Muri izi nshingano nshya, Patience Mutesi yasimbuye George Odhiambo wahawe imirimo mishya muri KCB Group.
BPR Bank Rwanda Plc, ikigo kibarizwa muri KCB Group yo muri Kenya, yatangaje ko Patience Mutesi azatangira inshingano nshya nk’umuyobozi mukuru guhera ku wa 1 Gashyatare 2023.
Mutesi yinjiye muri BPR Bank Rwanda Plc nyuma y’imyaka isaga itandatu ayobora mu Rwanda ikigo cya TradeMark East Africa, guhera muri Nyakanga 2016. Ni ikigo cyakomeje kugira uruhare mu gutera inkunga imishinga irimo iy’ubucuruzi, ishoramari no guhanga imirimo.
Ntabwo ari mushya mu bijyanye n’amabanki, kuko mbere yabaye Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya banini muri Ecobank Rwanda, ndetse asanzwe mu nama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda PLC. Yanabaye mu z’ibigo nka MTN Rwandacell PLC, Rwanda Cooperation (RCI) no mu nama ngishwanama ya One Acre Fund mu Rwanda.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, George Rubagumya, yavuze ko bashimishijwe no kuba Mutesi ahawe izi nshingano, by’umwihariko "kubera ubunararibonye azazana n’ubumenyi afite mu bijyanye n’imari no guteza imbere ubucuruzi."
Rubagumya yanashimiye George Odhiambo ku ntambwe yabashije gutera hamwe n’iyi banki.
Yakomeje ati "Mu izina ry’abakozi, abayobozi n’inama y’ubutegetsi, ndashaka gushimira George ku bwitange bwe butizigama nk’Umuyobozi mukuru. Ndahamya ko turi mu mwanya mwiza wo kugera ku byo twifuza mu myaka iri imbere. Ndamwifuriza amahirwe masa mu mirimo mishya iri imbere."
Patience Mutesi yavuze ko yishimiye cyane izi nshigano nshya.
Yagize ati "Ntewe ishema no guhabwa amahirwe yo kuyobora iyi banki kandi ndashimira Inama y’ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda na KCB Group ku cyizere bangiriye. Mu gihe ntangiye uru rugendo, imbaraga nyinshi zizashyirwa mu kunoza serivisi abakiliya bahabwa iyo bakorana na Banki."
"Ndahamya ko binyuze mu guteza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga, abakiliya bacu bazabona serivisi z’imari za mbere. Mu kongera amafaraga ahabwa ibigo ngo bikore ubucuruzi, tuzakomeza gushyigikira intego z’u Rwanda mu kubaka ubukungu bushigiye ku bikorwa by’abikorera."
Ubu BPR Bank Rwanda ni yo banki ifite amashami menshi mu Rwanda kuko ari 154, agira uruhare mu guteza imbere ubukungu no kwagura uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari no kugabanya ubukene.
Kuba Mutesi ahawe izi nshingano, biragenda bishimangira ubwiganze bw’abagore mu buyobozi bukuru bwa banki zikomeye mu Rwanda. Yiyongereye kuri Carine Umutoni uheruka kugirwa umuyobozi wa Ecobank Rwanda, Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali, Kampeta Pitchette Sayinzoga uyobora BRD, Lina M. Higiro uyobora NCBA Bank Rwanda, n’abandi.
Mutesi ni umuntu witangira akazi ke, urugero ni ubwo mu 2018 u Rwanda rwakiraga Inama ya 10 Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, imihanda igafungwa. We na Frank Matsaert, umwe mu bayobozi ba TMEA, bateze moto bagiye gushyira umukono ku masezerano y’impano ya miliyoni 53$, muri Minisiteri y’Imari n‘Igenamigambi.
Uretse gukora mu by’imari, Mutesi anahagarariye mu Rwanda inyungu za Repubulika ya Finland, nka Honorary Consul.
BPR Bank Rwanda Plc yatangiye ibikorwa ku wa 1 Mata 2022, nyuma y’uko KCB Bank Rwanda iguze imigabane 62,06% ikigo Atlas Mara Limited cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), maze bibyara banki ya kabiri nini mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!