00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yatangije ubukangurambaga “Tugendane”, ishimira indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Cogebanque yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Tugendane’, bugamije gushishikariza abakiliya bayo kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023; hahembwe n’abakiliya babiri bitwaye neza umwaka ushize mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’umu-agent umwe. Buri umwe yagenewe ibihumbi 500 Frw.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu mashami ya Cogebanque, Pierre Seruhungo Nsengiyumva, yavuze ko ubu bukangurambaga ari igikorwa kizahoraho.

Ati “Ni igikorwa kizakomeza mu gihe banki izaba ikiriho mu gushishikariza abakiliya bacu gukoresha serivisi za banki zirimo kubitsa, kuzigama, ikoranabuhanga, inguzanyo n’izindi. Dusanzwe dukorana n’abakiliya banini, ariko n’abandi twifuza ko batugana kuko nta mukiliya n’umwe banki isubiza inyuma.”

Yongeyeho ati “Turi aha kugira ngo dukorere abakiliya bacu, duhesha n’agaciro abashoramari ari bo banyamigabane ba Cogebanque. Turashishikariza abakiliya bacu gukoresha by’umwihariko uburyo bw’ikoranabuhanga, tubagaragariza ko turi kumwe na bo mu bikorwa byo kwiteza imbere.”

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko ubu bukangurambaga bufite umwihariko wo kuba bwatangiye buhemba.

Yavuze ko mu buryo bw’ubukungu, umukiliya iyo aje akugana bisaba ko umwizeza ko amafaranga azanye atekanye, agwira kandi ko azatera imbere ari nayo mpamvu ubukangurambaga bwiswe ‘Tugendane’.

Yakomeje agira ati “Buzamara amezi abiri. Umukiliya wese wa Cogebanque cyangwa umushya tuzunguka asabwa gukoresha konti ye mu bikorwa bya buri munsi mu kubitsa, kuzigama cyangwa ku bikuza no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga. Ibyo ni byo tuzaba turebaho.”

Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa ‘Coge mBank’ ishyirwa muri telefoni.

Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe bikazajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazajya bahembwa ibihembo birimo amafaranga yabafasha kwishyura aho bakorera, ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha mu kazi ka buri munsi ndetse n’ibindi.

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Rukokora Flory yavuze ko aba-agents batekerejweho kubera ari abafatanyabikorwa bakomeye, byoroshye ko abakiliya bageraho vuba bakaba umuhuza hagati y’umukiliya na Cogebanque.

Ati “Tubona uruhare rwabo mu bikorwa byacu, bagabanyije ingano y’umubare w’abantu badakorana na banki, bongera itangwa rya serivisi z’imari ridaheza aho bafasha abakiliya kubona serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza n’izindi serivisi batagombye kugana amashami ya banki. Impamvu twabasizemo kuri ubu ni uko bagira uruhare rukomeye cyane mu bikorwa byinshi muri iki gihe.”

Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, firigo, telefoni zigezweho, amafaranga n’ibindi bitandukanye.

Umu-agent wa Cogebanque, Mukabagina Jeannette, wahembwe ibihumbi 500 Frw nk’uwafashije abakiliya mu gukoresha serivisi za banki, yahize gushyiramo imbaraga.

Ati "Kuri uyu munsi mfite ibyishimo byinshi kuko nibwo bwa mbere nshimiwe. Binyereka ko ibyo nkora babona umusaruro wabyo. Ikintu gifasha banki ni uko ibona abantu bafungura konti, tugiye gushishikariza abakiliya gufungura konti muri Cogebanque no gukoresha serivisi za banki, abataritabira kubitsa, kuzigama n’uburyo bw’ikoranabuhanga tubibashishikarize."

Ubuyobozi bwa Cogebanque bugaragaza ko hari umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwabanje ari na yo mpamvu buzakomeza gutegurwa.

Cogebanque ni imwe mu mabanki afasha Abanyarwanda mu iterambere n’urugamba rwo kubaka igihugu.

Kuva yatangira gukorera mu Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Ubwo Ukurikiyeyezu yashyikirizwaga ishimwe yagenewe na Cogebanque
Mukabagina yahize kongera umubare w'abantu bashya bagana Cogebanque

Amafoto: Nezerwa Salomo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .