00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaba rwaradohotse mu kurwanya Malariya?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-20 bwamuritswe mu ntangiriro z’ukuboza 2020, bwagaragaje ko umubare w’ingo zitunze inzitiramibu nibura imwe mu Rwanda wagabanutse, zigera kuri 66% mu 2020, zivuye kuri 81% mu 2015.

Bivuze ko ingo esheshatu mu ngo 10 mu Rwanda haboneka nibura inzitiramubu imwe, mu gihe mu myaka itanu ishize ingo umunani mu ngo icumi zari zifite nibura inzitiramibu imwe.

Ni imibare ishobora gutera impungenge hakurikijwe umuvuduko u Rwanda rwari ruriho mu minsi ishize, mu guhashya icyorezo cya Malariya, dore ko imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abarwayi ba Malariya bavuye kuri 401 ku bantu 1000 mu 2017-2018, bakagera kuri 200 ku bantu 1000 mu 2019-2020.

Abahitanwa na Malariya mu Rwanda bavuye kuri 660 mu mwaka wa 2015/2016 bagera kuri 264 mu 2018/2019.

Ubwo ubushakashatsi bwa DHS bwamurikwaga, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko kugabanuka kw’abatunze inzitiramibu bitaturutse ku kwirara, ahubwo byatewe no gutinda kuzigeza ku baturage.

Ubusanzwe buri myaka ibiri Leta itanga inzitiramibu mu baturage nk’imwe mu ngamba zo kurwanya Malariya. Zaherukaga gutangwa mu mwaka wa 2018.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko itangwa ry’inzitiramibu uyu mwaka ryahuriranye n’ibihe byo kwirinda Coronavirus, bagatinda kuzigeza mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Yagize ati “Igihe hakorwaga ubu bushakashatsi mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize kugeza mu kwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane uyu mwaka, muzi ko guhera mu kwa Gatatu twagiye muri Guma mu Rugo tugeza mu kwa Gatanu, icyo gihe rero inzitiramibu zari zihari ariko dutinda kuzigeza mu ngo ku buryo twatangiye kuzitanga mu mpera z’ukwa Gatanu aribwo serivisi za ngombwa zari zemewe.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari ingo nyinshi zitunze inzitiramibu kuko biri ku kigero cya 86 %, mu Majyaruguru ni 65.7 %, mu Majyepfo zingana na 64.9 %, mu Burengerazuba ni 64.2 % mu gihe mu Burasirazuba ariho hari ingo nke zifite inzitiramibu zingana na 59.3 %.

Dr Ngamije yavuze ko impamvu muri Kigali ariho hari benshi bafite inzitiramibu ari uko bazitanze mbere.

Ati “Nko mu mujyi (Kigali) bari baramaze kuzibona, ahari ikibazo cyane cyane ni mu turere dutandukanye kuko ho twazitanze mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa gatandatu nibwo twari tumaze kuzitanga.”

Mukakibibi Jeanne, ni Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko inzitiramibu bazibonye mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nubwo zatinze kubageraho yavuze ko nta bwiyongere bwa Malariya babonye kuko batereraga abaturage umuti wica imibu.

Yagize ati “Badutereraga umuti mu nzu. N’ubu nta baturage benshi tucyakira barwaye, urebye nta bwiyongere twabonye.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bateganya gukora ubundi bushakashatsi mu myaka ibiri iri imbere, bizeye ko buzasanga abatunze inzitiramibu ari benshi.

Uyu mwaka Minisante igaragaza ko hatanzwe inzitiramibu zigera kuri miliyoni 3.5 mu gihugu hose. Leta yiyemeje kujya itanga izigera kuri miliyoni 7.5 buri myaka ibiri.

Agaciro k’inzitiramibu imwe ni 4$ (arenga 3.868 Frw) mu gihe bitwara miliyoni 2.5$ (arenga miliyari 2.4 Frw) kugira ngo leta itere umuti mu karere kamwe.

Muri Nzeri uyu mwaka, Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ku ndwara ya Malariya, yagaragaje ko iy’igikatu yagabanutseho 38% mu myaka ibiri ishize.

Minisante yagaragaje ko inzitiramibu zitagabanutse mu baturage ahubwo zatinze kubageraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .