Imbumbe y’amakosa mu mutungo wa leta akomeje kugeza abayobozi imbere ya PAC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa 14 Nzeri 2020, inzego n’ibigo bya Leta 56 bimaze minsi byitaba Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), kugira ngo abayobozi batange ibisobanuro mu ruhame, ku makosa yabagaragayeho y’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, agaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Iyo raporo muri rusange igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe yageze kuri miliyari 8,6 Frw, avuye kuri miliyari 5,6 Frw mu 2018 na miliyari 7,9 Frw mu 2017.

Igaragaza igenzura ryakozwe ku bigo 165 n’imishinga bya leta, byose hamwe byatwaye 2.169.568.838.274 Frw , mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2019. Harimo n’ibigo bibiri bya leta bikora ubucuruzi byari bifite umutungo wa 1.130.468.066.598 Frw kugeza ku wa 30 Kamena 2018, n’ibitaro 26 by’uturere byakoresheje 27.629.945.648 Frw mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2018.

Iyi raporo igaragaza ko ikigo cyahawe amanota mabi kurusha ibindi ari Igishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.

Amasezerano n’imishinga byatawe

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko bagenzuye imishinga itandukanye, babonamo iyakerewe kurangira cyangwa yatawe n’abayikoraga, yavuye kuri 95 mu 2017 igera ku masezerano 29 mu 2019.

Igenzura rigaragaza ko ryabonye amasezerano yakerewe cyangwa yatawe n’abayubahirizaga yose hamwe yari 65 afite agaciro ka miliyari 107,9 Frw yagaragaye nk’iyakererewe cyangwa yatawe.

Harimo 27 yakererewe yagaragaye mu mwaka ushize afite agaciro miliyari 47,7 Frw, amasezerano 28 yakererewe afite agaciro ka miliyari 52,9 Frw yo mu magenzura abiri yaherukaga, amasezerano abiri yatawe afite agaciro ka miliyoni 805,8 Frw yo mu igenzura riheruka n’andi umunani ya miliyari 6,4 Frw yo mu magenzura abiri yari yabanje.

Raporo igira iti "Aya masezerano ntabwo yarangijwe ubu aracyakomeza cyangwa abayashyiraga mu bikorwa barigendeye." Yakerewe gushyirwa mu bikorwa mu gihe kiri hagati y’iminsi 50 n’iminsi hafi 2000.

Byagaragajwe ko impamvu nyamukuru y’uku gukererwa cyangwa guta amasezerano y’imirimo runaka ari "ugutinda kw’ibigo bya leta mu kwishyura fagitire bizanirwa n’abagemura ibikoresho n’imicungire mibi y’amasezerano nko kudakurikirana iyubahirizwa ryayo."

Ibigo byagaragayemo aya makosa byagombaga kubisobanura.

Uretse imishinga yatawe, hari n’imishinga 18 yagaragaye ko yadindiye ifite agaciro ka miliyari 112,5 Frw, bikomotse ku micungire mibi y’amasezerano.

Imitungo idakoreshwa

Ikibazo cy’imitungo idakoreshwa cyakomeje kugaragara nacyo, aho mu igenzura ryakozwe kugeza ku wa 30 Kamena 2019, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabonye imitungo 107 idakoreshwa, ifite agaciro ka miliyari 17,2 Frw.

Harimo 60 yagaragaye mu igenzura rya vuba ifite agaciro ka miliyari 7.1 Frw n’indi 47 ifite agaciro ka miliyari 10, Frw yagaragajwe mu magenzura yabanje, yari itarakoreshwa.

Gutinda kwishyura abahaye serivisi ibigo bya leta

Mu gihe amabwiriza ya Minisitiri ateganya ko ikigo cya leta kigomba kwishyura inyemezabuguzi cyakiriye mu gihe kitarenze iminsi 45, hari ibigo byatahuweho gutinda kwishyura, bikagira ingaruka ku iyubahirizwa ry’amasezerano, nk’abakoraga imishinga bakayita cyangwa ikadindira.

Ni ibintu byagaragaye mu bigo 21, byishyuye ababihaye serivisi amafaranga agera kuri miliyari 14,4 Frw harimo ugukererwa kw’iminsi iri hagati y’ibiri na 725.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko muri uyu mwaka yanasanze hari amafaranga agera kuri miliyari 6,5 Frw amaze igihe kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu atarishyurwa bene yo.

Yagize ati "Ikibazo cy’isohoka ry’amafaranga [muri Minecofin] kiramutse kidakemuwe, ntabwo bizashoboka gukemura icy’amasezerano atinda gushyirwa mu bikorwa cyangwa ikibazo cyo gutinda kwishyurwa."

Amasoko yagiye atangwa ku giciro kiruta icyagenwe

Ubusanzwe bizwi ko nta soko rigomba gutangwa mu gihe hataratangwa amafaranga yo kurishyira mu bikorwa cyangwa ngo ashyirwe mu ngengo y’imari, ariko raporo yagaragaje ibigo 21 byatanze amasoko ku giciro kiri hejuru cyane y’ingengo y’imari yari yateganyijwe.

Ikinyuranyo cy’amafaranga yarenze ku yateganywaga kiri hagati ya 23% yarenze ku giciro WASAC LTD yatangiyeho amasoko atandatu, yari afitiwe ingengo y’imari ya miliyari 26,6 Frw ariko atangwa kuri miliyari 32,9 Frw na 865% karenze ku masoko atatu Sena yatanze, yateganyirizwaga miliyoni 8,2 Frw ariko atangwa kuri miliyoni 79,3 Frw, bivuze ko habayemo ikinyuranyo cya miliyoni 71,1 Frw zarenzeho.

Mu zindi ngero harimo amasoko abiri yatanzwe n’Akarere ka Huye yateganyirizwaga 30,000,000 Frw ariko atangwa kuri 240,949,335 Frw bingana n’ikinyuranyo cya 703%, n’andi abiri yagombaga gutangwa n’Akarere ka Nyarugenge yateganyirijwe 324,264,147 Frw ariko aza gutangwa kuri 758,989,106, bingana n’ikinyuranyo cya 134%.

Umugenzuzi ati "Ibi byose biterwa no kudakora inyigo y’isoko ku biciro mbere yo gutegura ingengo y’imari y’aya masoko. Ibi bigaragaza intege nke muri ibi bigo bya leta bidateza imbere gutegura ingengo y’imari nk’uburyo bw’ingenzi mu igenamigambi no kugenzura mu gihe bishyira mu bikorwa inshingano zabyo."

Hari n’andi makosa

Uretse ayo makosa rusange, hari n’andi yari akeneweho ibisobanuro, nk’ibigo bya leta bifite amakonti muri banki ariko adatangazwa mu bitabo by’imari by’ibigo.

Igenzura ryerekanye konti 10 zitagaragazwa mu bitabo by’imari by’ikigo, zirimo iza NIRDA (2), UR (4), WASAC (1), Akarere ka Nyamagabe (1), Gakenke (VCT Janja) (1) na WDA (1).

Umugenzuzi ati "Birashoboka ko kuri banki hashobora kubaho ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa bitateganywaga, kubikuza cyangwa kohereza amafaranga, bigakorerwa kuri bene izi konti za banki zahishwe."

Rumwe mu ngero zatanzwe muri WASAC, aho nka konti yafungujwe mu 2014 iriho amafaranga 307,267 Frw itigeze itangazwa mu bitabo by’imari kimwe no mu nyandiko zayo z’imari. Ubwo buyobozi ngo nta n‘inyandiko bwagaragaje zerekana ko amafaraga yari kuri iyo konti atakoreshejwe nabi cyangwa se koko ari aya WASAC.

Icyo kigo cyanakomojweho ko kitabashije kugaruza ibikoresho cyibwe mu bubiko bwacyo muri Mata 2018, bifite agciro ka miliyoni hafi 40 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kandi yagaragaje ko hari ibibazo byagaragaye, nko kuba ibigo byinjiza amafaranga usanga aba ataranditswe hamwe n’ingengo y’imari ya leta nk’ayakoreshejwe.

Naho ikigo nka BDF Umugenuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze gifasha cyane ibigo binini aho kunganira ibito n’ibiciriritse ngo bibone ingwate, nk’inshingano y’ibanze cyahawe, ahubwo ngo basanze mu ngwate iki kigo cyatanze, 51% yarahawe ibigo binini aho guhabwa ibito n’ibiciriritse.

Umugenzuzi avuga ko kuva mu 2011 kugeza muri Kanama 2019 hatanzwe ingwate ya 25.101.905.849 Frw mu ngengo y’imari ya 49.254.966.824 Frw, itangwa ku mishinga 217 y’ibigo binini "bitandukanye na gahunda isanzwe y’ibigo bito n’ibiciriritse."

Ni ingingo ubuyobozi bwa BDF bwasabweho ibisobanuro, ndetse abadepite ntibanyurwa.

Ibirarane by’imyenda

Muri iyi raporo hanagarukwa ku myenda ikeneye kugaruzwa, aho nk’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, umugenuzi yasanze gifitiwe ibirarane by’imisoro byazamutseho 40% biva kuri miliyari 161 Frw mu 2017 bigera kuri miliyari 270 Frw mu 2019.

Umugenzuzi agaragaza ko ibyo birarane by’imisoro bingana na 20% by’amafaranga yinjiye mu isanduku ya Leta yakusanyijwe na RRA mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2019.

Akomeza ati "Ibirarane ahanini byiyongereye kubera amagenzura yongerewe mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibintu byo kwishimira mu gushakisha abanyereza imisoro."

Gusa ngo hari byinshi RRA ikwiye gukora, kuko mu isesengura ryakozwe kuri ziriya miliyari 270 Frw zo kugeza ku wa 30 Kamena 2019, basanze 87% by’ibyo birarane bimaze kurenza amezi 12.

Muri iyo raporo hanagarukwa nko kuri RSSB, aho umugenzuzi yagaragaje ikibazo cy’ibigo bifite ibirarane by’ imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi, yageraga muri miliyari 17.9 Frw.

Muri icyo kigo hanagaragajwe impungenge ku bihombo bishingiye ku mushinga w’inyubako zigize umudugudu wa Vision City, aho mu mwaka ushize igihombo cyabarirwaga muri miliyari 10.6 Frw, igenzura rikagaragaza ko kigomba kuba kigeze kuri miliyari 12.5 Frw, ahanini gishingiye ku micungire y’inzu zitaragurishwa.

Izindi mpungenge zagaragajwe zishingiye ku bihombo biterwa n’ishoramari iki kigo gikora, aho mu bigo umunani RSSB yashoyemo imari, igihombo cyazamutse kikava kuri miliyari 19 Frw mu 2017 kikagera kuri miliyari 28 Frw mu 2018, bitewe n’uburyo ibyo bigo bidahagaze neza.

Nibura muri ibyo bigo umunani, bine ngo byagize igihombo mu myaka itanu yikurikiranya, umugenzuzi akavuga ko "biteye impungenge niba mu gihe kiri imbere bizazamura inyungu bikagarura inyungu ku mafaranga yashowe."

Abadepite bagize PAC bakomeje kubariza mu ruhame abayobozi ku makosa bakoze ajyanye n'imari n'umutungo by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .