Mu mafoto: Sura inzoka zidasanzwe n’amateka kamere mu ngoro ya Richard Kandt

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 Ukwakira 2015 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Iyi Ngoro y’Amateka kamere izwi nk’Inzu ya Richard Kandt’ iherereye muri kirometero 10 uvuye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege yatuwemo na Dr. Richard Kandt, umudogiteri w’Umudage n’umushakashatsi waje mu Rwanda mu 1897 ashakisha isoko y’uruzi rwa Nili.

Ingoro y’Amateka Kamere ibereyeho gusobanura ubukungu kamere bw’u Rwanda. Impamvu ni uko kugira ubumenyi bw’amateka kamere y’aho dutuye bihindura imyifatire n’imyumvire yacu. Iyi ngoro imuritsemo byinshi mu bimenyetso n’ ibihagarariye ibidasanzwe kamere by’igihugu.

Uyu Mudage Richard Kandt ni we mukoloni wa mbere wayoboye u Rwanda. Mu 1907 yari Rezida wa Rwanda-Urundi, igice cyari kigizwe n’ibihugu ubu by’u Rwanda n’u Burundi.

Kandt yigize Kigali Umurwa Mukuru w’u Rwanda kubera ko yari hagati mu Rwanda. Ikindi ni uko ari hafi y’aho umugezi wa Nyabarongo wacaga uvuye mu Kiyaga cya Muhazi ukagera no mu Majyaruguru.

Muri iyi ngoro y’amateka Kamere, irimo byinshi mu byaranze amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza igihe iki gihugu cyigenze.

Bimwe mu bitangaje birangwa muri iyi nzu ndangamurage y’amateka kamere benshi bita kwa ‘Richard Kandt’, ni inzoka n’izindi nyamaswa zidasanzwe zihariwe n’u Rwanda gusa.

Iyo usuye izi nzoka babanza kugusobanurira imibereho yazo
Izi nyamaswa bazizana ari nzima bakazumisha
Ngizo inzoka ziraganje mu ndiri zubakiwe kwa Kandt
Ni mu ngoro y'amateka kamere
Iri ni ibuye ry'agaciro ryavuye ahitwa Muyunzwe
Iyi ngona yariye umuntu i Bugesera muri 2012 barayica ishyirwa mu nzu ndangamurage...Izi nkweto ni iza nyakwigendera!
Iyi ngona ni gutya bayibitse kwa Kandt
Izi mbeba za kizungu ni byo biryo by'inzoka zo kwa Kandt
Mu nzu y'inzoka habamo umucanga uzifasha kwisanzura no kwidagadura
Iyo uteruye inzoka ngo wirinda kuyinosha
inzoka ngo ni inyamahoro iyo utazigariye
Abantu benshi basura iyi nzu ihishe ibyiza byinshi kamere
Zimwe mu nyamaswa wasanga wa Richard Kandt
Inzoka ngo iruma uwayifashe nabi cyangwa akayitera ubwoba
Uyu mugabo ni umuhanga mu bworozi bw'inzoka, hano arerekana uburyo ubogome zikorera uzisagariye
Iyo ihawe imbeba ni gutyo iyitamira...
Richard Kandt ni we mukoloni wa mbere wayoboye u Rwanda
Mbere yo kurya agasimba irabanza ikakihumuriza
Iyi iraruhutse
Aka ni akamanyu k'ibuye ryavuye ku Kwezi
Kimwe mu bisigazwa by'ibikoresho Abadage bakoresheje mu ntambara ya mbere y'Isi
Buri wese aba afite amatsiko yo kureba izi nyamaswa
Iyi nzoka yo ikunze gutembera mu biti

Kanda hano urebe amafoto menshi

Amafoto: Nkurunziza Faustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .