RBC yashyikirijwe imashini zizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Banki Nyafurika y’Ubucuruzi n’Iterambere, Trade and Development Bank, yashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, inkunga y’imashini 16 zifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika, zizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19.

Izi mashini zitwa ‘patient monitor’ zifashishwa n’abaganga mu gusuzuma uko umurwayi amerewe, umuriro afite cyangwa ingano ya Oxygène mu maraso n’ibindi. Ziyongereye ku zindi 22 u Rwanda rusanganywe.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 ukwakira 2020, nibwo izi mashini zashyikirijwe RBC mu muhango wabereye ku Kacyiru ahari ububiko bwayo.

Umuyobozi uhagarariye abanyamigabane muri Trade and Development Bank akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko inkunga bayitanze mu rwego rwo gufasha igihugu mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Iyi nkunga tuyitanze kugira ngo dutere akanyabugabo u Rwanda mu mbaraga nyinshi igihugu cyakoresheje mu guhangana na COVID-19 kugira ngo abarwayi baba banduye iki cyorezo babashe gufashwa.”

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Turate Innocent, yavuze ko imashini bahawe zizafasha mu kuziba icyuho cyari gihari.

Yagize ati “COVID-19 igera mu Rwanda twafashe imashini zari zisanzwe zikoreshwa mu bitaro aba arizo dukoresha, ariko ubwo tubonye izi zizadufasha mu kuziba icyuho cyari gihari.”

Dr Turate yavuze ko nubwo mu Rwanda hatari abarwayi benshi barembye ariko zizashyirwa ahantu havurirwa abarwayi ba COVID-19 kugira ngo zibashe kunganira mu kuvura abarwayi.

Trade and Development Bank yatanze inkunga, yashyiriweho guteza imbere ibihugu icyenda biri mu Muryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), ikaba yemerera n’abandi bashoramari batandukanye kuyiguramo imigabane.

Kuri ubu mu Rwanda umubare w’abanduye COVID -19 ni 4885,muri bo 3542 barayikize, abakirwaye bakaba ni 1314 naho 29 bakaba barahitanywe nayo kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.

Umuyobozi uhagarariye abanyamigabane muri Trade and Development Bank akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis (iburyo) ashyikiriza Umuyobozi mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Turate Innocent, imashini zatanzwe mu rugamba rwo guhangana na COVID-19
Ni imashini yifashishwa mu gusuzuma uko umurwayi amerewe, umuriro afite cyangwa ingano ya Oxygène mu maraso
RBC yashyikirijwe imashini 16 zizifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19
Umuyobozi uhagarariye abanyamigabane muri Trade and Development Bank akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis, aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .