Ni igikorwa bazafashwamo n’Umuryango ‘Ripple Effect Rwanda’ wahoze witwa ‘Send a Cow Rwanda’, usanzwe ukora ibikorwa nk’ibyo mu Rwanda guhera mu 2009.
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, uyu muryango wahurije hamwe abafatanyabikorwa bawo, mu muhango wo kubamurikira ibyo umaze gukora mu myaka itanu ishize, ndetse no kubagaragariza ibyo uteganya gukora mu yindi itanu iri imbere.
Muri uyu muhango kandi nibwo Ripple Effect Rwanda yahawe iri zina rishya, nyuma y’uko uyu muryango wahoze witwa ‘Send a Cow Rwanda’.
Abahinzi bahagarariye abandi bafashijwe na wo, batanze ubuhamya bw’uko uyu muryango wabakuye mu bukene.
Ni nyuma yo kubaha amahugurwa n’ingendoshuri mu Rwanda no mu mahanga, kugira ngo amatungo bahabwa n’ubuhinzi bakora byitabweho neza.
Bongeraho no guhugura abajyanama mu bworozi, bunganira mu kwita ku nka, igihe ihuye n’ikibazo muganga w’amatungo atari yahagera.
Mukandayisenga Gaudence wo mu Karere ka Kayonza, yatanze ubuhamya bw’ukuntu Ripple Effect yasanze we n’umugabo we bahingira amafaranga 700 none amateka akaba yarahindutse.
Ati ‘‘Twabagaho turi abantu baca inshuro, dutunzwe n’amafaranga 700 twinjizaga kuri buri muntu, kuyahahisha rero byari ikibazo.’’
Nyuma yo guhugurwa, inka yahawe yabyaye inshuro eshanu, ibimasa bitatu babigurisha miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw, bibafasha kwikura mu bukene burundu.
Ntirenganya Elizaphan wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko yahuye na Ripple Effect muri 2009 ikamuhugura ikanamuha inka, ubwo yahingiraga amata kugira ngo abone ayo guha abana.
Ati ‘‘Umugabo uhingira amata murumva uko yari ameze icyo gihe. Inka yaranyororokeye imbyarira imbyaro 11.’’
Ntirenganya avuga ko nyuma yatangiye gufasha abaturanyi be aboroza inka banakora koperative yitwa ‘Jya mbere Mayaga’, kugira ngo bafatanye gushaka isoko ry’umukamo babona.
Iyi Koperative yatangiranye n’abanyamuryango 25, none ubu bageze ku 108. Yatangiye ikusanya amata angana na litiro 100, none ubu bakusanya litiro 2000.
Umuyobozi Mukuru wa Ripple Effect Rwanda, Laurent Munyankusi avuga ko uyu muryango icyo ugamije cyane atari uguha abantu inka, ahubwo ko ari ukubaha ubumenyi butuma bahindura imyumvire bakiteza imbere muri bike bafite.
Ati ‘‘Ntabwo rero byibanze ku bworozi gusa nk’uko mwabikurikiye, twagiye tugira ibikorwa byinshi tumazemo iyo myaka yose, byo guhuza ubworozi ndetse n’ubuhinzi ngo byuzuzanye.’’
Muyankusi akomeza agira ati ‘‘Ariko bigashyigikirwa n’ikintu gikomeye, cyo gufasha abantu guhindura imyumvire, ha handi bumva ko batazabeshwaho na ya nka twabahaye.’’
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Solange Uwituze, yavuze ko iki kigo gifite imikoranire myiza n’Umuryango Ripple Effect.
Ati ‘‘Wazanye impinduka no kwagura ibikorwa by’ubuhinzi.’’
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Dr. Usta Kaitesi avuga ko Ripple Effect ari umuryango wizewe, bitewe n’uko ukorera mu murongo ujyanye na gahunda igihugu kigenderaho.
Ati ‘‘Iyi miryanyo iyo ije gukorera inaha, itwereka ibyo yifuza gukora, tugasuzuma tukareba niba bijyanye n’iby’ingenzi twifuza gukora nk’igihugu.’’
Umuryango Ripple Effect Rwanda watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009, ubwo witwaga ‘Send a Cow Rwanda’’.
Guhera muri 2016 kugeza muri 2020, Ripple Effect yakuye mu cyiciro cy’ubukene abanyarwanda 96.016.
Muri gahunda y’uyu muryango mu myaka itanu iri imbere, urateganya gukura mu bukene abandi banyarwanda 750.000 binyuze mu kubahugura nyuma bakabaha inka.
Mu Rwanda, Ripple Effect ikorera mu turere twa Bugesera, Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe na Rulindo.
Urateganya gukomereza mu Turere twa Huye, Gisagara, Gakenke, Burera, Nyamasheke, Gatsibo, Rutsiro na Karongi.
Uyu murwango si mu Rwanda gusa ukorera, kuko ukorera no mu bihugu nk’u Burundi, Ethiopia, Kenya,Uganda na Zambia.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!