Ibyo wamenya kuri Fistule, indwara ikunze kwibasira abakobwa babyara bakiri bato

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Fistule ni imwe mu ndwara ikunze kwibasira ababyara bakiri bato, ahanini biturutse ku kuba imyanya myibarukiro yabo iba itarakura bihagije. Imenyerewe mu Kinyarwanda nko ‘kujojoba’ aho igira ingaruka zitandukanye zirimo kunenwa mu muryango ku muntu yanduye.

Fistule iba mu gihe umubyeyi abyaye umwana urenze ubushobozi bw’imyanya myibarukiro ye, hakabaho ikibazo cyo gukomereka cyangwa kubora mu gitsina aho umutwe w’umwana watsikamiye bityo hakaba hacikamo umwenge uhuza ingingo ebyiri zitakagombye guhura.

Icyo gihe umwanya unyuramo inkari cyangwa uw’umwanda ukomeye, ushobora guhura n’imyanya myibarukiro bigatuma inkari cyangwa umusarani binyura mu myanya myibarukiro.

Kuba aho umwana atsikamiye hashobora kubora cyangwa hagakomereka biterwa n’uko nta maraso aba ahagera neza.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore (Gynecologist) ukorera mu bitaro bya Kibagabaga, Dr. Hakizimana Augustin, aganira na IGIHE yasobanuye indwara ya fistule, agaragaza ingaruka mbi zayo ndetse anakangurira abagore kuyirinda cyane ko n’ubuvuzi bwayo bukunze kugorana cyangwa ikaba yatuma bagira ibindi bibazo birimo no kurwara impyiko.

Ati “Uko umuntu agenda akura ni ko amatako ye agenda akura. Iyo umugore abyaye akiri muto gukura kwe kw’imyanya myibarukiro kuba kutararangira, bityo mu gihe cyo kubyara, kugira ngo umwana amanuke muri ya matako biragora kuko umutwe w’umwana utabasha kunyura mu matako iyo adafashijwe vuba aho yatsikamiye hashora kubora cyangwa hagakomereka bigatuma hacikamo umwenge uhuza ingingo ebyiri zitagakwiye guhura.”

Yakomeje agira ati “Iyi ndwara ikunze kugaragara mu bihugu bitaratera imbere, aho abantu badaha agaciro kubyarira kwa muganga ndetse n’abana baterwa inda bakiri mu myaka mike. Nyamara mu bihugu biteye imbere iyi ndwara ishobora guterwa n’impanuka zabayeho mu kubaga umuntu cyangwa se abavuwe kanseri, ariko si benshi cyane.”

Zimwe mu ngaruka zigera kuba umuntu warwaye iyi ndwara zirimo ko ahorana impumuro mbi.

Dr. Hakizimana ati “Bitewe n’uko umuntu warwaye iyi ndwra aba atakibasha kugenzura umwanda we cyane ko usanga uwo mwanda unyura mu myanya myibarukiro rero isuku iba igoye cyane ko umwanda uba uza buri kanya kandi ibyo kwikorera isuku bigoye, ahorana umunuko ndetse akanahabwa akato, aho usanga umugabo atakimwegera kuko biba bidakunda bitewe n’uko aba amerewe.”

Uretse iki kibazo cy’akato no guhorana impumuro mbi, Fistule ishobora no gutuma umuntu akurizamo izindi ndwara.

At “Ashobora kandi kugira ubundi burwayi (infection) yo mu myanya myibarukiro, bikaba byatuma impyiko zangirika cyangwa nyababyeyi ikabora bikaba ngombwa ko ikurwamo, urumva ko umuntu warwaye iyi ndwara aba afite amahirwe make yo kongera kubyara, hari n’ubwo ushobora gukira nabi ku buryo bitongera kumukundira ko yatera akabariro ndetse hakaba n’abo usanga yarangiritse cyane ku buryo kumuvura bidashoboka.”

Uburyo bwo kwirinda

Dr Hakizimana yavuze ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari uko umugore utwite agerageza kugana abaganga kenshi gashoboka bakamukurikirana kuva asamye kugeza abyaye.

Ati “Imbogamizi zikunze kugaragara mu bihugu bitaratera imbere aho usanga ababyeyi binubira kugera ku bitaro kubera ikibazo cy’ibikorwa remezo, ahandi ugasanga wenda niba ageze kwa muganga agasanga uburyo bwo kumwitaho budahagije bitewe n’ubumenyi buke, abafite ubushobozi bwo ku mwitaho badahagije.”

“Bityo rero hakenewe uruhare rw’umuntu ubyara ku kugana ivuriro hakiri kare ndetse hagashyirwaho n’ibikorwa remezo bimufasha kubonera ubuvuzi ku gihe.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko buri mwaka nibura abantu b’igitsina gore bari hagati y’ibihumbi 50-100 barwara kujojoba, by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya, habarurwa abakobwa bagera kuri miliyoni ebyiri bayirwaye bativuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .