00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda Plc yavuguruye ikoranabuhanga yifashisha muri serivisi zayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 12:53
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc yavuguruye ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi zayo z’imari, hagamijwe kurushaho gufasha abakiliya bayo kunogerwa na serivisi bagezwaho.

Ikoranabuhanga ryavuguruwe rishyirwa ku rwego rwa T24 R21 (T24 Release 21) ryifashishwa mu kubika amakuru y’abakiliya ndetse rikagenzura ihanahana ry’amafaranga hagati y’abakoresha serivisi za banki, mu gihe hakoreshwaga T24 R12/R14 (Temenos 24 Release 12 and 14).

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo yavuze ko kuvugurura iri koranabuhanga bijyanye n’intego bihaye zo gutanga serivisi inoze.

Ati "Twishimiye kubamenyesha ko twavuguruye ikoranabuhanga ryacu, twongera imiyoboro y’ikoranabuhanga itangirwaho serivisi kugira ngo abakiliya banogerwe na serivisi tubaha."

Odhiambo yavuze ko ikoranabuhanga bari gukoresha ari rishya mu bijyanye n’amabanki, bityo ko biteze gukomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi z’imari zigezweho.

Kubera iri vugurura, abakiliya bagiye kujya babona serivisi z’ikoranabuhanga za BPR Bank Rwanda Plc zihuse kandi nta bibazo bya tekiniki.

Mu itangazo iyi banki yashyize hanze, yijeje abakiliya gukomeza kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere, bahabwa serivisi nziza z’imari zihindura imibereho yabo.

Ubu BPR Bank Rwanda ni yo banki ifite amashami menshi mu Rwanda kuko ari 154, agira uruhare mu guteza imbere ubukungu no kwagura uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari no kugabanya ubukene.

BPR Bank Rwanda Plc yavuguruye ikoranabuhanga, kugira ngo irusheho gutanga serivisi zinoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .