Ni uruzinduko rugamije kuganira kuri gahunda zitandukaye z’ubufatanye bwa Afurika na IMF, burimo n’Ikigega gishya cya Resilience and Sustainability Trust, RST, gifasha ibihugu kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bituruka hanze y’igihugu, birimo n’imihindagurikire y’ibihe, hagamije iterambere rirambye.
Iki kigega ku ikubitiro cyatangiye gikorana n’ibihugu bitatu birimo Barbados, Costa Rica n’u Rwanda, aho iki gihugu kizahabwa miliyoni $319 zigamije gushyigikira imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye Georgieva kubw’uruzinduko rwe mu Rwanda ndetse n’uruhare rwa IMF mu guhangana n’imihindagurukire y’ibihe.
Ati “Wakoze ku ruzinduko rwawe n’Ikigega Resilience and Sustainability Trus. Ni ikigega kizatanga umusaruro kandi kizagira uruhare mu kurushaho kugaragaza ibyo u Rwanda rukora n’ibindi bihugu biri mu nzira y’iterambere, hagamijwe ubukungu butangiza ibidukikije.”
Thank you @KGeorgieva for your visit and for the innovative IMF Resilience and Sustainability Trust. It is productive and will play a key role in scaling up the work of Rwanda and developing countries towards a sustainable and green economy in our transformational journey.
— Paul Kagame (@PaulKagame) January 25, 2023
Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Georgieva yagiranye inama n’abayobozi barimo ba guverineri ba banki nkuru z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, n’abayobozi bakuru muri Minisiteri z’imari n’igenamigambi.
Yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ashimangira ko IMF yiteguye gukomeza gufatanya na rwo muri uru rugendo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimye kuba IMF yarongereye imbaraga mu bijyanye no gutanga amafaranga mu guhangana n‘ingaruka z’ihungabana ry’ibidukikije.
Yakomeje ati "Ingaruka zabyo ku bukungu zirahambaye ku Rwanda. Bibarwa ko niba nta gikozwe, ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe mu myaka icumi iri imbere zishobora gutwara hagati ya 5 - 7 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ni kimwe no mu bihugu byinshi, ni ikibazo gikomeye gikeneye gukemurwa."
"Igiteye impugenge kandi, amafaranga akenewe mu kubikemura ni menshi cyane. Muri gahunda y’igihugu cyacu twasanze hakenewe miliyari 11$, nibura ni 8% by’umusaruro mbumbe mu myaka icumi. Birasaba uruhare rw’abantu benshi n’amafaranga menshi."
Yavuze ko u Rwanda rwishimiye gukorana na RST, no gushyira imbaraga mu gushora imari mu guhangana n’ibibazo bijyana n’imihidagurikiye y’ibihe.
Ni imishinga irimo nk’ikigega Ireme Invest cyashinzwe muri COP-27, imishinga nka Green Gicumbi n’andi mavugurura mu bijyanye no guhangana n‘imihidagurikire y’ibihe.
Yavuze ko mu mafaranga u Rwanda rukeneye muri ibi bikorwa byo guhangana n’imihidagurikire y’ibihe, harimo icyuho kiri hejuru cyane.
Yakomeje ati "Nubwo hashyirwamo imbaraga nyinshi, hakenewe gukoreshwa uburyo butandukanye, duhereye no kuri RST, mu gushaka ubundi buryo bwo kubona amafaranga akenewe."
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, kuri gahunda ya Georgieva harimo guhura na ba rwiyemezamirimo bakora mu mishinga yo kurengera ibidukikije. Muri Afurika, Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda aturutse muri Zambia.
Kugira ngo u Rwanda rubashe gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, muri za miliyari 11$ zikenewe kugeza mu 2030, harimo miliyari 5.7$ zagenewe ibikorwa bitandukanye bigamije guhangana n’ingaruka z’imihidagurikire y‘ibihe, na miliyari 5.3$ zagenewe ibikorwa byo gukumira ingaruka z’imihindagurikire y‘ibihe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!