Ni ibyo biyemeje nyuma y’iminsi itatu y’umwiherero [wabaye hagati ya tariki 8-10 Gicurasi 2022], aho wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’abikorera ku rwego rw’Akarere, Intara n’Umujyi no ku rwego rw’Igihugu.
Muri uyu mwiherero, abawitabiriye bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro; Urwego rw’Iterambere, RDB; Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi.
Mu kiganiro kigaruka ku rugendo rwo kwibohora n’uruhare abikorera bashobora kugira mu rwo kongera kubaka igihugu nyuma y’aho kibohowe, Umujyanama Wihariye wa Perezida mu bijyanye n’Umutekano, Gen James Kabarebe yibukije abikorera ko ubufatanye ari yo nzira ishobora gutuma bagera ku iterambere rirambye kandi rifitiye inyungu benshi.
Gen Kabarebe yabibukije ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabubakiye umutekano, ahasigaye ari ahabo ngo bakore batekanye, batere imbere banateze imbere igihugu cyabo.
Nyuma y’uyu mwiherero, IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa PSF, Bafakulera Robert, avuga ko impamvu bawuteguye hari harimo no kugira ngo bamenyane, bamenye inshingano zabo n’impamvu batorewe.
Ati “Twabonye uyu mwiherero ariwo waduhuza tukabasha kuganirira hamwe ibyo twakora kugira ngo dutangire dukora twihuta ariko no muri uyu mwiherero twahuriyemo n’abayobozi batandukanye bagerageje kubwira abikorera amahirwe atandukanye ari mu gihugu.”
“Icyo dutahanye ni ukwihuta, ni ugukora cyane, ni uko twumvise neza ko abikorera aribo nkingi y’amajyambere, nibo ntumbero y’igihugu, niho hazava ubushobozi bwose kugira ngo igihugu gitere imbere.”
Abitabiriye uyu mwiherero baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bawungukiyemo ubumenyi nyuma yo kuganirizwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye kandi ibyo bize bazagenda bakabisangiza n’abandi bagenzi babo.
Gasana Francis yagize ati “Twize byinshi, kandi tugomba kujyana ibyo twavanye hano tukabishyira bagenzi bacu. Ubu rero twarebye mu mpande zose kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu bushingiye ku bikorera bibashe kuzamuka.”
Ndazivunye Déodathe we yavuze ko mu byo yungukiye muri uyu mwiherero harimo ingamba agiye gufata mu bijyanye no kunoza serivisi.
Ati “Aha ingingo yerekeranye na serivisi cyane cyane kunoza izo dutanga, byaganiriweho cyane kandi ni ikintu PSF ishyize imbere.”
– Imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatangiwe muri uyu mwiherero, hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Kubaka ubufatanye buhamye hagati y’inzego z’abikorera n’iza Leta hagamijwe gukora ubuvugizi bunoze buganisha kw’iterambere ry’Abikorera n’iry’igihugu muri rusange.
2. Kubyaza umusaruro gahunda zinyuranye zashyizweho na PSF (IBI, BRC na PSF Advisory service program) ngo zifashe abikorera mu buryo bunyuranye bwo guteza imbere ubucuruzi bwabo.
3. Guharanira kugira amakuru ashingiye ku bushakashatsi no ku mibare y’abikorera mu byiciro byose mu rwego rwo kubateza imbere no kurushaho gufasha abanyamuryango kugera ku ntego zabo.
4. Gufasha abikorera kumenya amategeko agenga ubucuruzi ndetse n’imisoro kugira ngo babashe kunoza imikorere yabo no kutagwa mu bihombo bituruka ku bihano biterwa no kutayamenya.
5. Abikorera biyemeje kwandikisha imitungo yabo bwite y’ubwenge hagamijwe kurinda ibihangano byabo mu gihe bitegura kwinjira muri gahunda y’Isoko rusange rya Afurika.
6. Abikorera biyemeje kubyaza umusaruro amahirwe ahari y’ishoramari mu gihugu, mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’indi miryango yo mu Karere.
7. Abikorera biyemeje guteza imbere ugukorera hamwe, kwigira no guteza imbere ishoramari rihuriweho (collective investment).
8. Abikorera biyemeje guteza imbere inganda nto n’iziciriritse (SME’S).
9. PSF ifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, biyemeje guteza imbere ubwikorezi bwo mu gihugu no gukemura ibibazo bituma ibicuruzwa bitagera hose ku buryo bungana.
10. Gutegura ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, andi mahugurwa y’Abikorera ku rwego rw’Intara n’Akarere haganirwa ku mahirwe y’ubucuruzi agaragara mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali no mu turere.
11. Gufasha abanyamuryango bari mu buhinzi gushyiraho uburyo bunoze bwo kuhira, gusarura no guhunika imyaka.
12. Gushyiraho ikigega kizafasha abanyamuryango ba PSF kwivuza hamwe n’imiryango yabo.
13. Abikorera biyemeje gukoresha ikoranabuhanga, gutanga serivisi yihuse kandi inoze.


















Amafoto: Shumbusho Djasiri
Video: Muneza Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!