U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro.

Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, mu nsanganyamatsiko igira iti “Kuboneza urubyaro ni uburenganzira bwa muntu, ni amahitamo yawe.”

RBC ku bufatanye n’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA), yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro.

Uyu munsi usanzwe wizihizwa ku wa 26 Nzeri buri mwaka kuva mu 2007, kuri iyi nshuro wizihijwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi muri RBC uhagarariye Ishami ryita ku Buzima bw’Imyororokere, Serucaca Joël, yibukije Abanyarwanda ko kuboneza urubyaro ari uburenganzira bwa muntu kandi ko ari amahitamo ya buri wese.

Yagize “Twifuje kongera gukangurira Abanyarwanda kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro kugira ngo babashe kubyara abo bashoboye kurera ndetse hirindwe n’inda zitateganijwe mu rubyiruko. Nubwo imibare y’abagabo bitabira kuboneza urubyaro hari ababisaba aho gufunga abagore babo, gusa baracyari bake. Tuboneyeho gusaba abagabo bose kwitabira iyi gahunda kuko nabo ibareba.”

Yongeyeho ko ababyeyi bagomba kuba hafi y’abana babo bakabasobanurira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Twebwe mu nzego z’ubuzima akenshi abangavu tubabona bamaze gusama ariko ababyeyi bo bahorana nabo kuva bakiri bato. Bagomba rero kubaba hafi bakabagira inama bakabaha n’amakuru yose yerekeye ubuzima bwabo bw’imyororokere.”

Umuyobozi w’Umuryango utegamiya kuri Leta, IMRO, Mwananawe Aimable, yagaragaje ko mu cyiciro cy’abari mu myaka yo hagati ya 15 na 20 bagihura n’ibibazo byo kutabona serivisi zo kuboneza urubyaro, bitewe no kuba batarabisobanukirwa neza no kuba batarabasha kuba bazibona ku bigo by’urubyiruko.

Yakomeje avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo urubyiruko rubashe kubona izo serivisi birworoheye.

Ati “Abantu benshi baracyafata kuboneza urubyaro nk’ibintu by’abashakanye gusa, ibi bikabera urubyiruko imbogamizi mu kubona izo serivisi, haracyari kandi n’imbogamizi ku bafatanyabikorwa ngo bashore amikoro muri izo serivisi kugira ngo urubyiruko rube rwazibona mu buryo bworoshye nko ku bigo by’urubyiruko.”

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bakoresha serivisi zo kuboneza urubyaro mu mwaka wa 2014-2015, abangana na 53% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwose naho abakoresha uburyo bw’imiti bari kuri 48%. Ababoneza urubyaro bakimara kubyara bageze kuri 53%.

Mu gihe kuboneza urubyaro mu Rwanda biri hejuru ya 50 %, intego ni ukugera nibura kuri 6o % mu 2024. Ubu umugore w’Umunyarwanda abarirwa abana bane, intego akaba ari ukugera ku bana babiri mu 2050.

Mu 1966, abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu 2020 rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

Ibimenyetso byerekana ko bazakomeza kwiyongera ku buryo mu 2032 bazaba bageze kuri miliyoni 16.9 mu gihe baba biyongereye cyane, cyangwa miliyoni 15.4 baramutse baboneje urubyaro.

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuyobozi w’Umuryango utegamiya kuri Leta, IMRO, Mwananawe Aimable, yagaragaje ko mu cyiciro cy’abari mu myaka yo hagati ya 15 na 20 bagihura n’ibibazo byo kutabona serivisi zo kuboneza urubyaro
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .