Abavuye ku kazi cyangwa mu bindi bikorwa ku mugoroba usanga baca kuri izi mashini ziba ziri ku mihanda, bakagura injugu bagakomeza urugendo bazirya.
Akenshi zicurururizwa ku mihanda cyangwa mu maguriro, mu nzu zerekanirwamo sinema no mu nzu z’imyidagaduro.
Iki ni kimwe mu bintu bihendutse kuko kuva ku giceri cy’ijana ushobora kuzibona bitewe n’igiciro aho waziguriye bashyizeho.
Usanga abantu baryoherwa na zo ariko ntibamenye uko zikorwa n’agaciro zifite, byakubitiraho n’uko umubare munini ari uw’abazicuririza ku muhanda bigafatwa nk’ibintu byoroheje.
Buri wa 19 Mutarama Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe injugu, IGIHE yaganiriye n’umwe mu bazicuruza ahishura ibanga ririmo benshi batamenye.
Uwumuremyi Hawa ni umwe mu bakora ubu bucuruzi muri Nyamirambo, abumazemo amezi arenga atandatu, yabwinjiyemo nyuma y’uko ubucuruzi yari afite bwari bumaze guhomba kubera ibihe bya Guma mu Rugo.
We n’umugabo we baje kubona ko bakwiye kugira icyo bakora cyabinjiriza niko gutekereza kugura imashini ikora injugu ku bihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda. Babitangira ntabwo bumvaga ko bishobora kubaha inyungu nk’iyo basanzemo.
Uwumuremyi yavuze ko ubu ari ubucuruzi bugenda iyo ari mu gihe cy’abakiliya kandi ko bwunguka mu buryo bufatika.
Ati “Ducuruza biterwa n’abakiliya, mu minsi ishize nakoraga ibilo bitanu, kimwe twakiranguye 950Frw bigashira bikavamo nka 15 000Frw. Iyo wakuyemo ibintu byose byabigenzeho ukuramo inyungu ya 7 000Frw.”
“Ibi byose biterwa n’uko abakiliya bari kuboneka; mu minsi ishize nkiza byabaga ari byiza ku buryo ntabona uko mbikubwira, gusa iyi minsi abakiliya baragabanutse.”
Uwumuremyi atunze umuryango we biturutse mu mafaranga akura mu gucuruza injugu, ikindi gikomeye yishyurira umwana we ishuri kandi akabasha kwizigama. Yemeje ko aka ari akazi katunga umuntu, ko abavuga ko gaciriritse bibeshya.
Ati “Akazi gaciriritse kaba mu mitwe y’abantu, akazi kose wakora ukabona inyungu, n’iyo yaba make ushobora kuyaheraho ukaba wagira menshi. Ikintu cyose cyampa amafaranga nticaye nagikora kuko nkunda gukora.”
Uwumuremyi yarangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’icungamutungo avuga ko kuba afite aya mashuri bitigeze bimuzitira ngo yumve ko atakora aka kazi, bityo ashishikariza n’abandi kutagira akazi basuzugura.
Ku ruhande rw’abagura injugu bavuga ko bishimira uburyo zikorwamo kandi ko babona uyu mubyeyi atunze umuryango we, binyuze mu mafaranga macye make bamuha.
Uwamahoro Zawadi yagize ati “Nkunda kugura injugu kuri uyu mubyeyi kandi mbona azikora neza, bitewe na serivisi nziza aduha bituma dukomeza kumugana ubona ko amerewe neza kuko niba nguze n’abandi bakagura agira icyo ajyana mu rugo.”








Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!