Abanyamigabane ba I&M Bank Plc bahawe amahirwe yo kuba bagura indi ku giciro kigabanyije

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abanyamigabane ba I&M Bank Plc bashyiriweho uburyo bwabafasha kugura indi migabane muri iyi banki ariko bakayihabwa ku giciro kigabanyije ibizwi nka ‘Rights Issue’.

Abasanganywe imigabane muri iyi banki bashobora gutangira gusaba kuba bagura indi guhera kuri uyu wa 25 Nzeri, iki gikorwa kikazamara iminsi 16 mbere y’uko gifungwa ku wa 16 Ukwakira.

Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi wa I&M Bank, Robin Bairstow yavuze ko batekereje kuba bashyiraho aya mahirwe ku banyamigabane bayo nyuma y’uko muri Kamena abenshi bagaragaje icyifuzo cyo kuba bakongera umubare w’imigabane bafite muri iyi banki.

Ati “Guhera mu nama rusange yabaye muri Kamena 2020, twabonye ubushake bwinshi bw’ibigo binyamigabane bisaba kongera umubare w’imigabane bifite ndetse n’abashoramari bashya bategereje amahirwe yo gushora muri I&M Bank Rwanda. Ni iby’agaciro kuvuga ko inyungu y’ibanze ku banyamigabane ari ukuzabasha kubona imigane y’inyongera ku giciro cyiza.”

Muri aya mahirwe yatanzwe na I&M Bank abanyamigabane bazabasha kuba nibura bagura umwe kuri 39.60Frw, kandi kuri buri migabane itanu asanganywe abe yaguriraho umushya.

I&M Bank ivuga ko yiteze kuzakura muri ubu bucuruzi agera kuri miliyari 8Frw, azava mu migabane igera kuri miliyoni 202 iteganyijwe kugurishwa muri iki gihe cy’iminsi 16.

Iyi banki ivuga ko amafaranga azava muri iki gikorwa azakoreshwa mu gukomeza gushyigikira gahunda yayo y’igihe kirekire yo gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu gukomeza gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bworohereza abakiliya kubona serivisi za Banki, no guhangana n’ingaruka za Covid-19 yashegeshe urwego rw’ubukungu.

Ibikorwa byo kugurisha iyi migabane byemejwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ndetse n’ isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda(RSE).

Kuva I&M Bank yatangira gukorera mu Rwanda mu 1963 aho yitwaga BCR, ibikorwa byayo bigenda bitera imbere kandi bikarushaho kwaguka. Umuyobozi wayo avuga ko mu myaka itanu nibura buri mwaka agaciro k’ibikorwa by’iyi banki kazamukagaho 15%.

Bairstow avuga ko imibare yo kugera muri Kamena igaragaza ko buri mwaka, ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abakiliya nibura byazamutse ku kigero cya 17%, amafaranga abitswa n’abantu n’ibigo azamuka ku kigero cya 14%.

Umwaka wa 2018 warangiye I&M Bank ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 294 Frw, wiyongereye ku kigero cya 13% kuko mu 2017 wari miliyari 260 Frw.

Byari nyuma y’uko muri uwo mwaka urwunguko rwayo rugeze kuri miliyari 7.5 Frw, nyuma yo kwishyura imisoro bingana n’izamuka rya 15% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko mu 2017 inyungu yari miliyari 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu abanyamigabane ba I&M Bank bashobora kugura indi migabane ku giciro kigabanyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .