Ecobank yashyize imbaraga mu gufasha abakiliya guhahira kuri murandasi

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi ihita, ikoranabuhanga ririyongera ariko kandi rirushaho kwagura ibikorwa bikorerwa kuri murandasi birimo nko kugura no kugurisha ibintu bitandukanye.

Ecobank nka Banki y’Ubucuruzi yafashe iya mbere mu gufasha abakiliya bayo guhahira kuri murandasi bifashishije ikarita ya Ecobank Virtual Card.

Ecobank Virtual Card, ni ikarita nshya ya Ecobank yifashishwa mu guhahira kuri murandasi cyangwa ukayitanga nk’impano. Ni ikarita idafatika nkuko izindi zisanzwe zimeze ahubwo kuyifungura bigusaba kwinjira muri porogaramu ya Ecobank Mobile App, ubundi akajya ahanditse ijambo ‘card’ maze ugakurikiza amabwiriza, ikarita ukayifungura wibereye iwawe.

Ecobank Virtual card ni umwihariko wa Ecobank mu Rwanda, akarusho kandi ukaba ushobora kuyifunga ukoresheje Ecobank mobile App mu buryo bworoshye utagombeye kujya ku cyicaro cya banki mu gihe wifuje kuyihagarika.

Ecobank Virtual Card iba ifite umutekano wizewe kuko itaba ihujwe na konti usanzwe ufite muri banki ahubwo ushyiraho amafaranga ahwanye n’icyo wifuza kugura ukoresheje Ecobank mobile app ku basanzwe bafite konti muri Ecobank.

Iyi karita ushobora kuyikoresha ku maguriro nka Netflix ndetse n’andi akorera kuri murandasi, kandi buri gikorwa ukoze ugahabwa ubutumwa bugufi bukwereka ko cyagenze neza; ibasha kwishyura ahantu hose kuri murandasi hemewe kwakira Visa Card na Master Card ku Isi hose.

Ecobank niyo yonyine ifite ikarita ishobora kwifashishwa mu kwishyura ibyo wahahiye kuri murandasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .