KCB yatangije serivisi nshya ya ‘M-Banki’ yo gufungura konti hifashishijwe telefoni

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

KCB Bank Rwanda yatangije serivisi nshya yiswe “M-Banki” izafasha Abanyarwanda bose, barimo n’abadasanzwe ari abakiliya ba KCB, gufunguza konti bifashishije telefoni zabo.

Ubu buryo buzatuma buri wese ubishaka ashobora kwifungurira konti muri KCB bitabaye ngombwa ko ajya ku ishami rya banki, nk’uko byari bisanzwe.

Ubusanzwe umuntu ushaka gufunguza konti muri KCB, byamusabaga kujya ku ishami ryayo cyangwa akajya ku bayihagarariye (agent) bari hirya no hino mu gihugu.

Ibi byagoraga bamwe bitewe n’uko ayo mashami ashobora kuba ari kure cyangwa bakaba badafite umwanya uhagije wo kujya kuri banki mu masaha asanzwe y’akazi banki zikoreraho.

Umuyobozi Mukuru wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko gufungura konti mu buryo bwari busanzwe bigiye guhinduka amateka, kandi ko uburyo bushya bwazanywe nta mananiza arimo kuko bworoshye kubukoresha.

Ati “Abenshi babona ibisabwa kugira ngo umuntu afunguze konti muri banki ari imbogamizi. Hamwe na ‘M-Banki’, buri muntu wese ufite indangamuntu ashobora gufungura konti aho yaba ari hose mu Rwanda, akarushywa gusa no gukanda *522# kuri telefoni ye."

Odhiambo yakomeje avuga ko iyi serivisi ije ari inyongera muri gahunda yo kugeza serivisi z’imari kuri bose, kandi ko uretse gufasha mu gufunguza konti, inabumbatiye izindi zirimo kohereza no kwakira amafaranga, kugura ama-inite, guhaha no kwishyura za fagitire, kureba uko konti ihagaze ndetse no kwaka inguzanyo uhita uhabwa kuri telefoni.

KCB Bank Rwanda ikomeje gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu korohereza abakiliya bayo kubona serivise bitabagoye.

Izi serivisi kandi zishobora gukoreshwa n’abafite telefoni zigezweho (smartphones), banyuze muri porogaramu ya KCB ari yo ‘KCB Mobile App’. Ku bafite telefoni zisanzwe na bo bashobora gukoresha izi serivisi mu buryo bworoshye, bakanda *522#.

Kuva kuri uyu wa Mbere Ukwakira, KCB yatangije uburyo umuntu ashobora gufungura konti yifashishije telefoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .