Impamvu ibigo by’imari bitazishyura inyungu ku banyamigabane babyo

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Kamena 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Ibigo by’imari byatangiye kugaragariza abanyamigabane babyo ko batazahabwa inyungu za 2019 nk’uko byari bisanzwe, ni mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutungo wabyo kubera ingaruka byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Icyemezo cyafashwe kijyanye n’amabwiriza yatanzwe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), aho yasabye amabanki kudatanga izi nyungu muri uyu mwaka ahubwo ayo mafaranga akazishyurwa nyuma.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Kubungabunga Ifaranga muri BNR, Peace Uwase, avuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku gufasha urwego rw’imari guhangana n’ingaruka rwatewe n’iki cyorezo.

Yagize ati “Aya mabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda igishoro n’imikoreshereze kugira ngo ibi bigo by’imari byitegure neza guhangana n’ingaruka zose ziterwa n’iki cyorezo no gufata ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ryayo.”

Bimwe muri ibi bigo ngo byari byaramaze gukora inama n’abanyamigabane babyo za buri mwaka ndetse byemera kwishyura inyungu gusa nabyo byemeje ko iz’uyu mwaka zitazatangwa.

Nko muri Gicurasi, Banki ya Kigali, BK, yari yemeje inyungu z’abanyamigabane ku mafaranga 14.4 Frw kuri buri mugabane ko bagombaga kuyishyurwa muri uyu mwaka wa 2019, ariko nyuma iyi banki yerekanye ko iz’uyu mwaka zitazatangwa hubahirijwe umurongo ngenderwaho.

Inama rusange ngarukamwaka ya I&M Bank Rwanda Plc yateranye muri Kamena, nayo yari yemeje inyungu ya miliyari 1.515 Frw n’amafaranga 3 Frw ku mugabane mu 2019.

Kubera ihungabana iyi banki yatewe n’iki cyorezo ndetse n’ingaruka ku mikorere y’ibigo, bimwe na bimwe nabyo bikomeje gusaba guhagarika gutanga inyungu kugira ngo birinde amafaranga yabyo.

Nk’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa, rwahisemo kudatanga amafaranga.

Kubera kudatanga izi nyungu, ibigo by’imari ngo bizashobora gutanga serivisi nziza ku bakiriya babyo n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha ababigana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .