Ubushakatsi bwagaragaje ko Vitamini D ishobora kugabanya ubwandu n’impfu bya COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ishuri ry’Ubuvuzi muri kaminuza ya Boston ryasohoye ubushakashatsi bwerekana ko abarwayi ba COVID-19 bakungahaye kuri Vitamini D badakunze kuzahazwa cyangwa ngo bicwe na yo cyane.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi 235 ba COVID-19 barwariye mu bitaro, hafatwa ibizamini by’amaraso ngo hasuzumwe ingano ya Vitamini D irimo.

Hakurikiyeho kubakurikirana harebwa impinduka zagiye ziba ku buzima bwabo, zirimo ukwiyongera k’ubukana bw’indwara, imikorere y’umubiri, niba bahumeka bigoranye ku buryo bageza aho babura umwuka uhagije cyangwa niba barapfuye.

Ibyavuye mu nyigo byerekanye ko mu barwayi barengeje imyaka 40, abafite Vitamini D ihagije bari bafite amahirwe arenga 51% yo kudahitanwa na Coronavirus ugereranyije n’abadafite ihagije.

Ni ubushakashatsi bugiye ahagaragara nyuma y’ubuherutse gukorwa n’impuguke mu bijyanye na Vitamini D, Dr Michael Holick, bukavuga ko iyi vitamini ihagije mu mubiri ishobora kugabanya ibyago byo kwandura Coronavirus ku gipimo cya 54%.

Iyi mpuguke kandi yemeza ko Vitamini D ishobora gufasha mu kurwanya n’utundi dukoko twibasira imyanya y’ubuhumekero turimo n’ibicurane.

Vitamini D isanzwe izwiho kuringanyiza imyunyungugu mu mubiri, bigatuma amagufa, amenyo ndetse n’imikaya bimera neza. Iboneka mu muhondo w’igi, amafi, amata yongewemo izindi ntungamubiri, ibinyampeke cyangwa mu mirasire ya izuba.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Vitamin D ishobora gufasha umuntu mu kugabanya impfu n'ubwandu bwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .