Impungenge ku bwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Inyigo yakorewe ku bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, yagaragaje ubwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana, bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka bo n’abo bayikorana.

Iyo nyigo yakozwe n’abarimo Kagimbangabo J.M.V; Njau Ngomi na Marete yasohotse mu kinyamakuru Rwanda Medical Journal cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), muri nimero ya mbere ya 2020 yasohotse muri Kanama uyu mwaka.

Intego y’iyo nyigo kwari ukureba ibitera abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bo ku rwego rwa mbere, kwishora mu ngeso zirimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu bantu 305 babajijwe, 68 % bagaragaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina mu mezi 12 ashize. Muri bo, abagaragaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye muri icyo gihe ni 38 %.

Abenshi mu bakoze imibonano idakingiye bari mu myaka hagati ya 30 na 40. Bamwe bagaragaje ko babitewe nuko babaga bari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ikibazo, bivuze ko nabo banduye virusi itera SIDA, mu gihe abandi bavuze ko babaga babitewe no kunywa inzoga bakabyibagirwa.

Abakoze ubushakashatsi basaba ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha abafite ubwandu bagahindura imyumvire, no kubagira inama zo kureka inzoga.

Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye Virusi Itera SIDA bishobora kugira ingaruka zirimo kwanduza uwo bayikorana, gutwita, kwanduzanya izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Iyo imibonano mpuzabitsina idakingiye ikozwe hagati y’abanduye babiri, bishobora kubongerera ubwandu bombi bityo imiti bafataga ntibe ikigize icyo ibamararira.

Ibyo bishobora guterwa nuko ubwandu buri mu maraso y’umwe bushobora kuba bwari bumaze guhangarwa n’imiti igabanya ubukana yafataga. Iyo hiyongereyemo ubundi butandukanye n’ubwo imiti yafataga yari imenyereye, ishobora gutakaza ubushobozi bwo kuburwanya uwanduye akarushaho kuremba.

Inzoga nazo ku muntu ufite ubwandu wa virusi itera SIDA si nziza kuko zigabanya ubushobozi bw’abasirikare b’umubiri, zikaba zanamushora mu ngeso zirimo imibonano mpuzabitsina idakingiye imuganisha ku kwiyongera ubwandu no kwanduza abandi.

Ubushakashatsi bwamuritswe na Guverinoma y’u Rwanda umwaka ushize, bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda, ugenda ugabanuka uko imyaka ishira, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikigero cyo kumenya uko abantu bahagaze ari 84%, abafata imiti ari 98% naho ikigero cyo kugabanuka kwayo mu mubiri kiri kuri 90%.

Hagaragajwe impungenge ku bwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .