RBC yinjiye mu bufatanye na Facebook buzorohereza Abanyarwanda gutanga amaraso

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC na Facebook, binjiye mu bufatanye buzorohereza Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 60 gutanga amaraso kandi bigakorwa mu buryo bwihuse kuko bazajya bahanahana amakuru mu buryo bworoshye.

Ubu bufatanye buzatuma ibigo byakira amaraso mu Rwanda bihuzwa n’abifuza kuyatanga, byose bikazajya bikorwa binyuze mu muyoboro wa Facebook, bikazarinda igihugu kugira ikibazo cy’ibura ry’amaraso cyakajije ubukana muri iyi minsi y’icyorezo cya Coronavirus, kuko ibikorwa byo kuyatanga no kuyakira byagabanyijwe hirya no hino ku Isi bitewe n’ingamba za guma mu rugo.

Uko bizajya bikorwa, ikigo gifite uburenganzira bwo kwakira amaraso kizajya gifungura paji yihariye kuri Facebook, kigaragaze ko gishaka amaraso ndetse kinashyiremo uburyo umuntu ushaka kuyatanga ashobora kuganira na bo mu buryo bwihuse.

Igihe ibi birangiye, Facebook izajya itanga ubutumwa ku bantu bagaragaje ubushake bwo gutanga amaraso bari hafi y’aho ikigo cyasabye kuyahabwa giherereye, maze nabo bateganye uburyo bazayatangamo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubu bufatanye buzarushaho gufasha Abanyarwanda kugira umuco wo gutanga amaraso.

Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Facebook mu kwigisha Abanyarwanda ibikenewe kugira ngo babashe gutanga amaraso ndetse n’aho bashobora kuyatangira. Ibi bizatuma twongera itangwa ry’amaraso muri ibi bihe bikomeye, byatumye ingano y’amaraso iri mu bubiko butandukanye igabanuka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye abantu benshi baguma mu ngo zabo”.

Umuyobozi w’ibikorwa bya Facebook muri Afurika y’Iburasirazuba, Mercy Ndegwa, yatangaje ko “bashimishijwe n’ubu bufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’ubucye bw’amaraso mu gihugu. Facebook irajwe ishinga no gufasha abatuye Isi kugira ubuzima bwiza, niyo mpamvu twatangije ubu bufatanye na RBC kugira ngo dukemure ibibazo bikiri mu itangwa ry’amaraso mu Rwanda”.

Ubu buryo bwa Facebook bwo guhuza abatanga amaraso n’abayahabwa bwatangiye mu 2017, bumaze gukoreshwa n’abarenga miliyoni 70 ku Isi, bari mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Niger, Brésil, Bangladesh, u Buhinde, Taiwan na Pakistan.

Facebook igiye kujya ihuza abashaka gutanga amaraso mu Rwanda n'ibigo biyakeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .