Ni imibare igaragaza ko iki kigo gikomeje gutera imbere muri Afurika, ari nako abakoresha srivisi zacyo za internet ndetse no kohererezanya amafaranga biyongera.
Muri icyo gihe, abakoresha internet biyongereyeho 13.6% mu gihe abakoresha serivisi za mobile money biyongeretyeho 22.2%.
Imibare yatangajwe kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023, igaragaza ko Airtel Africa plc mbere yo kwishyura imisoro n’ibindi bigenda ku bikorwa byayo, yinjije miliyoni $1916, aho ziyongereyeho 12.6%.
Nyuma yo kwishyura imisoro, inyungu ya Airtel Africa Plc yari miliyoni $523, aho yazamutseho 1.7%.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa Plc, Segun Ogunsanya, yavuze ko gutanga serivisi zihendutse kandi zigezweho z’itumanaho mu bihugu 14 iki kigo gikoreramo, ari ingenzi muri gahunda yacyo yo guhindura ubuzima bw’abatuye Afurika.
Yakomeje ati "Iyi mibare ihagaze neza ishimangira iyi gahunda nubwo hagiye habaho ibibazo by’ubukungu na politiki. Gushyira mu bikorwa gahunda yacu y’ingingo esheshatu bikomeje kuduha umusingi wo gutera imbere, kuzamura umubare w’abafatabuguzi ku 10%, byunganiwe n’izamuka rya 14% mu bakiliya bakoresha internet na 22% mu mubare w’abakoresha mobile money."
Yavuze ko yishimiye ko umubare w’abakoresha mobile money ukomeje kuzamuka, aho amafaranga yahererekanyijwe yageze hafi kuri miliyoni $100, azamutseho 37.0%.
Ogunsanya yakomeje ati "Tuzakomeza gushora imari mu kwagura umuyoboro wacu no kunoza serivisi dutanga kugira ngo turusheho gusakaza serivisi z’imari n’ikoranabuhanga ku masoko dukoreramo."
"Mu mezi icyenda ashize twashoye hafi miliyoni $490 ku miyoboro ya 4G na 5G ku masoko yacu, mu kwagura ingano y’umuyoboro n’ubwiza bwawo, kugira ngo dutegure iterambere mu gihe kiri imbere, no kugira ngo dushyigikire iterambere ry’ubukungu ku masoko yacu yose."
Airtel Africa plc yatangaje ko mu rwunguko, muri rusange rwazamutse kuri 17.3%, bitewe ahanini n’izamuka ryo muri Nigeria rya 20.9%, muri Afurika y’Iburasirazuba urwunguko ruzamuka 11.9% naho mu bihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa, urwunguko rwazamutse kuri 11.8%.
Amafaranga yavuye muri serivisi z’amajwi yazamutse kuri 12.7%, ayavuye muri internet azamukaho 22.3%, mu gihe ayo muri serivisi za mobile money yazamutseho 29.8%.
Airtel Africa yanatangaje ko muri Nyakanga 2022 yishyuye miliyoni $450 ku mwenda ifitiye HoldCo, umwenda usigaye ukaba ari miliyoni $550 zizishyurwa kugeza muri Gicurasi 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!