Abantu 19 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda, barimo 12 bo muri Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19 ba Coronavirus bituma umubare w’abanduye iki cyorezo kuva muri Werurwe ubwo cyagaragaraga mu gihugu ugera ku 1729.

Kuri uyu wa Gatanu hafashwe ibipimo 2491, muri byo abantu 19 nibo basanzwemo iyo virus. Barimo 12 bagaragaye muri Kigali bahuye n’abanduye mu bice byibasiwe n’imidugudu iri mu kato; harimo kandi batanu bagaragaye i Rusizi, Nyamasheke umwe na Kirehe umwe.

Abakize uyu munsi babaye 11 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 900. Nta muntu wapfuye mu 824 bakirwaye bituma umubare w’abapfuye uguma kuba batanu.

Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, hamaze gufatwa ibipimo 233677.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .