Abantu 18 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda biyongeraho 12

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere, abantu 12 basanzwemo COVID-19 mu bipimo 1283 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4832 mu gihe 3117 aribo bamaze kuyikira mu Rwanda ubariyemo na 18 batashye uyu munsi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ‘Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali habonetse icyenda na Kirehe hasanzwe batatu.’

Ubwandu bushya bwabonetse mu gihugu bwatumye abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bagera ku 4832 mu bipimo 490 225. Mu banduye bose, abagera kuri 3117 basezerewe nyuma yo gusangwa nta bwandu bagifite, abakirwaye ni 1686 mu gihe 29 bitabye Imana.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .