Urugero rw’umwe mu bahombye cyane ni Hui Ka Yan wari warashoye imari mu bikorwa by’ubwubatsi binyuze muri Sosiyete ye yitwa China Evergrande, aho bibarwa ko nibura yagombye 93% by’umutungo we.
Hari igihe cyageze Hui Ka Yan ari umuherwe wa kabiri muri Aziya ku buryo mu 2017 yabarirwaga umutungo wa miliyari 42$ ariko magingo aya, atunze miliyari 3$.
Kuva mu 2021, Evergrande ya Hui Ka Yan ni yo sosiyete ifite imyenda myinshi mu Bushinwa, kuko ibarirwa ingana na miliyari 300$.
Hui yagerageje kureba uburyo yazahura ibikorwa bye, agurisha zimwe mu nyubako ze ndetse n’indege ze bwite.
Gusa byakomeje kugorana ko iyi sosiyete yabona amafaranga yo kwishyura abari barayigurije. Urugero nk’umwaka ushize, yananiwe kugaragariza abari barayigurije uburyo izabishyura amafaranga yabo.
Evergrande ni sosiyete nini cyane, ifite abakozi barenga ibihumbi 200, ndetse mu 2020 yakoze ibikorwa byacurujwemo miliyoni 110$, ifite inyubako zirenga 1300 yagizemo uruhare mu mijyi irenga 280.
Abasesenguzi basobanura ko ugukendera kwa Evergrande gushobora gutuma urwego rw’ubwubatsi mu Bushinwa ruhura n’ikibazo gikomeye. Rwo ubwarwo rwihariye 30% by’umutungo mbumbe w’u Bushinwa.
Hui ntabwo ariwe muherwe wa mbere uhuye n’ibihombo mu myaka mike ishize kuko nka Elon Musk nyiri Tesla, SpaceX na Twitter, biherutse gutangazwa ko yahombye umutungo ungana na miliyoni 200$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!