Inyungu ku ishoramari ry’ubwato bunini n’ibyambu biri kubakwa ku kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Mukwaya Olivier
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Buri ku Cyumweru saa munani, Nduwamungu Yohani aba ahagurutse mu karere ka Nyamasheke, agahagurukana ubwato bwuzuye ibicuruzwa birimo ibishyimbo, imyumbati, ibijumba n’ibindi abijyanye kubicuruza mu karere ka Rubavu ku cyambu gihari cya Nyamyumba.

Ni urugendo atangira saa munani z’amanywa ku Cyumweru, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akarara i Bugarura mu karere ka Rutsiro. Saa kumi n’imwe, arongera akatsa ubwato, agafata inzira akaruhukira ku cyambu mu karere ka Rubavu.

Ni ukuvuga ko Nduwamungu asiga umuryango we ku Cyumweru, akazongera kuwubona kuwa Kabiri, yananiwe cyane kubera urugendo ruerure.

Ni umwe mu magana ay’abacuruzi n’abaturage bo mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu, bavuga ko babangamirwa no kuba nta bwato bugezweho bushobora kwihuta no gutwara imizigo n’abagenzi benshi, aribyo bituma akenshi bamara iminsi mu nzira.

Ibi ni bimwe mu bibazo byitezweho gukemurwa n’umushinga Guverinoma y’u Rwanda yatangije wo kubaka ibyambu bine bigezweho mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, no gushyira muri icyo kiyaga ubwato bugezweho kandi bwihuta butwara imizigo n’abagenzi ndetse n’ubwo gutembereza ba mukerarugendo.

Mu Ugushyingo 2019, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buholandi zashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 11.6 z’Amayero, azatuma bifatanya gushora imari mu kubaka ibyambu bine ku kiyaga cya Kivu.

Ibyo byambu bizatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bwifashisha inzira zo mu mazi hagati y’u Rwanda na RDC. Uwo mushinga na serivisi bijyana uzatwara miliyoni 27.3 z’amadolari.

Ibyo byambu bizubakwa mu turere twa Rusizi (Bugiki), Rubavu (Nyamyumba), Karongi (ku isoko mpuzamipaka) na Rutsiro (mu gace ka Nkora), ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Mu turere twa Rusizi na Rubavu imirimo yo kubaka ibyambu yatangiye mu ntangiriro za 2020, mu gihe muri Rutsiro na Karongi imirimo izatangira muri uyu mwaka.

Umushingwa w’ibyambu ubangikanye n’undi wo gushyira mu kiyaga cya Kivu ubwato bunini butwara abantu benshi n’ibicuruzwa, umushinga uzatwara miliyoni 16.2 z’amadolari.

Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2021 uzasiga hatangijwe ingendo z’ubwo bwato bunini bushobora gutwara abantu 150, bukanikorera imitwaro ya toni 10.

Ubwo bwato buzabasha koroshya urujya n’uruza n’ubucurizi hagati y’imijyi itandatu irimo ibiri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikora ku Kiyaga cya Kivu. Yose hamwe ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 4.5 .

Umunaniro wo mu mazi n’ubucuruzi bugenda biguru ntege

Maniraguha Joram uhagarariye isoko ryo ku cyambu cya Nyamyumba muri Rubavu, yabwiye IGIHE ko kuba icyambu cyabo kitubatse kandi ari gito, bibangamira ubucuruzi n’uburyo bwo kuhageza ibicuruzwa.

Yagize ati “Icyambu kiramutse kibonetse byakemura ibibazo byinshi cyane kuko hajya haza amato manini azanye ibicuruzwa. Hano hagaragara amato yaturutse Karongi, Rutsiro, mu by’ukuri akazana ibicuruzwa bike bitewe nuko ari amato y’ibiti ariko icyambu kiramutse cyuzuye hagaragara andi mato manini , hakaza ay’abanye-Congo akatuzanira ibyo kurya.”

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ntabwo ubwato bugitwara abantu benshi mu kiyaga cya Kivu. Ibyo bituma abaturage bashaka kohereza ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu tundi turere, bapakira ubwato ibicuruzwa, umuntu umwe cyangwa babiri bakabibajyanira bakabazanira amafaranga.

Nduwamungu Yohani avuga ko ari ibintu bibangamye kubera ko hari ubwo amafaranga bayiba kuko aba yazanye ibicuruzwa byinshi, cyangwa ntabashe kuvangura ayo buri gicuruzwa yahawe cyagurishijwe.

Nubwo izo mpinduka zagaragaye kubera Covid-19, abakoresha ikiyaga cya Kivu mu ngendo bavuga ko no mu bihe bisanzwe byabagoraga kuko ubwato bw’ibiti bupakira ibicuruzwa bike n’abagenzi bake.

Maniraguha Joram avuga ko baramutse babonye ubwato bunini, hari byinshi byakosoka mu bijyanye n’urujya n’uruza.

Ati “Habonetse icyombo kinini cyakemura ibyo bibazo kubera ko cyo cyaba gifite n’imyanya abantu bicaramo, cyajya kizana abantu bakazana n’imizigo yabo kandi biri ahantu hamwe ku buryo gucuruza no kubibona nta kibazo byatera. Nta gihombo byatera kuko biba byaje ari byinshi kandi bajemo ari benshi.”

Muhawenimana Eugenie ucuruza ku cyambu cya Nyamyumba, yavuze ko aho bakoreraga iyo imvura iguye banyagirwa. Kuba icyambu kidatunganyijhe nabyo avuga ko biteza umwanda.

Yavuze ko kuba abazanye ibicuruzwa batinda mu nzira, nabyo bigira ingaruka ku bicuruzwa kuko hari ibyangirika.

Ati “Tubonye icyo cyambu byadufasha. Ab’i Nyamasheke bajya bazana imari , tugapakurura ibyacu neza tukabicuruza dufite umutekano mwiza. Iyo baje muri aya mato, urabona ko ari amato matoya. Haje nk’ubwo bwato bunini bwajya bwihuta, natwe twajya tubona imari tukayigura vuba vuba kandi tukayibonana isuku.”

Nduwamungu asanga ku bajyana ibicuruzwa ku byambu bitandukanye biri ku kiyaga cya Kivu, habayeho kubona ubwato n’ibyambu bigezweho byakwihutisha serivisi.

Ati “Twajya tugera ku isoko ku gihe, tugacuruza ku gihe tugataha kare. Imizigo yacu yaza ku gihe n’abagenzi. Umuturage yaza akagurisha ibye , agataha ku gihe , nanjye ngacuruza ku gihe tugataha neza.”

Minisiteri y’ibikorwa remezo igaragaza ko ibi byambu nibimara kubakwa n’ubwato bunini bwashyizwe mu kiyaga cya Kivu, abakora ingendo zo mu mazi mu karere ka Rubavu bazava kuri miliyoni 1.4 mu 2017 bakagera ku bagenzi miliyoni 2.7 mu mwaka wa 2036. Imitwaro inyura inzira y’amazi muri aka karere izava kuri toni ibihumbi 153 mu 2017 igere kuri toni ibihumbi 583 mu 2036.

Mu karere ka Rusizi abagenzi bagenda mu bwato byitezwe ko bazava kuri miliyoni 1.1 mu 2017, bakagera kuri miliyoni 2.6 mu 2036. Imitwaro yo izava kuri toni ibihumbi 80 igere kuri toni ibihumbi 300.

Mu karere ka Karongi, abagenzi bakoresha inzira y’ubwato byitezwe ko bazava ku bihumbi 750 ku mwaka mu 2017, bakagera kuri miliyoni 1.6 mu 2036. Imizigo iva cyangwa ijya muri ako karere izava kuri toni ibihumbi 150 igere kuri toni ibihumbi 502.

Mu karere ka Nyamasheke, byitezwe ko ku mwaka abagenda mu bwato bazava ku bihumbi 700 bakagera ku bihumbi 900. Imitwaro igenda mu bwato izava kuri toni ibihumbi 125 igere kuri toni ibihumbi 430.

Mu bwato bushya u Rwanda rushaka gushyira mu Kivu harimo ubwato bubiri butwara abagenzi, ubwato bumwe busunika ubundi cyangwa se bushobora gukurura ubundi bwagize ikibazo (Push tug) n’ubwato bune butwara imizigo.

Kuba icyambu cya Nyamyumba kidatunganyije bituma abahakorera ubucuruzi bicwa n'izuba cyangwa bakanyagirwa. Isuku y'ibicuruzwa nayo irakemangwa
Icyambu cya Nyamyumba kiriho isoko ry'ibiribwa n'ibindi bicuruzwa
Mu karere ka Rubavu hari kubakwa ibyambu byitezweho kuzamura iterambere ry'abaturage n'ubuhahirane bw'abaturiye ikiyaga cya Kivu
Leta y'u Rwanda irateganya gushyira ubwato bunini mu kiyaga cya Kivu buzajya butwara abantu n'ibintu
Mu kiyaga cya Kivu hasanzwemo ubwato bugezweho ariko ntibuhagije
Ubwato bushya bwa Mantis Kivu Queen bwitezweho guteza imbere ubukerarugendo mu kiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .