Bitcoin ni ifaranga ry’ikoranabuhanga, ridashobora gufatwa mu ntoki ariko rikaba ryakwishyura ibicuruzwa na serivisi, ryavunjwamo amafaranga asanzwe ndetse rikaba ryanabikwa na nyiraryo nk’uko n’ubundi umuntu abika amafaranga asanzwe kuri konti ye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo agaciro k’iri faranga kari kamaze iminsi gatumbagira katangiye kugwa, aho kuri ubu gahagaze kuri 31 225$ nyuma yo kugabanukaho agera kuri kimwe cya gatanu cy’agaciro ryari rifite. Agaciro k’iri faranga mbere y’uko kamanuka kuri uyu wa mbere kabarirwaga mu bihumbi 41$.
Uku kugwa kw’agaciro ka Bitcoin kwaherukaga muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyaga isoko ry’iri faranga.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko kugwa kw’iri faranga byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo umuburo w’ibigo bikomeye nka Banki ya Amerika n’Ikigo ngenzurabukungu cy’Abongereza FCA cyatangaje ko “abashora imari mu mafaranga y’ikoranabuhanga bakwiye kwitegura guhomba amafaranga yabo yose.”
Mu bindi byatumye agaciro k’iri faranga kagwa harimo no kuzamuka kw’agaciro k’idorali rya Amerika.
Bitcoin yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2009, nyuma y’ihungabana ry’ubukungu Isi yari imaze gucamo mu mwaka wari wabanje, abantu benshi bahisemo kugana Bitcoin nk’uburyo bundi bwizewe bwo kubikamo umutungo wabo, aho kuwubika muri za banki nk’amafaranga asanzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!