00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye gutanga Miliyari 31.8Frw zo kwishyura umwenda RRA ibereyemo abacuruzi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 Mutarama 2023 saa 01:10
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA bwatangaje ko Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igiye gutanga asaga miliyari 31.8 Frw kugira ngo iki kigo cyishyure umwenda wa miliyari 35 Frw kibereyemo abacuruzi ukomoka ku musoro ku nyongeragaciro, TVA ufatirwa ku kiranguzo cyabo.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje RRA n’abayobozi mu nganda zitandukanye yigaga ku bibazo bahura nabyo bijyanye n’imisoro, n’uko byakemurwa kugira ngo buri ruhande rukore neza inshingano zarwo ntawe ubangamiwe.

Umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa n’umuguzi wa nyuma. Bisobanuye ko nk’umucuruzi uranguza, iyo aranguje ibintu ku muntu ugiye gucuruza muri ‘Supermarket’ aba yishyuye umusoro ku nyongeragaciro.

Uwo ucuruza ‘Supermarket’ na we iyo acuruje mu mafaranga umukiliya amwishyura haba harimo umusoro ku nyongeragaciro, bivuze ko uyu musoro uba wishyuwe kabiri.

RRA ivuga ko amafaranga wa mucuruzi wa ‘Supermarket’ yishyuye nk’umusoro ku nyongeragaciro, ayasubizwa, itegeko rigateganya ko ubusanzwe abacuruzi baba bagomba kuyasubizwa mu gihe kitarenze amezi atatu, uhereye igihe bayamenyekanishirijeho.

Umuyobozi uhagarariye Ishyirahamwe rihuza abanyenganda (Rwanda Association of Manufacturers), Kwizera Alphonse akavuga ko aya mafaranga atinda guhabwa abacuruzi kubera ubugenzuzi buba bwatinze gukorwa.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Jean-Louis Kaliningondo avuga ko ikibazo atari ugutinda kw’ubugenzuzi kuko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kwihutisha kureba umwenda babereyemo abacuruzi ahubwo ikibazo ari amafaranga adahari.

Ati “Kugeza ubu hafi 99.9% by’ayo tugomba kwishyura abacuruzi yaragenzuwe, hasigaye kubona amafaranga. Twandikiye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN itwemerera ko tuzajya dufata 15% bya TVA dukusanya. Yatwemereye kandi ko igiye kuduha miliyari 31.8 Frw azagenda asubizwa abacuruzi nk’uko amategeko abiteganya.”

RRA kandi yavuze ko mu gukemura iki kibazo no kwirinda imyenda nk’iyi mu buryo burambye, amafaranga yafatwaga ku musoro nyongeragaciro wakusanyijwe mbere yo kuwujyana mu isanduku ya leta aziyongera akagera kuri 15% avuye ku 12% akazajya yifashishwa mu kwishyura abacuruzi.

Uretse iki kibazo cyo kwishyurwa aya mafaranga aba banyenganda bagaragaje ibibazo bitandukanye bahura na byo umunsi ku wundi bijyanye n’imisoro bituma badakora imirimo yabo ku buryo bunoze.

Sibomana Dieudonné uzwi nka “Bill Gates” ufite uruganda rukora amabati rwa Prince Industries Ltd, rukorera mu Bugesera, avuga ubusanzwe boroherezwaga gukura ku byambu ibyo bakoramo amabati bigahita bijyanwa ku ruganda bitanyuze kuri Dubai Ports World (icyambu kiri i Masoro), bigatuma abanyamahanga badacuruza kubarusha.

Kuri ubu ngo si ko bimeze kuko ngo utumije ibikoresho bya mbere (raw materials) RRA itegeka ko bibanza kunyuzwa i Masoro, bigatuma ngo batakaza amafaranga menshi bakagwa no mu bihombo.

Ati “Niba imodoka bayinyujije i Masoro nyirayo araguca 200$ yamarayo iminsi ibiri bikikuba kabiri, ukishyura n’andi mafaranga ajyanye na serivisi muri icyo cyambu baguha bigatuma inyungu yose itakarira aho ngaho.”

Akomeza avuga ko “Mu gihe bari muri ibyo inganda zo hanze y’igihugu ziza zigahita zicuruza kuko zo zidasabwa kuhanyuza ibicuruzwa byazo bigatuma badutanga isoko ndetse n’amabati yacu agahenda bijyanye n’ayo mafaranga yiyongeraho.”

Ni ikibazo ahuza n’Umuyobozi w’uruganda rwa NBG rukora inzoga izwi nka United Gin, Nsabigaba Felix uvuga ko izi nzoga n’izindi zikorerwa mu Rwanda zazamuriwe ibiciro bituma zihenda kurusha izituruka mu mahanga, ibituma zitagurwa ugasanga bari kugwa mu bihombo mu gihe izituruka hanze zo ziba ziri hasi y’izikorerwa mu Rwanda bituma zigurwa cyane.

Komiseri Kaliningondo, avuga ko ibi byo kubanza kunyuza amabati kuri Dubai Ports bimaze ibyumweru bine, cyari icyemezo cy’igihe gito ariko ko bigiye gusubira uko byahoze mu minsi ya mbere.

Ati “Byari ngombwa kugira ngo habashe gukorwa ubugenzuzi no gufata amakuru ahagije yatuma dushobora kugenzura ibizaza mu minsi iri imbere kandi nabo bumve ko tuba tubareba kuko hari amakuru aba ashingiye ku byo twapimye dufite.”

Ku bijyane n’inzoga, Kaliningondo yavuze ko hari amakuru RRA ifite ajyanye n’uko kumanura biriya biciro byari uburyo bwo kugabanya umusoro ku byacurujwe, ibihanwa n’amategeko kuko bifatwa nko kunyereza umusoro.

Abanyenganda bacyebuwe

Uku kugabanya umusoro ku byacurujwe ni ibibazo bihuzwa n’abacuruza amabati batanga ibiciro bitari byo bagamije gutanga umusoro utari wo.

Ni ibibazo bijyana n’abanyenganda basonerwa kwishyura umusoro ku bikoresho bya mbere (raw materials) ariko bakajya kubikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uku gusonerwa umusoro ubusanzwe bikorerwa ku bikoresho bya mbere byatumijwe hanze ariko ibicuruzwa bikozwemo bigahita byoherezwa mu mahanga.

Uyu musoro usonerwa kandi ku bikoresho bikorwamo ibicuruzwa bitaboneka mu karere ndetse n’ibikorwamo ibigomba guhita bikoreshwa mu ngo, ariko abanyenganda ngo hari ubwo bakoresha ibi bikorwamo ibicuruzwa nabi birimo no kujya kubicuruza ku masoko atandukanye kandi bitemewe.

Ikindi ngo ni uko uwemerewe gusonerwa iyi misoro aba agomba gutanga amakuru y’ibyakozwe muri ibi bikoresho by’ibanze n’ingano yoherejwe hanze byose bigakorwa mu mezi atatu.

Gusa ngo hari ubwo abanyenganda badatanga ayo makuru bikajyana n’ibindi birimo gukoreshwa ibyo ibi bikoresho bitagenewe, kurenza umubare ntarengwa, gutumiza ibi bikoresho binyuranyijwe n’ibyasabwe byose bikaba imbogamizi RRA ikomeje guhura na zo zikozwe n’abanyenganda.

Ibi byose no gutanga inyemezabuguzi za EBM, ni bimwe mu bibazo aba banyenganda bavuze ko bagiye gukosora kugira ngo batange umusoro ku buryo bunoze, ndetse na RRA ikubahiriza ibyo igomba bityo igihugu kigakomeza gutera imbere.

Abitabiriye inama ya RRA n'abanyenganda kandi beretswe ko gutanga umusoro mu buryo bunoze ari inkingi y'iterambere
Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Jean-Louis Kaliningondo yavuze ko amafaranga afatwa kuri TVA ikusanywa aziyongera ikagera kuri 15%
Abanyenganda bagaragaje ibibazo bahura na byo mu mirimo yabo ya buri munsi basaba RRA kubyitaho kugira ngo batange umusoro na bo bunguka
Wabaye umwanya mwiza wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .