inkoko zo kubagwa
Hari igihe usanga bamwe barangije akazi bari kuruhuka
Gabba uzahasanga abantu b'ingeri zitandukanye, uyu ni umwe mu bana bafasha ababyeyi babo imirimo muri aka gace
Mu gihe mu Rwanda gutwara ibintu mu mashashi byabaye ikizira, aha babikora ku bwinshi
Uburobyi buri mu mirimo y'ibanze ikorerwa muri aka gace
Iyo ugeze Gabba uba ushobora kubona ifi mbisi cyangwa bakayikokereza
Abenshi mu bakorera Gabba barahazindukira bakahava igicuku kinishye
Ibi bisiga bikunda kurya amafi ubisanga Gabba ku bwinshi, gusa ntibisagarira abantu
Iki gisiga cyari kije gutora bimwe mu bisigazwa by'amafi yamaze gutunganywa
Ifi ya Gabba iryohera benshi

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .