Ubusharire bw’ubutaka butubya umusaruro w’ubuhinzi kuko ifumbire umuhinzi ashyize mu butaka busharira, nta kidasanzwe imarira ibihingwa.
Mu ruzinduko, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu karere ka Karongi muri 2016, abahinzi bazi akamaro k’ishwagara bamugejejeho ikibazo cyo kuba bahinga ntibeze kubera ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka.
Ibi byatumye abashoramari barimo Uwimana Etienne, bashora imari mu gucukura no gutunganya ishwagara ndetse na Leta ishyiraho nkunganire kugira ngo abahinzi bage bayigura ibahendukiye.
Bahati Thierry, umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusobanukirwa akamaro k’ishwagara no kuyikoresha, umusaruro wiyongereye.
Mu myaka ibiri ishize nibwo uyu muhinzi ufite ibiti ibihumbi 7 bya kawa yatangiye gukoresha ishwagara. Yavuze ko mbere y’uko atangira gukoresha ishwaga yashyiraga ifumbire mu murima ariko n’ubundi akabona amashami y’ikawa akomeza kwihungura.
Ati “Nyuma yo gukoresha ishwagara, ikawa zanjye zatangiye gukura neza nta kibazo cy’amashani ahunguka”.
Bahati agaragaza ko abadakoresha ishwagara biterwa no kutamenya akamaro kayo.
Ati “Ikibazo si uko ihenze, ahubwo ikibazo ni imyumvire. Leta yatuzaniye ishwagara y’ubuntu ariko byarantunguye gusanga mu muhanda umuntu yarayitegesheje amazi. Uwo muntu utinyuka gukora ibyo ni uko aba atazi akamaro kayo”.
Umuhinzi w’imboga n’imbuto, Hakizimana Innocent avuga ko akibona ishwagara izwi nka travertine, yabanje kuyisuzugura abona ari ibitaka bisanzwe.
Ati “Nyuma yo kuyikoresha umusaruro wikubye gatatu . Leta uruhare rwayo yararukoze, ishyiraho nkunganire. Iyo twaguraga amafaranga 107 ku kilo ubu tuyibona ku mafaranga 30 ku kilo, igisigaye ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe akamaro kayo”.
Umushoramari Uwimana Etienne ucukura akanatunganya ishwagara mu karere ka Karongi, avuga ko ishwagara ikenerwa ahantu henshi harimo mu buhinzi, mu biryo by’amatungo, mu gukora isukari, mu gusukura amazi, no mu gukora irangi.
Kuva mu myaka 5 ishize uruganda rwa Alicomec ahagarariye, rumaze guha abahinzi bo mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke toni zirenga ibihumbi 44 z’ishwagara.
Ati “Gushyira ifumbire mu butaka busharira udashyizemo ishwagara ni nko guha indyo yuzuye umwana urwaye inzoka utabanje kumuha umuti”.
Umufuka w’ibilo 50 w’ishwagara nimero ya mbere ugura 4000frw, nimero ya kabiri igura 2500 Frw naho nimero ya gatatu igura 1500Frw.
Uyu mushoramari avuga ko imbogamizi bahura nayo ari ukubura isoko ry’ishwagara kuko abahinzi batarayimenyera.
Ati “Ikibazo si uko ihenze ahubwo hakenewe ubukangurambaga no kubanza kuyibahera ubuntu kugira ngo bayimenye. Nyaruguru na Nyamagabe bayihawe imyaka 5 ikurikiranye, ubu hafi ya bose bazi agaciro kayo. Ubukangurambaga nk’ubu burakenewe na Rutsiro na Ngororero”.
RAB igaragaza ko hakoreshwa miliyari 2 Frw buri mwaka mu kugura ishwagara yo guhangana n’ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka. Kugira ngo ikibazo cy’ubusharire gikemuke hakenewe miliyari 150Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!