Iki kigo cyihaye intego yo gutanga ubwishingizi bunogeye Abanyarwanda n’ibikorwa byabo birimo ubuhinzi, ukeneye ubwishingizi akoroherezwa kubwishyura kandi hagashyirwa imbaraga mu kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubwishingizi.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 nibwo Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya MayFair Insurance, Byusa Hangu Alphonse, yatangarije abakozi, abanyamuryango, abakiliya n’abafatanyabikorwa impinduka zabayeho mu buyobozi bw’iki kigo.
Yagaraje ko Jessica Igoma wari usanzwe mu nama y’ubutegetsi y’iki kigo, ari we ugiye gusimbura Mugisha Daniel watangiranye na cyo kuva cyagera mu Rwanda mu 2017.
Byusa Hangu Alphonse yavuze ko biteze byinshi ku muyobozi mushya ushyizweho ndetse anasaba abafatanyabikorwa n’abandi bakozi b’ikigo gukomeza gufatanya na we mu guharanira iterambere rusange ry’ikigo.
Yashimye cyane umurava waranze Mugisha Daniel watangiranye n’iki kigo ubwo cyafunguraga imiryango mu Rwanda ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rw’ahazaza.
Ati “Azarangiza inshingano ze ku wa 31 Mutarama 2023, yagize uruhare rukomeye ku iterambere ryacu. Mu buyobozi bwe ikigo cyagiye cyaguka. Mu izina ry’abanyamigabane n’inama y’ubutegetsi ndagushimira ku bwitange wagize, ubunyangamugayo no kwizerwa byakuranze. Ku bwanjye hari ibyo wanyigishije mu birebana n’ubwishingizi ndagushimira.”
Mugisha Daniel yashimye byimazeyo abakozi n’abayobozi uburyo babanye mu gihe yari amaze ari umuyobozi ndetse agaragaza ko hari byinshi bagezeho bafatanyije.
Yasabye ko abakozi n’abayobozi ba Mayfair Insurance Campany mu Rwanda kuzakomeza kuba hafi umuyobozi mushya kugira ngo ikigo kibashe kugera ku ntego zacyo.
Ati “Uyu munsi imyaka itanu n’amezi umunani birashize, nishimira urwo rugendo n’ibyo twagezeho mu rwego rw’imari dushimira abafatanyabikorwa bacu, abakiliya, aba-agents, abanyamigabne n’abayobozi ndetse n’abakozi. Ubwanjye ntacyo nari kwishoboza ntafite abakozi bashoboye bakoze ijoro n’amanywa ngo tugeze ku bakiliya serivisi nziza.”
Jessica Igoma ugiye kuyobora Mayfair Insurance Company yishimiye icyizere yagiriwe ndetse anatanga ubutumwa bwo gushyira imbere serivisi nziza no gukorera mu mucyo.
Yagize ati “Ntewe ishema no guhabwa amahirwe yo kuyobora Mayfair Insurance Company mu Rwanda kandi ndashimira Inama y’Ubutegetsi ya Mayfair ku cyizere bangiriye kandi nizeye ko tuzafatanya mwese tukageza Mayfair ku rundi rwego rwo hejuru.”
Jessica Igoma azakorana n’umuyobozi mushya wungirije, Umunya-Kenya Kamau Chege Benson.
Jessica Igoma wagizwe umuyobozi mukuru si mushya muri iki kigo kubera ko yabaye mu nama y’ubutegetsi kuva mu 2017, yakoze kandi muri komite ishinzwe ubugenzuzi bw’umutungo afite ubunararibonye mu rwego rw’imari kubera ko yabaye umuyobozi mukuru w’Imari mu Urwego Opportunity Bank mbere yo gutangira gukorana na Mayfair.
Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).












Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!