Inzu ndangamurage zatemberewemo n’abantu benshi ku isi muri 2015

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nyakanga 2016 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Abenshi birahira uburiri bw’umwami babonye mu Rukari mu nzu ndangamurage ifite imyubakire iteye ubwuzu, ibikoresho gakondo birimo imbehe, ibyansi,n’ibicuba byakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere, bitakiboneka mu buryo bworoshye muri iyi minsi.

Iyi nzu ndangamurage kimwe n’izindi zibarizwa mu Rwanda ziracyasurwa n’umubare muto cyane, hatitawe ku buryo bunyuranye bwo korohereza abanyarwanda gusura izi nzu n’ibindi bikorwa nyaburanga.

Mu gihe ubukerarugendo burushaho gutera imbere, mu migabane itandukanye y’isi hari inzu ndangamurage zisurwa na miliyoni z’abantu kandi biyongera umunsi ku wundi.

Icyegeranyo cya Museum Index cya 2015 cyagaragaje ko inzu ndangamurage ya Louvre ariyo yahize izindi yasuwe na miliyoni 8.7.

Ku mwanya wa kabiri haza Inzu ndangamurage y’Igihugu y’u Bushinwa, iba mu mujyi wa Beijing, yasuwe na miliyoni 7 n’ibihumbi 290. Ku mwanya wa gatatu haza Inzu Ndagamurage y’amateka ya Smithsonian yo mu mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko mu mwaka wa 2015, abantu basaga miliyoni 106.5, basuye inzu ndangamurage 20 zikomeye ku isi.

Inzu ndangamurage 10 zasuwe cyane mu mwaka wa 2015

1.Inzu ndangamurage ya Louvre, yo mu Mujyi wa Paris, mu Bufaransa (abayisuye 8,700,000)

2. Inzu ndangamurage y’igihugu y’u Bushinwa, yo mu Mujyi wa Beijing, mu Bushinwa (abayisuye 7,290,000)

3. Inzu ndangamurage y’amateka kamere ya Smithsonian yo mu Mujyi wa Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ( abayisuye 6,900,000)

4. Inzu ndangamurage y’ibyo mu kirere ya Smithsonian nayo yo muri Washington, D.C.(abayisuye 6,900,000)

5. Inzu ndangamurage y’Abongereza y’i Londres mu Bwongereza (abayisuye 6,821,000)

6. Inzu ndangamurage y’ubugeni yo mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (abayisuye 6,300,000)

7. Inzu ndangamurage ya Vatican, yo mu mujyi wa Vatican (abayisuye 6,002,000)

8. Inzu ndangamurage y’ubumenyi n’ikoranabuhanga yo mu mujyi wa Shangai mu Bushinwa (abayisuye 5,948,000)

9. Inzu ndangamurage y’ibikorwa by’ubugeni y’i Londres mu Bwongereza (abayisuye 5,908,000)

10. Inzu Ndangamurage yo mu Mujyi wa Taipei, muri Taiwan (abayisuye 5,288,000)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .