Cogebanque yiyemeje guteza imbere Abanyarwanda no kubashyigikira mu byo bakunda, ni umuterankunga w’imena w’amarushanwa y’amagare mu Rwanda arimo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda.
Ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2021 izaca mu Mijyi itandukanye irimo uwa Kigali, Rwamagana, Huye, Nyanza, Musanze, Gicumbi na Nyagatare.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko muri iri siganwa biteguye kugera ku Banyarwanda benshi, kugira ngo babashyigikire mu mishinga bafite.
Yakomeje ati “Batwitegure, haba Gicumbi, Nyagatare n’ahandi tuhafite amashami meza, tuhafite intumwa za Cogebanque (agents). Bizarushaho kudufasha kugera kuri ba bandi batugana, tunabasobanurire birambuye serivisi zabafasha ariko na none tubabwira ngo amarembo arafunguye muri Cogebanque.”
Yavuze ko baba abakiliya ba Cogebanque n’abandi bose bakwiye gusobanurirwa serivisi zigezweho za banki, bikaborohereza mu gukora amahitamo.
Yagize ati “Waba uri umukiliya wa Cogebanque cyangwa utari we, turamukangurira kuzamo kugira ngo tubyoroshye muri serivisi zacu ndetse bashobore gutera imbere mu mishinga yabo cyangwa imibereho myiza mu bijyanye no kubaha inguzanyo cyangwa izindi serivisi zijyanye n’imari nk’uko basanzwe babizi.’’
Bitewe n’uko Tour du Rwanda 2021 izaba mu bihe bidasanzwe bya COVID-19, na Cogebanque yiteguye kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda irushaho gushyira imbere serivisi zikoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu gihe hari aho usanga abakigendana ibifurumba by’amafaranga, banki izarushaho kubigisha no kubasobanurira ko hari ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rya Cogebanque kuko ryoroshye, ryizewe kandi ribabereye.
Iyamuremye yagize ati “Ni irushanwa rigiye kuba mu bihe bidasanzwe, natwe rero tuzitegura mu bihe bidasanzwe, twubahiriza by’umwihariko amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda ndetse na UCI, ariko tunasobanurira Abanyarwanda ibijyanye na serivisi z’imari.”
Yakomeje ati “Ni umwanya mwiza tuzaba tubonye wo kugira ngo twegere ba Banyarwanda n’abaturarwanda, kuko inguni zose aho Tour du Rwanda ya 2021 izajya, Cogebanque ifitemo ishami. Tuzaboneraho kubasobanurira ibijyanye na banki, ibijyanye no kwizigamira no gukoresha ikoranabuhanga, ibyo byose tukazabikora twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Cogebanque Plc ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).
Iyi banki kandi igira n’ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.
Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza warushije abandi guterera imisozi, iki gihembo mu mwaka ushize cyegukanywe na Rein Taaramäe ukinira Total Direct Energie yo mu Bufaransa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!