Hatangijwe poromosiyo ku bicuruzwa bya Sebamed

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Kipharma yatangije poromosiyo izamara iminsi itatu ku bicuruzwa bikorwa n’uruganda rwo mu Budage rwa Sebamed, isanzwe ihagarariye mu Rwanda. Ni poromosiyo yitezweho gukomeza gufasha abakunzi b’ibikoresho by’uru ruganda bakabibona ku giciro gito.

Muri iyi poromosiyo abantu bazabasha kugura bimwe mu bicuruzwa bya Sebamed, birimo amavuta yo kwisiga atandukanye, amasabune yo koga ku bantu bakuru ndetse no ku bana ku giciro cyo hasi.

Ugereranije n’ibiciro byari bisanzwe hari bimwe mu bicuruzwa byagabanyijweho 50% birimo n’amasabune yo gukaraba igihe umuntu avuye muri siporo, ibindi bikaba byagabanyijweho 10% ibindi bigabanyirizwa igiciro ku kigero cya 15%.

Iyi poromosiyo iri kubera kuri Kipharma pharmacy nshya iherereye mu Giporoso ku muhanda werekeza ahazwi nka Kabeza. Yatangiye ku wa 15 Ukwakira ikazarangira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira, izajya itangira kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa mbiri z’ijoro

Ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed mu Rwanda, Uwimana Yvonne, yavuze ko byoroshye ko abantu bose babona ibi bicuruzwa kuko Kipharma ibiranguza muri farumasi n’amaguriro atandukanye.

Yagize ati “Abantu bose baba bifuza ibicuruzwa bya Sebamed babasha kubibona kuri farumasi zose mu Rwanda, kandi ku giciro cyiza; naho abifuza kurangura bakaza muri Kipharma mu mujyii cyangwa i Remera.”

Ibicuruzwa biri muri iyi poromosiyo birimo amasabune yo koga mu mutwe (Shampoo),amavuta y’abantu bagira umwera cyane, ndetse n’amavuta avanaho iminkanyari byose bikorwa n’uru ganda rwa Sebamed.

Sebamed imaze imyaka 12 ikorera mu Rwanda, aho ihagarariwe na Kipharma, muri iyi myaka yose yafashije abanyarwanda batandukanye kubona amasabune n’amavuta aberanye n’uruhu rwabo. Isanzwe inafasha abafite ubumuga bw’uruhu kubona amavuta abarinda kweruruka cyane mu gihe bagiye ku zuba.

Uru ruganda rufite uburambe mu gutanga ibikoresho by’ubwiza; rucuruza amavuta afasha uruhu rwangiritse rugasubirana n’ayo gusiga mu myate no kwirinda iminkanyari.

Runafite amavuta ya ‘Sun Lotion’ arinda abantu kuba uruhu rwabo rwasatagurika igihe bamaze umwanya munini ku zuba, ikagira n’andi menshi yose yakorewe kwita ku ruhu rw’abakuru n’abana n’amasabune umuntu yoga agahorana itoto.

Kipharma ihagarariye Sebamed mu Rwanda ni yo iranguza ibicuruzwa byayo, gusa abifuza kubigura babisanga mu maguriro rusange na za farumasi mu gihugu hose.

Abafite uruhu rukomeye n'abafite iminkanyari Sebamed ibafitiye igisubizo
Iyi poromosiyo iri gutangirwa kuri Kipharma nshya iherereye i Remera mu Giporoso
Kipharma isanzwe icuruza imiti ndetse n'ibindi bicuruzwa birimo n'ibya Sebamed
Uwimana Yvonne yavuze ko iyi poromosiyo izamara iminsi itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .