00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yaje ku isonga mu bigo byita ku bakozi babyo muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2023 saa 04:25
Yasuwe :

Ecobank Group yatoranyijwe nk’ikigo cyiza cyo gukorera ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2022, mu isesengura ryakozwe na sosiyete Best Companies Group.

Ni umwanya Ecobank Group yabonye nyuma y’igenzura rikomeye ryakozwe ku buryo ifata abakozi bayo ndetse n’uburyo bw’imikorere bubereye abakozi ifite mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Ecobank Group ni kimwe mu bigo by’imari bikomeye muri Afurika, bifite amashami menshi ku mugabane binyuze muri banki za Ecobank. Nicyo kigo cya mbere nyafurika cy’imari kibonye iki gihembo.

Ni igihembo gitangwa n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Best Company Group, gikorera mu bihugu bisaga 60 ku isi.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Group, Ade Ayeyemi, yavuze ko ari ishema rikomeye kuba iki kigo cyegukanye umwanya wa mbere mu kwita ku bakozi muri Afurika.

Ati "Twe muri Ecobank, twemera ko abakozi bacu ari wo mutungo wa mbere dufite. Nka banki nyafurika, dufite intego zo guteza imbere abakozi bashoboye, biciye mu kubaha ibyangombwa nkenerwa kugira ngo batange umusaruro mwiza. Guhabwa iki gihembo nk’ahantu heza ho gukorera muri Afurika, ni ishema. Ntabwo twari kubigeraho bidaturutse ku bakozi bose dukorana muri Ecobank."

Kugira ngo ikigo kize ku rutonde rw’ibihembwa na Best Company Group, hakorwa amagenzura atandukanye hashingiwe ku buhamya bw’abakozi ndetse n’isesengura ry’uburyo bw’imikorere icyo kigo gitanga mu kwita ku bakozi bacyo.

Mu birebwa by’ibanze harimo uburyo abakozi bitabwaho, uko bahabwa ibyo bagombwa n’ikigo, imiyoborere y’ikigo, gukorera hamwe, uruhare rw’abakozi mu bikorwa by’imibereho myiza yabo n’ibindi.

Ushinzwe abakozi muri Ecobank, Yves Mayilamene, yavuze ko bakora ibishoboka byose ku buryo abakozi babo bakorera ahantu heza kandi bameze neza.

Ati "Muri Ecobank, duharanira ko abakozi bacu babona amahirwe atandukanye atuma batera imbere, hashyirwaho uburyo butuma biga kandi bagatera imbere. Iki gihembo duhawe, ni icyubahiro ku muhate w’abakozi bacu baharanira ko intego twiyemeje zigerwaho."

Mu igenzura Ecobank yakorewe, yagize amanota 79 %, bivuze ko yaje mu bigo byihagazeho mu kwita ku bakozi kuko ikirengeje amanota 75% kiba kiri mu cyiciro cya mbere. Ni igihembo kimara umwaka umwe, ni ukuvuga Ugushyingo 2022 kugeza mu Ugushyingo 2023.

Guhabwa iki gihembo ni ishema ku kigo kandi birushaho gufasha abakozi bacyo gukorana umurava no kumva ko bitaweho, bagakora batizigama.

Umuyobozi Mukuru wa Best Companies Group, Peter Burke, yashimiye Ecobank, ayisaba gukomeza uwo muco wo gufata neza abakozi.

Ati "Iri ni ishimwe ry’imbaraga mwashoye mu guharanira ko abakozi banyu bakorera ahantu heza bifuza gukorera. Muri icyitegererezo ku bandi bakoresha. Mukomereze aho."

Ecobank yaje imbere y’ibindi bigo 28 byahembwe na Best Companies Group muri Afurika. Birimo nka Alsa, eHealth Africa, Hilti, IHS, Ooredoo and Pharma, AstraZeneca, Dell, Nestlé n’ibindi.

Iki gihembo kuri Ecobank kije cyiyongera ku bindi yegukanye umwaka ushize nk’icya Banki yita ku bakozi muri Afurika cyatanzwe mu bihembo Africa Best Employer Brand Awards n’ibindi.

Ecobank ni imwe muri banki z'icyitegererezo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .