Abanyamadini binangira kuvuza abarwayi bo mu mutwe babizeza kubasengera bakebuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Si rimwe cyangwa kabiri humvikana abarwayi bajyanywe mu byumba by’amasengesho bizezwa ko bahakirira nyamara bakahahurira n’ibibazo bikomeye birimo no kubura ubuzima.

Mu gihe Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ndwara zo mu mutwe, ku wa 10 Ukwakira 2020, abanyamadini bo mu Rwanda bibukijwe ko badakwiye kwizeza abantu kubasengera kandi bafite uburwayi bukomeye.

Uyu munsi wahuriranye kandi n’ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ibitaro bya Caraes Ndera bimaze bishinzwe, binatanga serivisi zo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Wabereye ku Bitari bya Caraes Ndera biri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo; byitabiriwe n’abaganga baturutse hirya no hino mu gihugu bita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe na bamwe mu babukize.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Caraes Ndera, Frère Nkubiri Charles, yaburiye abanyamadini bagifite imyumvire yo kutita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ntibemere ko bajyanwa kwa muganga babizeza kubasengera bagakira ubwo burwayi bo bita amashitani, amadayimoni cyangwa amarozi.

Yavuze ko hari abantu bagifite imyumvire ikiri hasi bitirira uburwayi bwo mu mutwe amashitani cyangwa amarozi bakumva ko amasengesho ahagije ngo urwaye akire.

Ati “Ni ubumenyi buke ku burwayi. Indwara yo mu mutwe usanga imyumvire y’abantu iri hasi, ugasanga bayitiranya n’amashitani cyangwa bakumva ko amasengesho ahagije. Abantu nk’abo njye nabagira inama yo kugana amavuriro buri igihe iyo bumva bitagenda neza bakagirwa inama aho bakerekeza, kuruta kwizera ko isengesho ryonyine rihagije cyangwa kwirukana amashitani byonyine bihagije.”

Avuga ko abaha akato abarwayi bo mu mutwe bakwiye kwigishwa cyane ko ubwo burwayi ari nk’ubundi cyane ko “buvurwa bugakira.”

Frère Nkubiri akomeza avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, aho cyatumye ziyongera ku kigereranyo cyo hejuru kubera impamvu za Guma mu rugo n’ihagarara ry’akazi byabaye intandaro y’ihohotera rikabije.

Yagize ati “Nko mu cyumba twageneye abarwayi 55 bivuza bacumbikiwe, ubu harimo 100. Impamvu ni uko gukoresha ibiyobyabwenge byiyongereye cyane.”

Umuganga w’Impuguke mu Mitekerereze ya Muntu akaba n’umwarimu, Dr. Rutakayire Bizoza, avuga ko indwara zo mu mutwe zirimo izishobora kuvurwa zigakira hakaba n’izidakira umuntu akabana nazo.

Umwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe bakavurwa bagakira, Ufitwenaryo Veneranda, ahamya ko ubu burwayi buvurwa bugakira mu gihe uburwaye akurikiranwe neza.

Yavuze ko uburwayi bwo mu mutwe yabutewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko imbogamizi abafite ubu burwayi bahura nazo harimo ihezwa, gutotezwa, akato ndetse no gufatwa nk’abadashoboye, bikaba biri mu bituma uburwaye ashobora kugira agahinda gakomeye bikaba byatuma adakira.

Uburwayi bwo mu mutwe buri mu nzego ebyiri zirimo ubwo umuntu abana nabwo akaba abizi ko abufite (neuvrose) n’ubufata umutimanama w’umuntu (Psychose) ntamenye ko aburwaye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risobanura indwara zo mu mutwe nk’imyitwarire idasanzwe y’ibitekerezo, amarangamutima, ibyiyumviro, imyitwarire n’ibindi nk’ibyo bishobora kugaragara ku muntu mu gihe runaka.

Mu Rwanda, ikibazo cy’indwara zo mu mutwe kirahangayikishije by’umwihariko bitewe n’amateka yihariye igihugu cyanyuzemo ya Jenoside.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, hagati ya 2017 na 2018, bugaragaza ko mu 2018, abantu 223 500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe.

Abanyamadini binangira kuvuza abarwayi bo mu mutwe babizeza kubasengera bakebuwe, basabwa kugendera kure iyo mikorere
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana indwara zo mu mutwe wahuriranye no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ibitaro bya Caraes Ndera bimaze bishinzwe
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Caraes Ndera, Frère Nkubiri Charles, yaburiye abanyamadini bagifite imyumvire yo kutita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe
Abarwariye mu Bitaro by’i Ndera bafashwa no kwihangira imirimo itandukanye irimo n'ijyanye n'ubudozi
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kuzirika abarwayi bo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .