Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 kikazasozwa tariki ya 7 Werurwe 2021. Kiri gukorerwa mu gihugu hose hirya no hino mu Midugudu, Amasibo ndetse no mu bigo by’amashuri, bikaba biri gukorwa hubarizwa ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ababyeyi batwite bari guhabwa ikinini cya Fer kizwiho kongerera umubyeyi amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya inzoka, ikinini cya Vitamine A gikingira ubuhumyi, ikinini cy’ubururu gihabwa abana bafite amezi atandatu kugeza ku mezi 11 naho ikinini cy’umutuku gihabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku bana bafite amezi 59 ni ukuvuga imyaka itanu.
Uretse ibi binini kandi hari gutangwa ibinini bya Mebendazore biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, ikinini cy’inzoka cya Albendazore gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda.
Umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Bigogwe, Rubayiza Francois umwe mu bari gufasha abana biga mu mashuri abanza gufata ibinini, yavuze ko ibinini bari guha abana bibarinda kurwara inzoka, ibi ngo biriyongera mu byo bari gutangira mu midugudu ku babyeyi n’abana bakiri bato.
Ati “ Barabyitabira cyane, mbere tukibitangira ntabwo babyitabiraga cyane ariko kubera ko bamenye ubwiza bw’ibi binini ko uwabifashe atarwara inzoka, basigaye babyitabira cyane.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigogwe giherereye mu Karere ka Nyabihu, Amani Claude yavuze ko mu ndwara zikunze kwibasira abana cyane zituruka ku mwanda harimo gucibwamo n’izindi.
Ati “Nko ku bana bari munsi y’imyaka itanu, dukunda kwakira abana barwaye indwara zituruka ku mwanda zirimo gucibwamo, impiswi, uruheri ndetse no kuribwa mu nda. Ku babyeyi batwite akenshi usanga tubafata ibizamini by’umusarani nkuko biri tugasanga bararibwa mu nda abandi bagacibwamo wagenzura neza ugasanga izi ndwara zituruka ku mwanda rero ibi binini bibafasha mu gutuma umubiri ugira ubudahangarwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko iki cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi bizeye ko kizagenda neza muri aka Karere kikanakemura ikibazo cy’indwara zo mu nda zikunda guterwa n’umwana.
Yakomeje agira ati “ Kije gukemura ikibazo cy’indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, kizanakemura ikibazo cy’imirire mibi gituruka ku babyeyi barya nabi bikaba byanagira ingaruka ku mwana.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kireba abana hamwe n’ababyeyi batwite aho bazifashisha abayobozi b’imidugudu, ba mutwarasibo ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu gufasha ababyeyi n’abana kubona ibinini batarindiriye kuva mu midugudu yabo.
Ati “Ababyeyi barasabwa kwitabira iki gikorwa. Hari igihe tuvuga ngo ni ababyeyi b’abagore gusa ariko ni ababyeyi bose umugabo n’umugore, niba umugore afite inda agomba kumenya ko azafata iki kinini, niba bafite abana bari munsi y’imyaka 15 bagomba gufata kiriya kinini, rero twizeye ko ubukangurambaga ba mutwarasibo na ba mudugudu babukoze neza.”
Simpenzwe yavuze ko iki kinini kije kiyongera ku gukurikirana abana bakiri bato n’ababyeyi batwite bisanzwe bikorwa guhera ku mavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima bibarizwa muri aka Karere.
U Rwanda rwiyemeje kurandura indwara zerekeranye n’isuku nke zirimo inzoka zo mu nda, inzoka zisanzwe, indwara z’uruhu, uruheri, amavunja ndetse n’imidido. Ibi binini kandi bizafasha mu kurwanya igwingira aho rizava kuri 33% riri kuri ubu rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024, byitezwe ko kandi bizagabanya abagiraga ikibazo cy’inzoka zo mu nda bangana na 45% muri 2014 bakagera kuri 20% mu mwaka wa 2024.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!