Ishimwe rya Nyirakiza wagobotswe na gahunda ya SKOL FXB Village hamwe n’umuryango we w’abantu barindwi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Nyirakiza Jeanne yashimiye gahunda ya SKOL FXB Village iterwa inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, yamufashije kubaka inzu abamo n’umuryango we ndetse kuri ubu we n’umugabo we n’abana babo bakaba bafite ibikorwa bishobora kubinjiriza amafaranga ababeshaho bakanizigamira.

Nyirakiza Jeanne w’imyaka 44, yashakanye na Rugazura Alexis w’imyaka 47, aho bafitanye abana batanu barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye na babiri bari mu mashuri abanza.

Nyuma yo kujya muri gahunda y’iterambere iterwa inkunga na UNIBRA/SKOL, Nyirakiza avuga ko byamugiriye akamaro cyane kuko yabonye ubushobozi bwo kwita ku muryango we haba mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kubonera abana ibikenerwa ku ishuri.

Ati “Mbere yo kujya muri gahunda ya SKOL FXB Rwanda, ubuzima kuri njye bwari bugoye. Kugaburira umuryango w’abantu barindwi, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwishyura amafaranga y’ishuri ku bana byari bigoye.”

“Ku bw’amahirwe, twashyizwe muri iyi gahunda nziza. Kuva icyo gihe, ubuzima bwanjye bwarahindutse bigaragara. Twabonye ubufasha mu mirire, umuryango wose wabonye uko wivuza hakoreshejwe ubwisungane ndetse n’abana babona ibikoresho byo ku ishuri, imyambaro yo kwigana n’amafaranga y’ishuri.”

Nyirakiza Jeanne avuga ko kandi bahawe amahugurwa mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, imirire n’uburyo bazamura umutungo w’urugo.

Ati “Twize uburyo twateganyiriza ahazaza ndetse tukiha intego z’igihe kirekire zizakomeza kudufasha nyuma y’iyi gahunda. Nyuma y’ibyo, twahawe igishoro cyo gutangirana, dukora ibikorwa bibyara inyungu. Natangiye gucuruza imyambaro ya caguwa, ariko nyuma mpindura umushinga ubwo Guverinoma yabihagarikaga, ntangira gucuruza indagara.”

Yakomeje avuga ko icyo igihe babaga mu nzu bakodesha, ariko biyemeza kubaka iyabo, aho bazigamaga 1000 Frw ku munsi.

Ati “Ku mpera za 2018, twari tumaze kuzigama ibihumbi 485 Frw, ayo mafaranga tuyakoresha mu gutangira kubaka inzu yacu. Ntabwo byari byoroshye, ariko twarakomeje turabikora, twubaka inzu yacu, ubu ntitugikodesha.”

Ubufasha bahawe na SKOL na FXB, bwafashije umuryango wa Nyirakiza, abana batangira no kugira umusaruro mwiza mu ishuri mu gihe banubatse ikigega kinini kibika amazi.

Ati “Abana banjye bitwara neza mu ishuri kuko amanota yabo ari hejuru ya 70%. Twese byaduteye imbaraga kandi biduha icyizere.”

“Twatangiye kandi umushinga muto, kugira ngo twirinde kubura amazi, twakoze ikigega cya litiro 4500 mu gace dutuyemo. Dushobora no kuyagurisha abandi baturanyi igihe amazi yabuze.”

Nyirakiza kuri ubu aboha ibikapu, aho kimwe akigurisha 5000 Frw mu gihe n’umugabo we usanzwe ari umuzamu, akazi akora nijoro, kuri ubu na we azi kudoda.

Abakobwa batatu babo bakuru bakora envelope mu mpapuro, aho bashobora gukorera 7000 Frw ku cyumweru mu gihe basaza babo bato, batangiye korora inkoko, bakaba bafite esheshatu mu gihe batangiranye imwe.

Yakomeje agira ati “Dufite icyizere cy’ahazaza. Nta magambo mfite yihariye navuga nshimira UNIBRA/SKOL na FXB Rwanda, barakoze kuri buri kimwe.”

Umuyobozi mukuru wa UNIBRA, Thibault Relecom, yagize ati "FXB ni umushinga mwiza, uzamura ukanatera imbaraga abawurimo, abafatanyabikorwa ndetse n’abakozi bawo."

"Uruganda rwa SKOL, UNIBRA n’umuryango wanjye twishimiye cyane gushyigikira itsinda ridahwema gukora ibishoboka kugira ngo rihindure ubuzima bw’abari muri gahunda ya UNIBRA/SKOL FXB. Ku miryango yose igize gahunda za FXB, ndabifuriza ibyiza mu gihe kizaza."

Gahunda ya SKOL FXB Village yafashije abantu 460 kuva mu Ukwakira 2017, yatewe inkunga na SKOL mu gihe cy’imyaka itatu, ikaba izarangirana n’uyu mwaka wa 2020.

Nyirakiza Jeanne avuga ko gahunda ya SKOL FXB Village yafashije umuryango we kugira icyizere cy'ejo hazaza binyuze mu mishinga yayigiyemo
Nyirakiza n'umuryango we kuri ubu bubatse inzu babikesha kuba muri gahunda ya SKOL FXB Village

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .